Rubavu: Mugabo J.Company LTD  ivuga ko  Ustone Company igiye kuyihirika yitwaje ibikonyozi mu buyobozi

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu murenge wa Kanama akarere ka Rubavu, hari amakompanyi abiri ariyo Mugabo J.Company LTD,ihagarariwe na Ndolimana Jean d’Amour, na Ustone Company ihagarariwe na Uwikunda, ni ikibazo kimaze iminsi kivugwa kugezan’ubwo hari abayobozi batungwa agatoki.

Nyuma y’aho mukarere ka Rubavu hagaragariye ikibazo hagati y’umushoramari Mugabo J.Company LTD  n’akarere , aho ndetse uyu mushoramari yagaragazaga ko kamurenganije kakamufungira nyuma yo  kwirengagiza amategeko y’ubucukuzi nkana bigatuma  ayoboka inkiko.

Amaze  kubwirwa n’umuyobozi w’akarere w’agategenyo ko atazahabwa uburenganzira yemerewe n’amategeko keretse yemeye gukorana n’undi mushoramari bashyize mu ntera ya 38m aho kuba 300m ziteganwa n’amabwiriza .

Mu gushaka kumenya amakuru nyayo kuri iki  kibazo kivugwamo ko uwashyizwe mu kirombe cy’undi ariwe Uwikunda Carine www.rwandayacu.com,  kuwa 18/09/2023, yageze kuri icyo kirombe maze ivugana n’abo bireba ndetse n’abaturage baturiye icyo kirombe.

Uston Company ikoresha  Hangari n’ubutaka bwa Mugabo J.Company LTD (foto rwandayacu.com)

Umuyobozi wa MUGABO J. COMPANY LTD, kuri ubu uvuga ko adashobora gukoza ikirenge mu kirombe cye kubera ko Uwonkunda yamumerere nabi cyane ko yifuza ko afungwa  www.rwandayacu.com yagerageje kumushakisha ariko bigoranye aboneka muri santere ya Mahoko maze agira icyo atangaza

Ndolimana Jean d’Amour ukuriye Mugabo J .Company LTD (foto rwandayacu.com).

Yagize ati: “ Uwonkunda Carine uhagarariye UStone company, yabyutse yikorerera umucanga muri site ya kompanyi yacu twaherewe ibyangombwa ubuyobozi rwose bwaraje bumwomeka  gukorera ibikorwa ku butaka ,nta bwumvikane agiranye na Mugabo J.Company LTD, ibi bintu rero byakuruye amakimbirane cyane ku buryo no kugira ngo njye kureba ibyanjye mba numva ntari buveyo, ikibazo mbona cyarakuruwe n’abayobozi”.

Uwikunda  Carine UStone Company wanze kujya kuri mikoro z’itangazamakuru atubwirako aho Ari gukoresha ya hahawe n’akarere mugihe abaturage bavugaga ko aribo bahagurishije MUGABO J COMPANY LTD. Gusa Carine nawe ubwo yavuganaga n’itangazamakuru rishaka kumva iherezo ry’aya makimbirane, yanyuzagamo agahamagara afande naewe itangazamakuru ritamenye neza ngo ribe ryamusaba ibitekerezo, Uwonkunda  nawe ntabwo ahakana ko ibikorwa remezo ari gukoresha kungufu ari ibya Mugabo J. COMPANY LTD.

Yagize ati: “Ntabwo nshaka kujya mu itangazamakuru, ariko aha hantu nkorera nahahawe n’ubuyobozi, none se we niba avuga ko yaguze ubutaka akubaka umuhanda arumva njyewe ntakwiye gukora, ikindi avuga ko ahanzengurutse hose ari mu kwe , naze anyegere tuganire niba atari ibyo azabura byose”.

Uhagarariye Ustone Company Uwikunda Carine (foto Rwandayacu.com).

Umuyobozi wa Mugabo J. Company  LTD, Ndolimana Jean d’Amour nawe ngo asanga bibabaje Yagize ati: “Birababaje cyane  kubuzwa uburenganzira n’uwa kabuguhaye ariwe Akarere ka Rubavu. Banshoye mumanza ntabyifuzaga kandi hari ibimenyetso harimo no kuba hakubahirizwa amategeko ngahabwa uburenganzira  ku mitungo yanjye kuko ndamutse mbibonye ntacyo naba ngishaka nkiko”.

Akomeza avuga ko na Team yo kurwego rw’igihugu, ubwo yamusuraga kuwa 15/07/2023 yasanze nta makosa afite Kandi arengana ,maze igasiga isabye akarere kumuha umudendezo we agakora, akarere ntikabikora. Yasoje asaba ko umukuru w’igihugu ko ya mutabara ngo kuko nta rwego atamenyesheje ikibazo cye.

Abaturage nabo bashimangira ko Ustone Campany ifite abayiri inyuma kandi bakomeye nk’uko Mukeshimana Imacule wo mu mudugudu wa Kaje, Umudugudu wa Musabike

Yagize ati: “Ibi bintu Carine Uwikunda akorera  D’Amour, ni ibintu by’igitugu nawe se umuntu araza agakorera mu isambu itari iye ?Mugabo yaguze ubutaka na Maricelinne, ahandi ahagura na Twagira, ahandi ahagura na Nyiramacumbi, twumvise ko ngo hari n’abayobozi b’akarere kimwe n’ingabo nk’uko namwe mwumvise ahamagara ba afande, tekereza kuba acundagura imigozi yacu, ntihagire n’umuyobozi uuvuga”.

Mukeshimana Immacule ahamya ko akarere hari aho kakoze amakosa (foto rwandayacu.com)

Kibwete  Eric, we asanga hari n’abayobozi bagera ku kibazo cy’aba bashoramari bakarya iminwa

Yagize ati: “Uwo bita d’Amour ni we wageze hano mbere , nyuma tugiye kubona tubona Carine aje tutazi iyo avuye ngo afite abamushyigikira ariko na  bo ibyo bakora si byo kubona gitifu adashobora gukiza aba baturage ngira ngo mwamubonye ko anyuze hano nabo bari mu makimbirane ariko agacaho akigendera, twifuza ko ubuyobozi bwa hano butakomeza kurebera iki kibazo ngo bukomeze kurenganya, nk’ubu Meya arahangara akavuga ngo ubutaka ni ubwa Leta, arabeshya ahubwo nawe mbona ataritwaye neza muri iki kibazo ni ukuri kandi ninjye wagurishije Damuru ubutaka bwanjye”.

Kibwete Eric , asanga Ustone Company ikwiye kureka gushyamirana (foto rwandayacu.com).

Twagirayezu Aloys yagize ati: “ Akarere nigakure akaboko muri iki kirombe kuko twumva ko hari bamwe mu bayobozi bakorana na Carine , ibi bintu nyamara birimo ruswa ni ukuri”.

Ubwo Umunyamakuru wa www.rwandayacu.com yari kuri iki kirombe yahasanze Sedo w’akagari Musabike witwa Nzitatira Naftal; aho kuvugana n’itangazamakuru kuri iki kibazo ayabangira amaguru , aha niho abaturage  bahera bavuga ko Carine Uwonkunda n’abayobozi bamutinya

Umwe mu baturage yagize ati: “ Buriya nta muntu wagira icyo avuga kuri iki kirombe avuga ngo Carine arabangamye oya! Sedo ntagiye kwirukanwa azira ubusa”.

Kuba kandi Sedo atagira icyo avuga kubera ko abayobozi n’abaturage baterwa ubwoba bishimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kanama Mugisha Honore, aho www.rwandayacu.com yamuhamagaye ngo baganire kuri iyi ngingo akarya iminwa , kugeza ubwo asaba umunyamakuru kumusanga ku murenge ngo bahavuganire cyane ko ngo atemera ko ari umunyamakuru umuvugisha.

Ustone Company irunda umucanga imbere ya Hangari ya Mugabo J.Comany (foto rwandayacu).

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu Deogratias Nzabonimpa nawe ntaho ahushanya n’ibyo Carine Uwonkunda avuga, cyane ko bivugwa ko nawe yaba afite imigabane muri iyo Ustone Company Carine aragijwe, maze nawe ashimangira ko ubutaka Carine akoreramo ari ubwa Leta

Yagize ati: “Ubutaka bose bakoreraho ni ubwa Leta, nta mpamvu y’uko umwe akora ngo undi yicare , umuhanda niba Damuru yarawukoze ntabwo ugendwaho n’umuntu umwe, kandi nibatumvikana bose bazahura n’ibyemezo bikomeye , birimo no kuba bahatakariza ibya ngombwa bahawe byo gucukura umucanga mu mugezi wa Sebeya,uriya ni umutungo kamere, nta muntu uri hejuru y’amategeko, rimwe na rimwe umuntu uba wabahuruje mujye mu mwigisha, kuko uriya ni umutungo rusange buri wese yeretswe aho agomba gukorerera”

Kubera amakimbirane ya Ustone Company na Mugabo J.Company LTD yatumye ikirombe gihagarikwa kugeza ubwo ikibazo kijya mu nkiko aho rugeretse na Mugabo J.Company LTD, n’akarere, mu gihe urubanza rutaracibwa mu mizi gusa akarere kabaye kemereye Mugabo J.Company LTD, gukuraho umucanga we batinya ko isuri yawutwara muri ibi bihe byimvura, maze akarere kakabiryozwa.

Ni kenshi mu ntara y’Iburengerezazuba byavuzwe ko hari bamwe mu bayobozi bijandika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro , Rubavu ho bivugwa ko abayobozi baho bijandika mu bucukuzi bw’imicanga y’amoko anyuranye, aho nta kirombe kiba kiba kidafite umuntu ukomeye washoyemo imari abandi bakaba abashumba ngo aribyo uriya Mugabo J.Company LTD yanze kuba umushumba ngo agahora atotezwa, kugeza ubwo , bamwe mu bayobozi ba Rubavu bifuza ko ikompanyi 2 zakorera hamwe .

Iyo ukinjira mu kirombe uhasanga icyapa cya Mugabo J.COMPANY LTD (foto rwandayacu.com).

 714 total views,  2 views today