Rwanda:Kanseri imwe mu ndwara zihitana abantu benshi kandi bishoboka ko yakwirindwa

Yanditswe na NGABOYUABAHIZI PROTAIS

 

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsazimana Sabin,atangaza ko   Kanseri ari kibazo cyugarije Isi, ariko nanone ko abantu bashobora kuyirinda ku kigero cya 40%.

Minisitiri Dr Nsanzimana agize ati: “Kanseri ni ikibazo gikomeye cyane mu Rwanda ndetse ku Isi, bigarura kwibaza ngo iki kibazo cyakorwaho iki tudategereje ko umuntu agera kwa mugan gakanseri yarakwiriye umubiri wose”.

Akomeza avuga ko icy’ibanze ari   ukumenya uburyo bwo kwirinda kanseri kuko ngo  inyinshi hafi nka 40% abantu bashobora kuzirinda bakoresheje uburyo bw’imirire n’imibereho, kandi  ko izikunze kugaragara cyane mu Rwanda ari kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere zibasira abari n’abategarugori cyane.

Yagize ati: “Mu Rwanda kanseri y’ibere yagaragaye ku bantu 1,237 bangana na 14%, kanseri y’inkondo y’umura ku bantu 1 223 bangana 13,9%.”

Yakomeje asobanura ko hari n’ibyo ubuvuzi butahindura kuri kanseri, anatanga inama zo kwikurikirana hakiri kare abantu bakamenya uko ubuzima buwabo buba buhagaze.

Ati: Hari ibyo tudashobora guhindura bishingiye ku turemangingo iyo hari kanseri zagaragaye mu muryango zisa n’izifitanye isano na akarande. Biba byiza ko iyo ubizi ko mu muryango hari uwigeze kurwara kanseri y’ibere cyangwa izindi bisaba ko wikurikirana, aho kugira ngo umuntu abimenye bigeze ku cyiriro cya 3 cyangwa cya 4 kuko icyo gihe kwa muganga akenshi icyo bakora ni ukugabanya ububabare bw’umurwayi no kumuherekeza muri ubwo burwayi kuko nta miti ihari.”

Imibare igaragaza ko igitsina gore ari cyo gikunze kwibasirwa n’indwara ya kanseri kuko mu bo  yagaragayeho mu 2020,  bari 8 835  muri bo 5 152  bari abagore  yahitanye 3 460  naho abagabo bari  bayirwaye bari 3.683 ihitana 2.584  .

Umunyarwandakazi utuye muri Amerika wakize kanseri, Philippa Kibugu Decuir akangurira abantu kwita ku bintu bitatu by’ingenzi.

 

Yagize ati: “Njye ndi umuvugizi kuri iyo ndwara ya kanseri kandi na mukuru wanjye ni yo yamwishe impamvu ni uko ntacyo yari azi kuri iyo ndwara.  Nanjye narwaye kanseri y’ibere ndayivuza irakira. Icyo nsaba Abanyarwanda ni ibintu 3 by’ingenzi, ari byo ko bakwiye kwikunda, kwimenya no kwisuzumisha.”

Kanseri ziganje cyane mu Rwanda zihitana abantu ni iy’inkondo y’umura n’iya Prostate n’iy’ibere.

 238 total views,  2 views today