Rwanda:Rusesabagina ukekwaho ibyaha 9 yasabiwe gufungwa burundu

Yanditswe na Rwandayacu.com

Ubushinjacyaha bwasabiye Rusesabagina Paul igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo kugaragaza ko ahamwa n’uruhurirane rw’ibyaha icyenda birimo iby’ubwicanyi n’ubugome byakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN yashinze akanawubera umuyobozi. 

Ibyaha icyenda akurikiranyweho harimo icyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,
gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ryakozwe ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo byaha byose bimuhama netse adakwiye inyoroshyo kuko yaburanye ahakana uruhare rwe muri byo.

Rwandayacu.com irabagezaho inkuru irambuye mu masaha make.

 

 704 total views,  6 views today