Gicumbi: Abarema isoko rya kajyanjyari babangamiwe n’umwanda uharangwa kubera ko  nta bwiherero rusange

 

Yanditswe na  Ishimwe Honoré.

Abaturage barema n’abakorera mu isoko rya Kajyanjyari mu murenge  wa  Shangasha  ho mu karere ka Gicumbi bavuga ko babangamiwe n’umwanda uturuka mu bwiherero bw’iri soko, bakagira impungenge ko bazahura n’icyorezo k’indwara zituruka ku mwanda.Buvuga ko iki kibazo kizakemuka umwaka wa 2020.

Aba baturage bavuga ikibazo cy’ubu bwiherero bwo mu isoko rya Kajyanjyari kimaze imyaka itanu bakigeza ku buyobozi ariko ngo nta gikorwa , bakaba bifuza ko hakorwa ibishoboka bakubakirwa ubwiherero.

Mbanzabugabo Eraste ni umwe mu baturage barema isoko rya Kajyanjyari yagize ati: “ Kuri ubu kwiherera muri iri soko ndetse no muri santere ya Kajyanjyari muri rusange, ni ikibazo gikomeye , nta bwiherero rusange tugura kuko bwuzuye umwanda , ndetse bageze ubwo babukinga, ubwo rero iyo umuntu ashatse kwituma ajya mu biti n’ibishyimbo bya mushingiriro biri hafi aha , yemwe ntidutinya no kujya mu cyayi ubona kiri hafi aha, kugira ngo nibira ubone ah wituma bigusaba amafaranga 200. Mbwira rero uramutse utayafite”.

Muhawenimana Rosette we avuga ko kuba Kajyanjyari hahurira abantu benshi byoroshye kugira ngo abantu banduzanye indwara zikomoka ku mwanda.

Yagize ati: “ Ngira ngo na we wirebeye, hari ababura ahi bituma mu gihe cy’umugoroba bakituma inyuma y’iyi misarane, kandi iri hagati y’amazu, ibaze rero amacinya aramutse ageze hano , ari abatuye aha ndetse n’abarema iri soko bayikwiza mu buryo bworoshye , iki ,ibazo hashize imyaka itanu tukivuga , ubuyobozi nibukore ibishoboka tubone ubwiherero, ikibabaje ni uko dutanga imisoro muri iri soko”.

Umuyobozi  w’ikigo   nderabuzima   cya Bushara giherereye mu murenge wa Shangasha  ,  Zirimabagabo  Progene  we avuga  ko  hari  abarwayi  bakira  bafite   ibimenyetso    by’indwara      zishingiye  ku mwanda .

Yagize ati: “ Ni ubwo ntawavuga ko hano twakitra abarwayi bafite indwara zikomoka ku mwanda  bashobora kuba bazikuye Kajyanjyari , ariko tujya tubakira hano rwose, ngira ngo mwibineyeko iriya misarane ifite umwanda , kandi imbere yaho bahacururiza imbuto n’ibindi biribwa binyuranye,byashoka kwanduzwa n’uyu mwanda uva muri ubwo bwiherero, birakwiye rero ko ubwiherero bwubakwa kugira ngo abaturage barusheho kugira ubuzima bwiza”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa   w’umurenge  wa  Shangasha,  Rwitare  Lambert , na we ahamya ko ikibazo cy’ubwiherero ku isoko rya Kajyanjyari kiri mu bibangimiye imibereho y’abarirema n’abaturiye.  akavuga ko iki  bakigejeje ku buyobozi bw ‘akarere ka Gicumbi bakaba bagitegereje ko igisubizo.

Nishimwe  Frorence, ni  umukozi w’akarere  ka Gicumbi  ushinzwe isuku  n’isukura, avuga ko koko iki kibazo ku rwego rw’akarere bakizi, ndetse ko biteganyijwe ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019 – 2020, ubwiherero bwo ku isoko rya Kajyanjyari buzubakwa.

Yagize ati: “ Ni koko kuba Kajyanyari nta bwiherero mu isoko bafite ni ikibazo ariko turakizi, kuko muri santere ya Kajyanjyari nta bwiherero bafite bityo mu ngengo y’imari 2019-2020, mu murenge wa Shangasha n’aho hakaba hazubakwa ubwiherero rusange nk’uko biri muri gahunda, igisigaye muri Shangasha ni ugusura ikibanza cy’aho buzubakwa”.

Bikunze   kuvugwa  kenshi  ko   ubwiherero   butujuje  ibisabwa  ari  inzira  yo gukwirakwiza  indwara  zifitanye isano n’umwanda, amwe mu masoko  n’insinsiro mu karere ka Gicumbi nta bwiherero agira ahandi ugasanga n’ubuhari butujuje ibyangombwa. Aha twavuga nk’amasoko atagira ubwiherero twavugamo nko  mu isoko rya Yaramba mu Murenge wa Nyankenke, Burimbi muri Ruvune, Maya  muri Cyumba, Gatuna muri Rubaya;ndetse na Kajyanjyari yo muri Shangasha. Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, bukaba buvuga ko muri uyu ngengo y’imari buzubaka ubwiherero rusange butandatu burimo n’ubwa Kajyanjyari.

 1,111 total views,  2 views today