Abaturiye Parike y’ibirunga baheze mu gihirahiro nyuma y’uko babwiwe ko bazimurwa hashize imyaka 3

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abaturiye Parike y’ibirunga,bavuga ko nyuma y’aho bamenyesherejwe ko hari gahunda yo kwagura iyi parike hashize imyaka igera kuri 3, nta gikorwa bemerewe gukorera mu masambu yabo, nyamara bijejwe ko bazimurwa nyuma yo guhabewa ingurane ibi ngo bituma iterambere ryabo ridindira.

Abaturage bafite iki kibazo ni abo mu turere twa Burera , Musanze na Nyabihu, baturiye umukandara wa Parike y’ibirunga;bavuga ko kugeza ubu batazi icyo bakora ngo babe bakumva batuye batuje kuko kugeza ubu ngo bumva bameze nk’abacumbitse .

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Kinigi, akarere ka Musanze Nsabiyeze Elizafan, yavuze ko atewe impungenge no kuba inzu giye kumugwaho akaba adashobora kubona uburenganzira bwo kuvugurura cyangwa se kubaka indi nzu

Yagize ati: “Kuri ubu ntabwo nshobora kuvugurura inzu yanjye kuko nta cya ngombwa nahabwa , batwijeje kobazatwimura muri gahunda yo kwagura Parike y’ibirunga ndumva hashize nk’iimyaka 3,banze kututeka ngo twubake banga no kutwimura , ibintu njye mbona bizatuma duhera muri za nzu za kiramujyanye nibadukure mu gihirahiro , twimuke cyangwa se duture”.

Abatuye munsi y’ibirunga babura uko bavugurura inzu zabo

Nsabimana wo mu murenge wa Kabatwa nawe avuga ko biteye impungenge kuba umuntu afite ubutaka bwe , afite ubushobozi bwo kubaka ariko ntahabwe uburenganzira bwo kubaka

Yagize ati: “ Twabwiwe ko bazatwimura hano kugira ngo bagure Parike y’ibirunga , ariko no gucukura umusarani usanga hano Mutwarasibo yaguhize kugeza ubwo baguca n’amande wabona biragukoraho ukamuha akantu(ruswa) ukarundarunda , ubwiherero ndetse n’agakoni, ubuyobozi nibudufashe dukomeze kwiteza imbere”.

Kuba iki kibazo  kibangamiye abaturage ngo ntabwo aribo gusa kuko n’ubuyobozi na  bwo ngo bubura uko butanga ubusobanuro kuri iki kibazo mu gihe umuturage aje abagana nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu  Habanabakize Jean Clade yabitangaje

Yagize ati: “ Iki kibazo buri munsi inzego zinyuranye turakibazwa ariko igisubizo twarakibuze, bariya baturage inzu zabo usanga zitameze neza,iyo aje akugana ashaka kuvugurura cyangwa kubaka inzu atahabwa icyangombwa, kuko niba iki kibazo inzego bireba zitagikurikiranye aba baturage bazasigara inyuma mu iterambere RDB rero nayo yagombye guhumuriza aba baturage iki kibazo ikagiha umurongo kuko rwose ndakubwiza ukuri ntawahirahira ngo araha icyemezo cyo kubaka umuturage wo muri biriya bice”.

Umukozi ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga ibinyabuzima muri RDB Telesphole Ngoga,avuga ko hakiri gukorwa inyigo ijyanye no kurushaho gushyirwa mu bikorwa , ariko kandi akizeza ko ibikenewe byose byamaze gutegurwa , hasigaye gushyirwa mu bikorwa uyu mushinga wo kwagura Parike

Yagize ati: “Uyu mushinga ni muremure ntabwo uratangira uracyanozwa ni umushinga uzamara igihe kirekire biteganijwe ko uzamara imyaka hagati y’irindwi n’icumi, ariko uracyanozwa , hari inyigo zikiri gukorwa hari n’izarangiye ku buryo duteganya ko Parike uyu mushinga umaze kunozwa izagukaho 26%”.

Uyu Mukozi akomeza avuga ko hari agace k’icyitegererezo kazatangirirwaho mu murenge wa Kinigi kagizwe na hegitari 510 kazaherwaho nyuma harebwe  uburyo abaturage bahatuye bakwimurwa  bahareke barebe ko ngo hagenda hisubira kandi ko ngo ibyo bikorwa bishobora kuzatangira muri uyu mwaka wa 2024.

Biteganijwe ko kwagura Parike y’ibirunga bizakorerwa ku butaka busaga hegitari 3740, ibi ngo bikazaba ari ingirakamaro mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije kuko hazaba hamaze kwiyongeraho 26% by’ubuso bw’iyi Parike bikazatuma kandi n’umubare w’ingagi wiyongera hagati ya 5 na 20% ndetse  n’impfu z’abana b’ingagi  bikazagabanukaho 50% .Nyuma  y’iki gikorwa kandi biteganijweko amafaranga ava mu bukerarugendo nayo aziyongeraho  kugeza kuri  miliyoni 34  z’amadolari mu mwaka wa 2024;ikindi ni uko imibereho y’abanyarwanda baturiye inkengero za Pariki y’ibirunga bagizwe n’imiryango ibihumbi 18, nayo izahinduka binyuze mu ishoramari mu miturire igezweho ndetse no mu gutanga ubumenyi.

Umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ku buso bwa Km2 37.4, biteganijwe ko uzatwara amadorari 299,156,422  y’Abanyamerika.

Iyi Pariki iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, igiye kwagurwa ku kigero cya 26%, ni ukuvuga ko igiye kuva ku buso bungana na Kilometekare 160 yari ifite uyu munsi ikagera kuri kilometero kare 197.4.

Iyi Pariki ibonekamo ingagi  zo mu misozi ku  (cyangwa zo mu birunga). Yemejwe bwa mbere mu mwaka wa 1925. Muri icyo gihe yari agace gato hagati y’ibirunga bya Kalisimbi, Bisoke na Mikeno. Ikaba ndetse ari nayo  Pariki nkuru y’igihugu yashinzwe bwa mbere muri Afurika.

 

 148 total views,  4 views today