Musanze: Umubyeyi Makuta yahisemo kwitangira abana bafite ubumuga

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais

Umubyeyi Antoinette  Makuta Katshuki avuga ko amaze kubona uburyo abana bafite ubumuga bahura n’ibibazo bikomeye ndetse ashingiye ko na bamwe mu babyeyi nta bushobozi bafite bwo kubitaho, ndetse n’ubumenyi buke mu kubafasha yahisemo kwita kuri aba bana abinyujije mu muryango yise INEZA –Kabaya Organization.Ababyeyi barerera mu bigo bye kandi usanga bamushima.

Uyu mubyeyi ugeze mu kigero cy’imyaka 50, ngo yahoze ari umwarimu , ariko nyuma y’aho yaje kwitangira abafite ubumuga bato, baba ababuvukanye cyangwa se abamugaye nyuma yo kuvuka

Yagize ati: “Maze kubona agahinda k’imiryango ifite abana bamugaye nahisemo gushing ikigo cyita kuri aba bana, natangiye mfite abana babiri nahawe n’ababyeyi, nabitagaho mu rugo aho nari ncumbitse ku Kabaya –Ngororero  nyuma y’aho nzakwa inguzanyo mu Umwalimu SACCO mu mwaka wa 2020, ngura ikibanza nubakamo inzu ubu niyo nkoreramo mfite abana 24 bafite ubumuga ndetse n’abantu 4 bo kubitaho harimo abarezi ndetse n’ababategurira indyo”.

Makuta imirimo imubyaritra inyungu yarayisubitse yita ku bana bafite ubumuga (foto rwandayacu.com)

Makuta asanga kwita kuri bariya bana ari ngenzi cyane kuko bisaba no kuba uri umuntu uzi neza agacir ka Muntu

Yagize ati: “Kwita ku bantu bafite ubumuga ni impano y’Imana, njye bahisemo kuba nareka umwuga wo kwigisha nza kwitangira aba bana ariko mbifashijwemo n’umugabo wanjye kuko ni we washyigikiye, ubu rero hano tugorora abana mu buryo bworoheje, tubigisha amasomo y’ibanze nko kwisukura , kumenya gutandukanya amabara ndetse n’ibindi ».

Uyu muyobozi wa INEZA –Kabaya Organization avuga ko ariko n’ubwo bakora kiriya gikorwa cy’ubwitange inzira ikiri ndende ngo kuko kugeza ubu abarimu bita ku burere bwa bariya bana bakiri bake.

Yagize ati: “Turifuza ko Leta yashyira umwete mu kubakira abana abana bafite ubumuga ibyumba by’amashuri , ndetse hakabaho n’amashuri by’umwihariko yigisha abarezi bazita ku bana bafite ubumuga by’umwihariko, uko MINEDUC ifasha ibindi bigo haba ku masezerano y’ubufatanye cyangwa se abandi bagiraneza bakwiye kwita mbere na mbere kuri aba bana kuko hari aho usanga basa n’abahejwe”.

Bamwe mu barerera abana babo mu kigo cy’abafite ubumuga cya INEZA –Kabaya Organization bavuga ko cyatumye baha agaciro abana babo bavukanye ubumuga nk’uko Nyirasafari Peruth  wo mu murenge wa Musanze akarere ka Musanze yabibwiye rwandayacu.co

Yagize ati: “Kiriya kigo cya INEZA –Kabaya kiyobowe na Makuta ni ingirakamaro kuri twe kuko twari twareatereye iyo nyuma yo kubona abana twabyaye bagize ubumuga, twamenye kubakorera isuku no kubitaho mu buryo bugezweho, ubu kuva bagera muri kiriya kigo  n’imyitwarire y’abana bacu igenda ihinduka bazi kumenya kwitamika n’ibindi”.

Umwe mu babyeyi barerera mu kigo Ineza -Kabaya

Makuta Antoinnette kugeza ubu afite ikigo kita kuri bariya bana bafite ubumuga , aho yiyubakiye inzu ku bwitange  bwe ndetse n’abana yakira nta mafaranga bamwishyura ngo kuko agace akoreramo ababyeyi b’aho nta bushobozi bafite gusa ngo abasaba umwenda w’ishuri umubyeyi akawigurira, aha rero ni ho ahera asaba  abafite mu nshingano zabo uburezi ndetse no kwita ku bana bafite ubumuga kuba batanga ubufasha bakazirikana ko abana bafite ubumuga ari abana b’igihugu.

Abana biga mu kigo Ineza -Kabaya batozwa byinshi bizabafasha mu buzima

Ineza –Kabaya Organization yafunguye imiryango yayo  mu mewaka wa 2020;mu karere ka Musanze  uwakenera gutanga ubufasha  cyangwa se ashaka  yahamagara kuri Tel +250788649127 .

 

 240 total views,  2 views today