Musanze: Abatwara ibinyabiziga babangamiwe n’aborozi bambukiranya imihanda n’amatungo

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Bamwe mu bashoferi bakoresha umuhanda  Musanze Rubavu bavuga ko babangamiwe na bamwe mu boirozi bakomeje kuragira ku gasozi kugeza ubwo baragira no mu nkengero z’imihanda , ibi bintu ngo biteza impanuka bya hato na hato, bakaba basaba inzego bireba gukumira aba borozi.

Umwe mu bashoferi witwa Hatangimbazi Olivier atwara abagenzi Kigali –Rubavu avuga ko bibabangamira igihe bahuye n’amatungo mu muhanda

Yagize ati: “Reba nko muri aya makoni yo muri Gataraga, ujya gukata ukabona inka zirimo kwambukiranya umuhanda, aba borozi baba bakurikiye ubwatsi bwo mu nkengero z’umuhanda , rimwe na rimwe imodoka zirabagonga cyangwa se zikagonga amatungo yabo, ibi bintu rero usanga bikurura amakimbirane hagati y’abatwara ibinyabiziga  n’aborozi, twifuza ko ubuyobozi bwakomeza ubukangurambaga”.

Aborozi batembereza amatungo mu mihanda babangamira abashoferi (foto rwandayacu.com)

Kamayirese Emmanuel ni umushoferi utwara ikamyo , aho yikorera amabuuye n’umucanga, avuga ko  bob agenda no mu mihanda y’ibitaka usanga amatungo akiragirwa ku gasozi abatera impungenge kandi ngo ashobora no guteza impanuka

Yagize ati: “ Mujye mu tubaza twebwe twirirwa mu birombe, umara gukata uva mu kirombe ugahura n’umukumbi w’intama iyo intama zitahaguye Imana itabibayemo hagwa imodoka n’umushoferi, iyo ugize ibyago ukagonga itungo abashumba imodoka yawe bayimena ibirahure , kandi ibi bintu biherutse kuba kuri mugenzi wanjye ubwo yari mu murenge wa Musanze, bamuteye amabuye rwose bisaba inzego z’ibanze ko zihagoboka, twifuza ko amatungo aguma mu biraro”.

Umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe ubworozi Dr Jean  Bosco Nsengiyumva , avuga ko bitemewe kuragira ku gasozi noneho mu muhanda byo  ngo ni ikosa rikomeye

Yagize ati: “Ibyo bintu byo kuragira mu nzira bamwe mu borozi ba Musanze bihaye ni ikosa , ufashwe aragiye ku gasozi bamenye ko amande ari ibihumbi 100 kuri buri nka, iyo uragiye ku gasozi ushobora gukwirakwiza indwara z’amatungo, ifumbire iranyanyagira bigatuma umworozi nta fumbire abona, ibi bintu rero tugiye kubihagurukira aba bose biriza amatungo mu mihanda bacibwe amande, kuko amabwiriza hashize igihe bayamenyeshejwe”.

Uyu mukozi w’akarere yongeraho ko n’abandi bose baragira mu gasozi bakoneshereza abahinzi cyangwa se bakabahohotera bizwi na byo kuri ubu ngo byashyizwemo ingufu ku bufatanye n’inzego z’umutekano.

Mu karere ka Musanze hari umuco umaze igihe aho usanga aborozi bakura inka mu biraro mu rukerera bakajya kuragira cyane mu nkengero z’imihanda, aho inka zimihanda.

 

 198 total views,  2 views today