Mu mahanga:Radiyo France Inter isaba imbabazi ku kiganiro yatanze gipfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

 

 

Yanditswe na Editor

 

Ubuyobozi bwa Radiyo France Inter yo mu gihugu  cy’Ubufaransa, busaba imbabazi kandi bukemera ubujiji mu kiganiro bwatambukije kuri iyi Radiyo, ku  wa Kabiri tariki 7 Mata 2020 cyitwa ‘Par Jupidémie’, cyari gikubiyemo imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo kiganiro cyarimo  gasetsa kari kayobowe n’umunyarwenya Constance Pittard. Uwo munsi ako gace kari kiswe “Journée mondiale de réflexion sur le génocide au Rwanda”.

Umuyobozi wa France Inter, Laurence Bloch yemeye ko imvugo ya Constance y’uko muri Jenoside ari “abantu batemanye’ , iteye ikibazo.

Yagize ati : Ndasaba imbabazi kandi nicuza ibyabaye ku miryango y’inzirakarengane, hejuru y’agahinda ifite hiyongeraho n’ihakana ryaba rikozwe ku bushake cyangwa atari ku bushake.iriya mvugoni mbi kuko ishyigikira uruhande rw’abashaka kugoreka amateka bahakana uruhare rw’abahutu muri ubwo bwicanyi, kandi bikaba byaratangajwe kuri radiyo mbereye umuyobozi.Ibi kandi Constance yakoze bigaragaza ubujiji bugifitwe na benshi mu baturage bacu ndetse n’imbaraga nke dushyira mu gutangaza ukuri kuri iyo Jenoside, yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994”.

Umuyobozi wa France Inter, Laurence Bloch, yasabye imbabazi abanyarwanda ku bw’ikiganiro batambukije gipfobya Jenoside yakorewe abatusi mu 1994.

Ubwo Radio France Inter , yasabaga imbabazi kuri iki cyumweru tariki ya  12 Mata,Umunyarwenya Constance Pittard, we yanditse ubutumwa asaba imbabazi, avuga ko mu kiganiro yakoze “umugambi utari uwo ugukomeretsa, gutesha agaciro ibiri gukorwa cyangwa guhakana ko Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.”Gusa icyamukoze ku mutima na we ni ubutumwa yagiye abona nyuma yo gukora kiriya kiganiro, bamugaragariza amarangamutima kandi babaye .

Yagize ati : «  nakoresheje imvugo isuka umunyu mu bisebe. Ntabwo ari byo nari ngambiriye,intego yanjye ni ugutuma abantu bishima. Mu gihe rero akazi kanjye kazamuye amarangamutima y’abantu (barakaye), ndemera ko intego yanjye mba nayihushije. Ndabisabira imbabazi.”

Iki kiganiro ni kimwe mu byakomerekeje abanyarwanda , baba mu Bufaransa ndetse n’isi yose muri rusange ku muntu uha agaciro Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.Ibi bibaye mu gihe hibukwa abazize Jenoside mu Rwanda ku nshuro ya 26.Aha kandi nkaba nakwibutsa abakunda ikinyamakuru rwandayacu.Com ko mu gihugu cy’ubufaransa batoye itegeko ryemera ko mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside mu Rwanda 1994, abafaransa na bo bakwiye kwifatanya n’abanyarwanda n’isi yose muri rusange.

 

 926 total views,  2 views today