Burera: Akarere kagurishije agakiriro  , urubyiruko rubura aho rukorera

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais

Nyuma y’aho akarere ka Burera kagurishije agakiriro ka Rugarama na rwiyemezamirimo ;urubyiruko rwo muri aka karere ruvuga ko rwabuze aho rukorera imyuga bize cyane ko muri aka karere habarurwamo ibigo by’amashuri byigisha imyuga bigera kuri 19.

Ndahimana Faustin wo mu murenge wa Kagogo yagize ati:“Turashimira Perezida wa Repubulika yatwubakiye agakiriro mu murenge wa Rugarama, twari twatangiye gukoreramo nyuma y’aho twumva ngo akarere kakagurishije rwiyemezamirimo akagura burundu , tuvamo twarize imyuga turangara ubub twabuze aho dukorera ku buryo bamwe bahitamo kujya mu tundi turere, twifuza  kubona agakiriro”.

Urubyiruko rwahisemo gukorera mu ngo zabo kandi bibangamira abaturanyi (foto rwandayacu.com).

Nsengiyumva Martin we avuga ko ngo kuba barabambuye agakiriro ka Rugarama  ari na wo murenge avukamo ;byabadindije cyane ndetse bamwe bakaba barahisemo gukorera mu kajagari

Yagize ati: “Ubundi aka gakiriro kari kaje kuturuhura ingendo zo muri Uganda tujya kwigira yo imyuga ndetse nio kujya gushaka yo akazi, ariko kuri ubu akarere ka Burera kakagurishije rwiyemezamirimo ashyiramo uruganda rw’imyenda , ubwo abasore babaza inzugi n’ibindi bikoresho, abacuzi, abasudira ibyuma n’abandi twarangabajwe turashwiragira, gusa njye mbabazwa ni uko hano mu karere kacu hari amashuri yigigisha imyuga ariko abayize bakabura aho bakorera ibyo bize , dukeneye agakiriro kuko Burera yonyine ni yo nkeka itagira agakiriro”.

Nsengiyumva akomeza avuga ko ngo hari bamwe mu rubyiruko bahisemo kongera kujya za Gisoro gukorera yio ububaji n’ubusuderi, ibintu ngo bibateza igihombo

Yagize ati: “Nzi bamwe muri bagenzi banjye bigiriye Gisoro nyuma y’aho aka gakiriro ka Rugarama rwiyemezamirimo akaguze,tekereza kuba mu gihugu cy’abandi ukodesha kandi iwanyu byashoboka ko ukora neza utekanye , ubu hari n’abandi bakorera  za Kigali, Musanze n’ahandi nyamara Perezuda wacu yifuza ko iterambere ridusanga aho turi, akarere ka Burera nigafate iki kibazo nk’igikomereye urubyiruko n’abandi banyabukorikori bo muri Burera”

Imashini zabo ziranyagirwa kubera gukorera mu mfundanwa

Kuba urubyiruko rwo mu karere ka Burera nta gakiriro rufite bishimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nshimiyimana  Jean Baptiste,aho avuga ko bagiye gukorana na za Minisiteri bireba binyuze mu buvugizi ari zo Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi, kuri ubu ngo bakaba barimo gushaka ubutaka  ahazajya icyanya cy’inganda mu murenge wa Rugarama, ndetse n’ingengo y’imari.

Yagize ati: “ Ikibazo cy’agakiriro ku rubyiruko rwo muri Burera kirazwi kandi karakenewe , kandi gahunda yo kwigisha imyuga nayo irakomeje binyuze muri za TVT cyane ko zigera kuri 19, agakiriro gakenewe cyane haba kwimenyereza imyuga ,kuri ubu ni uko gahunda yo kubaka agakiriro kazubakwa mu murenge wa Rugarama mu minsi iri imbere”.

Ubwo yari mu nama y’mushyikirano wabaye muri uyu mwaka 2024, Minisitiri  w’ubucuruzi n’inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, kuri iki kibazo cy’agakiriro ka Burera, yavuze ko bagiye gukorana n’ikigo NEP harebwe uko igisubizio cyaboneka.

Yagize ati: “Hari urubyiruko ruvuga ko rukeneye kwiga imyuga ariko bakaba badafite aho babikorera  tugiye kugikoraho dufatanije na NEP,(National Employment Program) duhuriramo turi inzego zitandukanye ku buryo muri Burera n’aho twahabona agakiriro urubyiruko n’abandi banyabukorikori babe bakoreramo”.

Babariza mu ngo zabo bibangamira abaturanyi

Burera habarurwa ibigo 19,byigisha imyuga inyuranye , abagera kuri 966 bakaba bararangije muri iyi gahunda bakaba arinbo bifuza ko babona agakiriro kugira ngo babone aho bakorera bisanzuye, cyane ko abarangiza imyuga babura uko bakora imishinga ibyazwa umusaruro ndetse no gushinga za koperative bikaba bitaborohera, ikindi ni uko mu  mirenge yose igize akarere ka Burera nta hantu wabona agakiriro, akari karubatswe mu murenge wa Rugarama kahurirwagamo n’urubyiruko rwa Rugarama, Gahunga, Cyanika na Kagogo none ubu bose basubiye mu bubaji bukoresha iranda mu ngo zabo , mu gihe bari bamaze kumenyera kubajisha imashini byabahaga umusaruro byihuse.

 4,979 total views,  2 views today