Nyabihu:Umuyaga udasanzwe  wasenyeye inzu zisaga 30

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ku gicamunsi cyo ku wa 8Mata 2020, inkubi y’umuyaga udasanzwe wasenye inzu 35 zigizwe n’abantu 152, mu karere ka Nyabihu, aba bose bahuye n’iki kiza baka bacumbikiwe mu bigo by’amashuri hirya no hino muri aka karere, iyi nkubi y’umuyaga ngo ikaba iheruka gusenyera abo muri Nyabihu mu gihe cy’imyaka 30 ishize.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antonette yagize ati: “ Ku gicamunzi cyo kuri uyu wa 8Mata 2020 umuyaga udasanzwe cyane ko nta n’imvura yari irimo kugwa, wahitanye inzu 35 zari zigizwe n’imiryango 152,  yo mu murenge wa Mukamira,aba bose rero bakaba bacumbikiwe mu bigo by’amashuri muri uyu murenge, ku nkunga y’umuryango utabara imbabare tugiye kubaha ibikoresho by’ibanze cyane ko ibintu byabo byangiritse, ikindi ni uko duhereye ku nkunga yari yakusanijwe iteganyirijwe abaturage bahuye n’icyorezo cya Koronavirusi, tugiye guhaho iyi miryango kugira ngo ibeho”.

Uyu muyobozi yongera ho ko bashyira ingufu mu gukomeza kubashishikariza kwirinda Koronavirusi, ngo cyane ko bagiye guhurira ahantu baba begeranye cyane.

Yagize ati: “ Twebwe nk’abayobozi uhereye kuri Mudugudu, tugiye kujya tubasura cyane, kugira ngo dukomeze kubashishikariza kumva ko n’ubwo bahuye n’iki kibazo cy’umuyaga ariko bamenye ko hari n’icyorezo cya korona, nkabasaba gukomeza kugira isuku bakaraba intoki, ikindi ni uko abaturage bakomeza kwibuka, ariko baguma mu rugo, kugira ngo birinde koronavirusi”.

Izu zavuyeho amati burundu muri Nyabihu kubera umuyaga utagira imvura

Umwe mu baturage bagendesheje yabwiye Rwandayacu.com ko na bo basa n’abakubiswe n’inkuba.

Ndahayo Schadrack ni umuturage wo mu murenge wa Mukamira yagize ati: “Twagiye kubona tubona incubi y’umuyaga tutazi aho iturutse itwara amazu yacu , ibikoni n’ibiraro mbese ubu turi hanze , turasa n’abakubiswe n’inkuba itagira amazi , gusa nshimiye uburyo ubuyobozi bwatugobotse, ubu n’ ubwo ducumbikiwe hano mu mashuri ntibyatubuza gukomeza kubahiriza gahunda yo kwibuka  ndetse twirinde na Koronavirusi, kuko ibi ni ibyago bitwugarije”.

Abaturage basabwa gushyira inzu zabo mu bwishingizi, bagatura aho badashobora guhura n’ibiza , kandi bakajya bazirika ibisenge by’inzu kugira ngo birinde umuyaga nk’uriya, ku mubare w’ariya mazu hiyongeraho kandi n’urusengero rwa ADEPR.

 982 total views,  2 views today