Musanze: Cyabagarura umubyeyi yashyize umwana Ku ngoyi amuziza ibiceri magana abiri

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Umubyeyi witwa Mukamana Florence wo mu murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, akagari ka Cyabagarura, umudugudu wa Kabaya, biravugwa ko nyuma yo kubura ibiceri Magana abiri yashyize umwana we w’umukobwa ku ngoyi witwa Uwikirezi Grace, ufite imyaka 9.

Uyu mwana yakuwe mu nzu nyina yari yamusizemo akinze (foto Cyabagarura Cell).

Uyu mubyeyi gito kugeza ubu utaranoneka nk’uko bitangazwa na Ali Niyoyita Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kagari Cyabagarura ngo ntiyabanaga n’umugabo kubera imyitwarire ye itari myiza.

Yagize ati: “Ni byo koko inkuru y’uko Mukamana yashyize umwana we ku ngoyi amuboshye amaboko akoresheje imigozi ibiri amaboko ayazirikiye inyuma, twayibwiwe n’abaturanyi be ubwo bumvaga umwana atakira mu nzu ashaka kujya kwituma, uwatabaye rero yasanze inzu idakinze abohora umwana ajya kwituma nyuma y’aho bamujyana kwa muganga, nyina w’uyu mwana rero ntiyari akibana n’umugabo we kubera amakimbirane yakomeje kuba muri uyu muryango, nta makuru mfite afatika ariko ngo byatewe n’uko umubyeyi yabuze ibiceri 200akabishinja umwana we,ibintu bitari byiza na gato”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Cyabagarura  Ali Niyoyita ababazwa n’ababyeyi bahohotera abana (foto Rwandayacu.com)

Uyu Munyamabanga  Nshingwabikorwa yongera ho ko   igikorwa uriya mubyeyi yakoje kibabaje cyane

Yagize ati: “Ntibikwiye ko umubyeyi afata umwana we w’imfura akamushyira ku ngoyi, ubundi kera nari nziko ishyari ariryo rikorera umwana wa Mukeba biriya bintu, ariko uriya we ibyo yakoze ni ubunyamaswa, ndasabaababyeyi kujya bihanganira abana rwose kuko ibintu ntibiruta umuntu, kandi bumve ko hari amategeko arengera umwana kabone ni ubwo waba waramubyaye, itegeko rimurengera rirahari, kuri ubu rero umugabo yatanze ikirego kuri RIB, uyu mugore gito aracyashakishwa”.

Umwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi Mukamana bavuga ko ibyo yakoze bidakwiye.

Yagize ati: “ Njye hari ibintu binyobera ni gute umubyeyi aboha umwana we akamusiga mu nzu  akigendera, gusa nta gitangaza kuko n’ubundi asanzwe yitwara nabi kuko n’umugabo yaramutaye kubera imyitwarire, ni umusinzi rwose hano dutuye mu isibo arazwi, natwe nta muntu umugira inama, numva ubuyobozi bwajya buhana ababyeyi gito nk’uyu”.

Uyu mubyeyi yongera ho ko ababyeyi bakora amakosa nk’ariya imanza zajya zibera mu ruhame aho baba bakoreye icyaha.

Yagize ati: “ Aramutse afashwe kimwe n’abandi bakora amabara nk’aya bakwiye kujya bashyikirizwa ubutabera maze mu gihe bari mu rubanza bakajya babazana aho icyaha cyabereye kugira ngo ntihazagire n’undi uhirahira ngo akore amarorerwa nk’ariya”.

Ngirimana Jackson umugabo wa Mukamana avuga ko yahisemo ku muhunga kandi yari asanzwe azi  ko umwana ahohoterwa

Yagize ati: “Njye nkimara kubina imyitwari ya Mukamana nahisemo kumuhunga kubera ubusinzi bwe ,nishakira undi mugore nari nsanzwe nzi ko umwana wanjye ahohoterwa nkabura uburyo nabigenza ngo murengere, ariko ubu noneho Imana imushyize ahagaragara, ubutabera bukore ibyabwo, kandi ikirego narangije kugitanga”.

Itegeko  N°71/2018 ryo kuwa  31/08/2018 ryerekeye uburenganzira bw’umwana mu ngingo yaryo ya ya 28: Guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW). Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

 642 total views,  2 views today