Afurika y’Epfo :Ku myaka 59 umukobwa wa Nelson Mandela yitabye Imana

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Inkuru igitangazamakuru Rwandayu.comgikesha  Televiziyo y’Igihugu cy’ Afurika y’Epfo, Zindzi Mandela yaguye mu Bitaro bya Johannesburg kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2020.

Guhera mu mwaka wa 2015 Zindzi Mandela yari Ambasaderi w’Afurika y’Epfo muri Danemark.

Zindzi Mandela yatangiye kumenyekana mu ruhando rwa politiki mpuzamahanga mu mwaka wa 1985, ubwo Guverinoma y’abazungu yasabaga se Nelson Mandela kwipakurura ishyaka yashinze ANC ryahanganaga n’ivanguraruhu (Apartheid) muri icyo gihugu.

Zindzi Mandela wavutse mu mwaka wa 1960, ni we wasomye ibaruwa se yansitsse yanga kwemera uko gufungurwa gushingiye ku guhakana urugamba yatangaije.

Ni umukobwa wa 6 wa Nelson Mandela akaba ari uwa kabiri yabyaranye na  Winnie Madikizela.

Umuvugizi w’Ishyaka ANC yatangaje ko babuze umugore w’agaciro, ati: “Agiye imburagihe, yari agifite kugira uruhare u guhindura sosiyete, n’uruhare rukomeye yagombaga kugira mu ishyaka rya ANC.”

Leta y’Afurika y’Epfo yifatanyije mu kababaro n’umuryango we.

Zindziwa Mandela, kuri ubu afatwa nk’intwari ya Afurika yose, yapfuye kuri uyu wa Mbere azize uburwayi, akaba yari umukobwa wa Madikizela-Mandela. Yakoze mu myanya itandukanye irimo ko yari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Denmark. Yasize abana bane n’umugabo.

Uyu mugore w’imyaka 59 yaguye mu bitaro by’i Johannesburg gusa icyamuhitanye ntabwo cyigeze gitangazwa.

Zinzi-Mandela aganira na se Mandela mu myaka yo hambere

 990 total views,  4 views today