Musanze:Abakora muri ENIHAKOR Ltd barataka kuba nta bikoresho by’ubwirinzi bafite

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abakozi bo mu ruganda rukura ibikoresho bunyuranye mu makaro, rwa ENIHAKOR Ltd, ruherereye mu murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze hafi y’icyanya cyahariwe inganda , bavuga ko babangamiwe no kuba ubuyobozi bwabo butabaha ibikoresho by’ubwirinzi igihe bari mu kazi.

Uru ruganda rukoresha imirimo inyuranye, harimo guterura amabuye y’amakoro, gusatura amabuye mu gihe bakora amapave  gupakira no kuyora imicanga , aba bose bakora muri izi serivise zinyuranye bavuga ko babangamiwe no ,uba nta bikoresho by’ubwirinzi bahabwa n’abayobozi b’uru ruganda.

Umwe mu bakozi bavuganye na rwandayacu.com yagize ati: “Uko mutureba hano muri iki kigo twabuze uruvugiro, reba ukuntu bariya basore basatura amabuye n’imashini ziyakata biroha ivumbi, nta mataburiya cyangwa se amasarubeti , nta bote nta turindantoki, nta dupfukamunwa mbese hano usanga tudahabwa agaciro, ubu rero twifuza ko twahabwa ibikoresho bya ngombwa natwe tukaba akazi bifuza”.

Undi twahaye izina rya Habanabakize Eulade yavuze ko bibabaje kuba umukoresha wabo adashobora kumara umunota ahagaze ahakatirwa amakoro kubera ivumbi, ariko we akemera ko umukozi amara amasaha 8, arya ivumbi.

Yagize ati: “ Reba nk’ubu nta bikoresho byo kwirinda, imashi zitumena amatwi , tumiragura ivumbi  usanga twahindanye ngira ngo wabyiboneye , uziko buriya bosi adashobora kumara umunota ahagaze hafi yacu dukata amabuye, iyo uvuze rero baravuga ngo barakata amafaranga ku mushahara nyamara se duhembwa angahe , twifuza ko inzego zishinzwe umurimo zajya ziva mu biro zikaza kugenzura uburyo tubayeho kuko hari abatunze abakire ku mvune zabo”.

Abakozi ba ENIHAKOR Ltd, birwanaho mu bwirinzi bambara amasashi n’andi moko y’imyenda inyuranye (foto rwandayacu.com)

Umuyobozi wa ENIHAKOR Ltd, Wilison Igiraneza Ndekezi, nawe avuga koko ko kiriya kibazo cyo kuba mu kigo cyabo abakozi batagira ibikoresho byo kwirinda kizwi, ariko ko bitarenze icyumweru kimwe baraba bamaze kubihabwa.

Yagize ati: “Ni byo koko abakozi bo mu kigo cyacu kugeza ubu nta bikoresho by’ubwirinzi bafite, gusa twarabiguze birahari, ariko kubera ko ntari maze iminsi mu kigo kubera impamvu z’akazi n’ibura nyuma y’icyumweru nko ku wa 27 Mata 2024 twazaba tumaze kubaha ibikoresho byose nkenerwa nk’abakozi bakorera ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Uyu muyobozi avuga ko abakozi be basaga 60, baba mu bwishingizi nyamara abakozi be bavuga ko batazi ko yabashyize mu bwishingizi, kuko ngo bo bacungira kuri mitiweli zabo gusa.

Kuri iyi ngingo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien ashimangira ko bidakwiye ko umukozi ajya mu mirimo ishobora kumukururira akaga adafite ubwirinzi.

Yagize ati: “ Iki kibazo tuguiye kugihagurukira kuko twakoze ubukangurambaga, ariko noneho niba abakoresha badashaka kumva amabwiriza n’amategeko agenga umurimo , amategeko azakurikizwa , tugiye kongera dusure izi nganda”.

Akarere ka Musanze ni kamwe mu turangwamo amakoro menshi kandi n’inganda ni ko zigenda ziyongera cyane izikora ibikoresho binyuranye harimo amapave, amapave, garaviye , umucanga n’ibindi, kimwe n’abapakira amabuye n’imicanga  , aha hose mu mirenge inyuranye habamo inganda ariko nta bwirinzi muri rusange , ubuyobozi rero bukaba busabwa guhagurukira iki kibazo.

 184 total views,  8 views today