AfroBasket 2021: U Rwanda na Misiri bizakira imikino yo gushaka itike

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Nk’uko rwandayacu ibikesha  ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika “FIBA Africa”, umujyi wa Kigali mu Rwanda ndetse na Alexandrie mu Misiri  ni ho hatoranyijwe kuzakira imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’imikino y’Afurika “Afrobasket 2021”.

Iyi mikino biteganyijwe ko izaba mu Gushyingo 2020, u Rwanda ruzakira amakipe 12 azaba ari mu matsinda 3 ari yo itsinda rya  A rigizwe na Central African Republic, RDC, Tunisia na Madagascar. Hazaba hari itsinda B ririmo  Senegal, Angola, Mozambique na Kenya  ndetse n’itsinda D ririmo u Rwanda, Algeria, Mali na Nigeria.

 

Mu Misiri hazabera imikino yo mu itsinda E ririmo Misiri, Maroc, Uganda ndetse n’ikipe izakomeza hagati ya Cap-Vert,   Sudani y’Amajyepfo na Tchad kuko zigomba kwishakamo izakomeza muri iki kiciro.

Uburyo iyi mikino izakinwa nyuma y’iyi ibanza hazaba n’indi yo kwishyira aho biteganyijwe ko izaba muri Gashyantare 2021 gusa aho izabera ntabwo hatangazwa.

Mu itsinda C ho imikino ibanza yabereye muri Cameroun muri Gashyantare 2020. Iri tsinda ririmo Cote d’Ivoire kugeza ubu iyoboye itsinda n’amanota 6, Cameroun (5), Guinea Equatorial (4) na  Guinea (3).

Muri buri tsinda  bazamuka amakipe 3 abe 15 yiyongereho u Rwanda ruzakira imikino ya nyuma kuva tariki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021.

 2,387 total views,  2 views today