Musanze:Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Karwasa  barinubira serivise mbi bahabwa

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abagana ikigo nderabuzima cya Karwasa bavuga ko bahabwa serivise mbi harimo kurangaranwa n’abaforomo  batabitaho bakirirwa bicaye abarambiwe bagahitamo kujya kwivuriza ku bitaro bya Ruhengeri.

Ikigo nderabuzima cya Karwasa giherereye mu murenge wa  Cyuve , akarere ka Musanze , abakigana bavuga ko nta serivise nziza bahabonera hakiyongera ho no kuba iki kigo kitazitiriye bibangamira abakigana, baka bifuza ko haba impinduka.

Mukamurigo Elizabeth wo mu kagari Buruba yagize ati: “iki kigo nderabuzima cyacu rwose cyaratuyobeye uhagera sa moya za mu gitondo ukahava sa kumi n’ebyiri, kuko abaforomo ba hano ntabwo bakunze kwakirana abarwayi urugwiro , usanga umurwayi aza akabura umwitaho agakurizamo kuremba , twibaza impamvu rero tutavurwa uko bikwiye nk’ahadi bikatuyobera”.

Kazindutsi Jean Damascene we avuga ko kuri Karwasa hari abatishimira kujya kuhashaka serivise kuko ngo batihutisha kwakira abarwayi

Yagize at: “Kubera serivise mbi itangirwa ku kigo nderabuzima cya Karwasa, twahiseno kujya dufata Moto cyangwa se imodoka tukigira ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kuko  cyangwa se ku kigo nderabuzima cya Muhoza, kuko hano rwose ubona bitagenda neza , ikindi kijya gituma bamwe baza gushaka serivise baseta ibirenge ni uko nk’umubyeyi agera hano bakamurangarana ku buryo hari ubwo abyarira hani hanze nawe urabona ni ahantu hatari n’urupangu , hari byinshi byo gukosorwa hano”.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karwasa wungirije Dusabimana Innocent, avuga ko koko hari ubwo batanga serivise abarwiyi bita ko atari nziza ariko ngo biterwa n’uko bagifite icyuho mu baforomo muri rusange ngo abakozi ntibahagije, ngo hakiyongeraho n’umubare munini w’abarwayi bakira

Yagize ati: “ Kuba hari abavuga ko dutanga serivise mbi bashobora kubiterwa n’uko abarwayi baba babaye benshi  cyane nko mu bana kimwe no muri gahunda yo gupima ababyeyi benshi bagana iyo serivise ku buryo umubyeyi ashobora kuhagera mu gitondo akahava nka sasaba, navuga ko n’ubwo yenda batindaga ubu ikibazo kirimo no kugenda kibinerwa umuti kuko nk’abo mu murenge wa Gacaca bivurizaga hano bazajya bajya ku kigo nderabuzima cya Gacaca”.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karwasa wungirije Dusabimana Innocent(foto rwandayacu.com)

Uyu mukozi akomeza avuga  ko ngo hari serivise zitaragira abakozi harimo , ibibazo by’amaso n’amenyo aha rero ngo bakaba badafite abakozi bahagije, ikindi ni uko  nawe ashimangira ko kuba ikigo kidazitiye bibangamye mu barwayi n’abarwaza.

Yagize ati: “ Rwose mudukorere ubuvugizi kuko aho dukorera hasa n’ahatagira umutekano  kubera ko nta ruzitiro nko  ku mubyeyi uje kubyara akaba , umutekano w’ikigo rwose ntiwizewe kuko hari inzira nyinshi , hari n’ubwo abahumba baza kuragiramo, ibi nabyo biri mu bituma bavuga ko dutanga serivise mbi”.

Ikigo nderabuzima cya Karwasa gifite abaforomo 18, kigaha serivise zo kwivuza imiryango isaga 3000, aho bapima inda z’ababyeyi, gukingira abana no kubavura , kikagira materinite n’ibyumba abarwayi barwarimo, kikaba cyarafunguye imiryango mu mwaka wa 2007.

Abaza ku kigo nderabuzima cya Karwasa bavuga ko babona serivise bibagoye

 106 total views,  6 views today