Gicumbi: Ubwoba ni bwose mu baturage nyuma yo kumva ko Koronavirusi yashinze ibirindiro mu karere kabo

 

Yanditswe na Eliab Bagabo.

Nyuma yo kumva ko mu karere kabo Koronavirusi yahashinze ibirindiro, abanyagicumbi bavuga ko bafite ubwoba ko no mu mirenge inyuranye mu byaro by’iwabo yahageze;ariko nanone ngo baka babajwe ni uko Dr Ntihabose Corneille, ukuriye ibitaro bya Byumba, atagize ibanga kuri abo bose  bafashwe n’iki cyorezo.Ubuyobozi bwo bubasaba gukomeza kwirinda no kubahiriza gahunda yab Guma mu rugo.

Ibi barabivuga nyuma y’aho Radiyo Ishingiro itambukirije ikiganiro cy’ubuzima ku bijyanye na Koronavirusi muri aka karere Dr Ntihabose yatangaje ko muri Gicumbi abagera kuri batandatu bafashwe na Koronavirusi.

Mu kiganiro Dr Ntihabose Corneil Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Byumba,yagize kuri Radiyo ishingiro yagize ati: “Mu mbabarire ntabwo ngiye kwica amabwiriza y’ikiganga adusaba kugira ibanga.Hano ni ukuramira ubuzima bw’abaturage miliyoni 12 by’umwihariko ubuzima bw‘abaturage ibihumbi 440 b’akarere ka Gicumbi”.

Nyuma yo kwisegura yakomeje avuga ko bitakiri ngombwa kugira ngo ahishire abo bantu ngo kuko ni murwego rwo kuramira abanyarwanda basaga miliyoni 10.

Yagize ati: “ Kugeza ubu isuzuma ryakozwe ku bijyanye n’ubwandu bwa  Koronavirusi muri Gicumbi, bwagaragaje ko  batandatu bamaze kwandura,Hari umuntu umwe twafatiye i Gatuna wari waragiriye ingendo mu karere dusanga yaranduye,abandi ni umuryango w’abantu bane barimo umuyobozi wa I&M Ishami rya Gicumbi uwaba yarahuye nabo yabitubwira akaduhamagara tukaza kumureba, undi wa Gatandatu ni umushoferi witwa Gatoto utwara imodoka y’akarere uwaba yarahuye nawe harimo abo bakunda gusabana,abakozi b’akarere, aba Dasso n’abandi nawe yaduhamagara”.

Nyuma yo kumva iyi nkuru mbi abaturage bavuze ko bababajwe no kuba Koronavirusi yarageze iwabo ariko nanone ngo batangajwe no kumva umuganga avuga amazina y’abarwayi.

Habimana Jean de Dieu ni uwo mu murenge wa Byumba, avuga ko kuri ubu bari mu bwoba bukomeye.

Yagize ati: “ Tukimara kumva ibyo Dogiteri Ntihabose yavugiye kuri Radiyo Ishingiro, twahise tugwa mu kantu, nahise ntekereza uburyo hano mu cyaro twari tugikerensa iyi ndwara ya Koronavirusi, ko ibineka mu migi minini none natwe biradushyikiye , niba ari uko bimeze rero rwose sinkubesha nibapime abaturage hafi ya twese mu mirenge ya Yaramba, Mukarange, Kaniga, n’ahandi kuko ntabwo abaturage bigeze bareka kwegerana no gusangira ku icupa rimwe cyangwa umuseke, ubu nanjye mfite ubwoba , ikindi ni uko Muganga nawe nta banga yagize rwose , kandi birazira ko Muganga avuga indwara n’amazina y’umurwayi.Ndabyemeye ubanza Koronavirusi irenze ubwo hatangiye gutangazwa amazina y’abayirwaye”

Koronavirusi ubu mu karere ka Gicumbi niho igaragajwe mu tundi turere mu Rwanda.

Habimana yongeraho ngo Sida aricyo cyago cyajegeje isi mu myaka 30 ishize ariko ngo abarwayi bababikiye ibanga.

Yagize ati: “Sida yaraje turayitinya ndetse n’uyikekwaho tukaba twamugendera kure , ariko Muganga yamuhaga imiti akamugirira ibanga ntabivuge keretse umurwayi ariwe ubyivugiye, none Korona yo yavugishije abantu kugeza ubwo muganga arondora abakwiye kwirindwa”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix we asaba abaturage gukomeza kwirinda no kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo.

Yagize ati: “ Koronavirusi ntabwo ifata abanyamugi gusa, abashaje , abasore se , ahubwo ifata buri wese, ngira ngo muzi ko yatangiriye mu Bushinwa ariko kugeza ubu ku isi yose imaze kuhashinga ibirindiro, ndasaba rero abaturage gukomeza kwirinda, birinda kwegerana , bagakaraba intoki kenshi, kandi bakumva ko idatinya ibyaro nibirinde, bubahiriza Gahunda ya Guma mu rugo”.

Kubeza ubu mu Rwanda imibare igaragaza ko abagera ku 118, aribo banduye iki cyorezo , ariko 18 muri bo ubu basubijwe iwabo nyuma yo kuvurwa bagakira,ubu hasigaye abarwayi bagera ku 100 mu bigo bibiri bavurirwamo mu Rwanda.

Ikindi ni uko imibare yo kuri Koronavirusi mu Rwanda yatangazwaga muri Rusange ariko by’umwihariko akarere ka Gicumbi ni bwo byagaragaye ko hari iyi ndwara ni ibintu bikomereye abanyagicumbi kuri ubu.

 

 

 

 865 total views,  2 views today