Nyabihu:Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwasobanuye impamvu rwaranduye icyayi rugatera intusi

Umwanditsi:Ngaboyabahizi Protais

Mu gihe abaturage bo mu murenge wa Kintobo , Akarere ka Nyabihu bavuga ko batunguwe no kubona ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu rurandura icyayi rugatera intusi, aho cyari kimaze imyaka 2.Ubuyobozi bwa Nyabihu Tea Factory, bwo butangaza ko bwasanze hataberanye n’icyayi.

Umuyobozi w’uruganda rwa Nyabihu  (Nyabihu Tea Factory)Mungwakuzwe Yves avuga ko ngo basanze muri iriya misozi batabasha guhangana n’isuri ndetse ko n’abaturage ngo bajyaga ubwabo bacyangiza, gusa umuntu akibaza impamvu, ikigo nka kiriya cyananiwe guhangana na bamwe mu baturage bazaga kuragiramo no kwahiramo.

Yagize ati: “Ni byo koko kugeza ubu hari aho twari twatangiye guhinga icyayi mu murenge wa Kintobo  mu misozi ya Gitwa, tuza gusanga bitatworoheye, byaratunaniye kubera isuri y’amazi ava ku misozi, kimwe n’abaturage batagihaga umutekano, duhitamo hose kuhatera intusi, ngira ngo nawe wabyiboneye ko no mu gishanga isuri yuzuymo bitewe n’amazi ava kuri iyo misozi agahura n’umugezi wa Kinoni bikatwangiriza”.

Abaturage bo bavuga ko intusi zidafite umumaro nk’uw’icyayi ngo bananiwe kumva ukuntu uruganda cyangwa ubuyobozi buhitamo gutera intusi zitazana umusaruro vuba kandi ufitiye abaturiye aho muri rusange akamaro

Nsengiyumva Robert wo mu murenge wa Kintobo, Akagari ka Nyamugari we avuga ko bahuye n’igihombo gikabije nyuma yo kurandura icyayi mu gace kabo nk’igihingwa ngengabukugu.

Yagize ati: “Ubundi ahageze icyayi haba hageze iterambere, kuko twari twatangiye kwiboneramo akazi , ari ukugikorera ndetse no ku gisoroma byari baratumye ubushomerei bugenda , ariko twagiye kubona nyuma y’umwaka tubona icyayi bagikuyeho, ibi bintu byaradutunguye cyane”.

Ahari hatewe icyayi bahateye intusi (foto rwandayacu.com).

Ndarifite Augistin w’imyaka 67, avuga ko yavukiye hafi aho iki cyayi cyari gihinze,avuga klo byabatunguye cyane kubona batera icyayi bakongera bakakirandura nyamara ngo mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, cyari kihari, ngo yumva bavuga ko kuri ubu ngo cyanze kuhaba

Yagize ati: “ Ahantu mbere hari icyayi ariko kubera ko hari urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994, urumva nticyongeye gukorerwa bituma gicika, aha rero SOPYIRWA yaje kuhatera igice kimwe ibireti ahandi abaturage tugahinga ibirayi n’indi myaka, sinzi rero ukuntu iki cyacyi cyaje kurandurwa nyuma y’uko abaturage na SOPYIRWA babwiwe ko hari umushinga wo gutera icyayi, twari tubyishimiye cyane”.

Uyu  musaza akomeza avuga ko ngo kuba ubuhinzi bw’icyayi bwarakuwe kuri iriya misozi byateye igihombo ku mpande zinyuranye

Yagize ati: “Kurandura icyayi hano byahombeje, abari bafitemo akazi, abafite inzu z’amacumbi hano, za resitora n’ibindi ikindi kandi n’igihugu cyahahombye amadevize, gusa muzatubarize impamvu iki cyayi bahisemo kugisimbuza intusi, ikindi kandi ni nde wakoze iriya nyigo kugera ubwo icyayi kirandurwa”.

Kugeza ubu uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, rufite abakozi bagera ku 5000, kandi bahebwa neza ibintu bituma batunga imiryango yabo, abo muri Kintobo rero bo bavuga ko batabashije kubona ayo mahirwe.

 

 24,762 total views,  2 views today