Muhanga:Abacuruza ibyangirika vuba ntibarasobanukirwa ibyo gutanga  EBM

 

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu

Bamwe mu bacuruzi bacuruza ibicuruzwa byangirika vuba nk’ibirayi n’ibindi bitandukanye ntibarasobanukirwa uburyo bashobora gutanga fagitire y’ikoranubuhanga (EBM) bakavuga ko rimwe na rimwe no kubika ibyo bicuruzwa mu bubiko  usanga bidakunda kuko bihita bibora ibituma bifuza ko ikibazo cya EBM kuri ibi bicuruzwa bikwiye guhabwa umurongo uhamye.

Mu kiganiro bahaye www.rwandayacu.com bavuga gucuruza inyanya,intyoryi,ibirayi,Ibijumba n’ibindi bitaborohere kuko nta bubiko bwamara iminsi irenze itatu.

Kankindi Marie Josee avuga ko gukoresha EBM no gusoresha abahinzi bazanye ibicuruzwa cyangwa baje kubirangura ukajya kubihunika bigoranye kuko bihita bibora kuko nta buhunikiro dufite.

Yagize ati:” Nibyo ntabwo twanga gusora ariko twibaza ukuntu twakoresha EBM ku bicuruzwa bitamara igihe kirekire bihita bibora kuko nta buhunikiro dufite twakwifashisha ntabwo twebwe turabyumva”.

Musoni Jacques avuga ko bigoranye ko ukuntu yagura ikiro kimwe agasaba inyemezabwishyu ndetse ugasanga uburyo bwo kuyitanga ku bintu bishobora kubora mu masaha macye bigoranye.

Yagize ati”Twebwe biratugoye kuko ntabwo turabasha kumva uko dushobora kugurusha ikiro kimwe cy’inyanya ,Intoryi tugatanga inyemezabwishyu kuko unasanga ibikoreho byo gutangisha fagitire buhenze burusha igishoro twatangiranye hakiyongeraho ko usanga ibi tunarangura bibora vuba cyane”.

Kagire Stanislas avuga ko bibaye byiza hashyirwaho umusoro ugatangirwa rimwe kuri ibi bintu bibora niho byakorohera abacuruza ibi bicuruzwa bibona naho ubundi ntabwo byakunda.

Yagize ati:”Twebwe turashaka gutanga umusoro ariko biratugoye twabasaba ko ahubwo wenda baduha uburyo bwo kuwutangira rimwe kuko ibicuruzwa byacu bibora vuba cyane bizatugora”.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Muhanga,Kimonyo Juvenal avuga ko gahunda bafite ari iyo guhuza ikigo gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro(RRA) n’abacuruzi bacuruza ibicuruzwa byangirika vuba, kugirango hahuzwe amakuru mu gukoresha uburyo bwo gutanga inyemezabwishyu no gusoresha ibi byangirika.

Yagize ati:”Tugiye kwegera ikigo cy’imisoro n’amahoro tu asabe ko baganira n’aba baciruzi bacuruza ibicuruzwa byangirika babereke uko bajya babigenza bagatanga inyemezabwishyu no bajya bamenyekanisha ibyangitse bidashobora kubona abaguzi”.

Umuyobozi w’Ishami rya Muhanga ry’Ikigo gishinzwe gukusanya imisoro n’Amahoro mu karere ka Muhanga, Sano Samuel avuga ko umucuruzi ucuruza ibyangifika vuba akwiye gutanga fagitire bityo ibyo yahombye akabigaragaza agiye kumenyekanisha imisoro kuko iyo wabimenyekanishije ntusora.

Yagize ati”Ubusanzwe mumenyekanisha imosoro ariko nkamwe mucuruza ibintu bibona mugomba kumenyekanisha ko byaboze ariko ugatanga inyemezabwishyu (EBM) kuko mu gihe wagaragaje igihombo nta wo uzasoreshwa mu gihe ibyo byose utabikoze twebwe dukomeza ku ona ko ufite ububiko burimo ibicuruzwa kuko utakuyemo ibyaboze byangiritse mukwiye kumva ko hatangwa umusoro”.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imisororo namahoro buratangaza ko abacuruzi badafite EBM mukarere ka Muhanga barenga 6000, muribo abagera kuri 900 bakaba ari abacuruzi bato, mugihe 69%  byabafashe EBM batayikoresha bishatse kuvuga ko 31% bafite EBM aribo bayikoresha neza.

 30,234 total views,  2 views today