Nyabihu; Nyirabazungu avuga ko yambuwe inka yo muri Girinka ku karengane

Yanditswe na Rwandayacu.com

Nyuirabazungu  Esperencve ,ni umubyeyi wo mu  murenge wa Kabatwa , Akagari ka Gihorwe, Umudugudu wa Rushubi, avuga ko abababajwe no kuba ubuyobozi bw’akagari bwaramwambuye inka yari yarahawe muri Girinka mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Uyu mubyeyi uba mu nzu ubina igiye kumugwaho, akaba afite umwana umaze umwaka n’igice akubiswe n’abagizi ba nabi, avuga ko kuba yarambuwe inka ye ihakabyagizwemo uruhare n’inzego z’ibanze kandi akaba akeka ko byose byakozwe ushinzwe iterembere ry’akagari ka Bihorwe amaze guhabwa indonke.

Yagize ati: “Murabona aho ntuye hano ikibanza cyanjye uko mukibona ni uku kiri harimo inzu n’iki kiraro gusa  nta bundi butaka ngira; muri rusange hakiri ibyiciro nabarizwaga mu cya mbere, bampaye inka rero ngo ndebe ko naamuka ariko hari bamwe mu bayobozi batambaniye, iyi nka mbere yabyaye ikimasa inzu yari igiye kungwaho , ubuyobozi bw’akagari busanga nta handi bwakura amafaranga yo kuba naguramo amabati buntegeka kugurisha icyo kimasa ngura amabati n’ibiti, ikimasa cya kabiri na cyo cyavutse umwana wanjye amaze kumugazwa n’abagiz ba nabi , ubuyobozi bwemera ko nkigurisha, icya gatatu nkiguramo inyana yo kwitura aho ariyo bajyanye bahitamo gukura mu kiraro inka ifite amezi 2”.

Umuhungu wa Nyirabazungu yamugajwe n’inkoni mbere yo kwitura ngo yabanje kumuvuxza kandi abyemerewe n’ubuyobozi (foto Rwandayacu.com)

Uyu mubyeyi kuri we ngo asanga yaraguzwe mu buryo bugaragara kuko ntaho ngo yigeze abona bakura inka mu kiraro huti huti n’uyihawe atari yubaka ikiraro, cyangwa se inka bazihurize hamwe mu gikorwa cyo kwitura

Yagize ati: “Ino rero inziga y’ikiziriko izarikora buriya amakuru mfite ni uko kugirango SEDO wacu yemera ko inka iva mu kiraro huti huti ni ibintu bigaragarira amaso inzoga y’ikiziriko yarayigotomeye, ngira ngo namwe onka yanjye banyaze mwabonye ko iri ku gasi nyamara tujya juzihabwa badusabye kubaka ibiraro nkibaza rero huti huti yo kwanika ku karubanda inka icyo isobanuye, baravuga ngo nanze kwitura kuki imbaraga bakoresheje baza gutwara inka ihaka batazikoresheje baza gutwara kimwe muri bya bimasa rwose Meya wa Nyabihu niba afite umwanya naze andenganure cyangwa se Nyakuba Perezida wa Repubulika aze adufashe gujkuraho iyi nzoga y’ikiziriko inzego z’ibanze zihaye kandi baba bahembwa buri kwezi”.

Bamwe mu baturanyi ba Nyirabazungu na  bo bavuga ko bashengurwa  n’icyo bise iyicwa rubozo yakorewe nk’uko Nyumba Augustin abivuga

Yagize ati: “Ibi bintu ni agahomamunwa uyu mubyeyi nta muntu utazi ko yahuye n’ingorane mu buryo bukomeye reba inzu ye uko imeze, urebe uyu mwana we wamugajwe n’abagizi ba nabi, twari teagiye mu mirimo dusanga ubuyobozi bwashimuse inka buyijyana ku rugo rw’umuturanyi ibi bintu byaratubabaje, ibi byose byakozwe bavuga uwari Gitifu Munyaneza arabizi kuko nawe nta kundi yari kubigenza umuturage ari mu kangaratete, uko bigaagara rwose ibi bintu birimo ruswa urebye uburyo bayikuye hano mu rugo uyu Nyirabazungu atari mu rugo, mbese ibintu byaratuyobeye ino birazwi inzoga y’ikiziriko ni hejuru y’ibihumbi 20, Gitifu w’umurenge baramubeshye nawe abugenderaho nyamara uyu mubyeyi afite inka yo kwitura, rwose Meya wacu iki kibazo nakinjiremo”.

Augustin asanga Nyirabazungu arengana

Nyirahabimana Marie we asaba ubuyobozi bw’akarere ko bwazagera hano bugakemura aya makimbirane kuko ngo ubuyobozi bwateje amakimbirane mu baturanyi

Yagize ati: “Ntawavuga byinshi kuko babikuwiye, inka ya Nyirabazungu uburyo yakuwe mu rugo rwe byaratubabaje kuko nta kintu na kimwe yigeze akora atabwiye ubuyobozi, ariko twababajwe n’uburyo ubuyobozi bwazanye na Sedo, Mudugudu na mutekano, inka barayishorera tekereza ko ubundi umuntu iyo yagabiraga mugenzi we bazabana mu mahoro none se iriya y’urwikekwe yo ifite amahoro nirwara uyifite azajya yikanga ko uyu yagiriye nabi, ikitwemeza ko harimo ruswa ni uko buri muyobozi wese atamwumva mbese baramutererana kugera kuri gitifu w’umurenge byaratuyobeye pe”.

Nyirahabimana avuga ko inzoga y’ikiziriko kabatwa  ikurura amakimbirane

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenbe wa Kabatwa Georgette Kampire we avuga ko ngo byari birambiranye kuko ngo nyuma y’imyaka 7 Nyirabazungu atitura ngo  byari ngombwa ko hakoreshwa ingufu kugira ngo yiture bagenzi be muri gahunda ya Girinka

Yagize ati: “ Ikibsazo cy’uriya muturage Nyirabazungu kirazwi ko yanze kwitura mu gije cy’imysaka 7 ahawe inka , kuri ubu rero nyuma yo kua inka yarabyaye ibimasa 2 akabigurisha icya 3 akaguramo inyana nayo ikiri ntoya akifuza ko ariyo yakwitura natwe binyuze muri komite ya Girinka twasanze agomba gutwara inyungu zo muri ibyo bimasa umuturanyi we nawe agakomezanya iriya nka yari asanzwe afite, icyo tuzakorera Nyirabazungu mwabibinye ko nta nzu asa n’ufite tuzamufasha nk’abandi baturage tumwubakire,ariko ni kuriya twe twasanze ikibazo kigomba gukemurwa”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Simpenzwe Pascal avuga ko igikurikiye bagiye kureba koko niba mukwambura inka Nyirabazungu byarakurikije amategeko ariko nanone agasobanura amabwiriza ya Girinka

Yagize ati: “Hari amabwiriza agenga gahunda ya Girinka , ashingirwaho ateganya impamvu zishingirwaho umuntu wahawe inka muri iyi gahunda ya Girinka ayamburwa igahabwa undi, aha rero njye nta makuru mbifiteho mwavugisha Gitifu wa Kabatwa akabaha ibisobanuro birambuye, natwe kandi tugiye kubikurikirana”.

Amategeko avuga ko ufite inka ikabyara ikimasa akiragira imyaka 2 kikagurishwa amafaranga akabikwa kuri konti ya Girinka nay o azagurwamo indi nyana yo kwitura.

 

Inka yambuwe Nyirabazungu bayihaye utagira ikiraro

Ngiyo inyana Nyirabazungu yashaka kwitura ubuyobozi bwa Gihorwe bukayanga

 403 total views,  10 views today