Musanze:Biravugwa ko Gitifu wa Rwambogo yirukanye amatsinda y’abagore bakusanyiriza ubwizigame ku biro by’akagari ayobora
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Bamwe mu bagore bibumbiye mu matsinfda yo kwizigamira hagamijwe kubona amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza yemwe no kwiteza imbere mu bikorwa binyuranye bo u kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Mudsanze ,Akarere ka Musanze bavuga ko Gitifu wako yabiyamye kongera guteranira mu kibuga kiri imbere y’akagari ayobora.
Aba babore bavuga ko amatsinda yabo agera kuri 7, aho buri tsinda rifite abantu nibura basaga 30,bavuga ko hashize ukwezi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rwambogo Mukamana Jacqueline, afashe icyemezo cy’uko nta tsinda ry’abagore rikusanya amafaranga ashaka ku biro by’akagari.
Umwe mu bagore bibumbiye mu itsinda Abahujumurego avuga ko bibabaje kubona ubuyobozi bwabo bubirukana ku biro by’akagari ahantu bakorega kuva kera imuyaka ibaye myinshi
Yagize ati: “Birababaje kubona Leta idushishikariza kwizigama kugeza ni ubwo bashyiraho gahunda ya Ejo Heza, ariko twakwishyira hamwe twizigamira Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwambogo Mukamana akaba yaratujujubije ubu tukaba dukorera mu mashyamba akikije akagari kacu dufite impungenge ko tuzahura n’ibisambo mu ntusi dukoreramo”.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uwahoze ayobora aka kagari atigeze abirukana ku kibuga cy’akagari ariko ngo uriho ubu we yahisemo kubakura imbere y’ibiro bye .
Yagize ati: “Uyu Gitifuy Mukamana yasimbuye hano hari ubwo mu bihe by’imvutra yajyaga adutiza ibiro tugakoreramo kuko yabonaga turi mu gikorwa cyiza, none uyu araduhindana nyamara ntiwamusaba serivise ngo azayiguhe utamweretse ko watanze mitiweli na Ejo Heza aba azi ko byava hehe mu gihe atubuza kwizigamira se niba dutabare kuko ikibuga cy’akagari kirinzemo amatiyo n’insinga ntibiruta umuturage”.
Undi mubyeyi wo mu itsinda ryitwa Twuzuzanye, yavuze ko amatsinda ku kagali ka Rwambogo adakorera umunsi umwe ngo yenda abe yateza umutekani muke kubera ubwinshi, ariko ngo atangazwa no kuba barirukanwe ku kagari
Yagize ati: “Uyu mugitifu wacu ntaweamenya icyabimuteye ni ukuri none se ko hari abahaza ku wa kabiri , ku wa kane ku gatanu n’indi minsi kugeza ku cyumweru ni gute abantu batakorera hariya koko, uziko buriya ku kagari kacu haturira amatsinda asaga 7, aho yaretse tugaterania imbere ye yenfda havuka amakimbirane akatwunga none atujyanye mu madhyamba aduhunza abashinzwe umutekano ku kagari koko, ibi bintu kandi gitifu w’umurenge arabizi kuko ntabwo uwa hano yabyibwirije” .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rwambogo Mukamana Jacqueline maze ahakana yivuye inyuma ko atazi ayo matsinfa kandi ko nta nayo yirukanye
Yagize ati: “Ibyo ni ukubeshya nta martsinda nzi yaba yarirukanywe ku kagari, ntayo nzi, ubwo yenda niba bahari bazatugane tubafashe niba bafite ikibazo”.
Kuri iyi ngingo yo kuba Gitifu w’umurenge wa Musanze yaba ari we waba yaratanze amabwiriza,Umunyamakuru wa www.rwandayacu.com yahamagaye Gitifu w’uyu murenge inshuro zigera ku 8, ndetse amwoherereza ubutumwa bugufi ariko Gitifu yinumiye.
Umuyobozi w’akerere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse avuga ko iki kibazo atari akizi ariko ngo bagiye kugikurikirana
Yagize ati: “ Biriya gitifu yakoze ntabwo biri mu mabwiriza yenda mwavuga ko yaturutse hejuru , ahubwo ubwo twumvise iki kibazo reka tugikurikirane tumugire inama niba koko iki kibazo cyaba kihari”.
Abagore bibumbiye mu matsinda bavuga ko kubera bava mu midugudu inyuranye bahisemo kujya baza gukusanyiriza imisanzu yabo ku kagari ka Rwambogo kubera ko ariho ngo bizeye umutekano none kuri ubu ngo nta mutekano bizeyo kuko bafite ubwoba ko bazamburwa n’ibisambo mu mashyamba.
6,363 total views, 328 views today