Musanze: Ubuyobozi bw’shuri ry’ubumenyi rya Musanze bwananiwe gutangaza icyakorwa ngo bukumire umwanda n’umunuko  wo mu bwiherero bw’ishuri

Yanditswe na Rwandayacu.com

Abaturiye ishuri ry’ubumenyi rya Musanze(Ecole de Science de Musanze) kimwe n’abanyura ku muhanda wa Musanze –Rubavu yemwe n’abaza gusengera muri iri  shuri cyane ko harimo Kliziya, bavuga ko babangamiwe n’umwanda uva mu bwiherero bw’iri shuri, ariko Padiri Florent Nikwigize uyobora iri shuri usanga atabasha gusobanura neza igikwiye gukorwa, ku buryo nawe usanga iki kibazo cyaramurenze.

Imyanda bakura muri fose bayirunda hanze mu kizenga (foto rwandayacu.com).

Iri shuri rifite ubwiherero bumaze gutera icyo n’iki usanga buri gihe iyo imyanda yuzuye bayividurira hafi y’umuhanda ubundi iyo baytaviduye umunuko uba wuzuye mu kigo, ku buryo bamwe mu babyeyi bibaza niba koko kohereza abana babo muri iki kigo batazahakura uburwayi kuruta uko bahakura ubuzima

Ubwiherero bumaze gusaza cyane (foto rwandayacu.com

Umwe mu babyeyi baharera afite umwana wiga mu mwaka wa gatanu yagize ati: “Ikigo kirakabije kugira umwanda ariko byagera ku bwiherero byo biteye isoni, duhora tubivuga mu nama z’ababyeyi twumvisha Padiri ko umunuko wo muri kiriya kigo uterwa n’ubwiherero navuga ko butujuje ibya ngombwa akatubwira ngo bazakemura ikibazo, none dore amasomo agiye gutangira umwanda urunze neza ku madirishya y’ibyumba by’amashuri, mbwira umwana uzicara hafi ya kiriya kidendezi cy’umwanda, nta n’ubwo rero kiriya kigo cyanduza abana bacu gusa kuko n’abigendera abaturage basanzwe umwanda urababangamiye cyane nk’ubu umunuko ni wose”.

Higiro Ananie ni umuturage Umunyamakuru wa rwandayacu.com yavuze ko umunuko uva muri Ecole de Science Musanze, ubangamye cyane kandi biteye isoni kuba ubuyobozi burebera iki kibazo

Yagize ati: “Ni gute umuturage acibwa amande kubera umwanda ariko ibigo nk’ibi bigakomeza guteza umwanda Leta ibirebera, numva ngo bazunguruka amahoteri bagenzura isuku , ariko umwanda w’ibigo by’amashuri bakawunyuraho , none se ni gute ikigo kividurira umwanda ku muhanda umuyobozi runaka akanyuraho kabiri gatatu yumva umunuko akinumira, niba umuturage aciwe amande n’umuyobozi w’ikigo nahanirwe kuba afite ubwiherero butujuje ibyangombwa”.

Nyuma yo kuvidura usanga fose zirangaye amasazi avamo nayo ashobora kwanduza (foto rwandayacu.com).

Ubu bwiherero bukoreshwa n’abanyeshuri ndetse n’abakirisitu , iyo ubajije Florent Nikwigize, abura icyo avuga dore ko Umunyamakuru  wo kuri rwandayacu.com yamushatse iminsi igera kuri itatu bakabonana imbonankubone akanga kugira icyo atangaza ahubwo agasaba Umunyamakuru kugaruka,yemwe no kuri Telefone yanze kugira icyo atangaza, gusa mu rwego rwo kumenya ikigiye gukorwa ngo abana bigire heza, Umunyamakuru yavuganye n’ushinzwe uburezi muri Kliziya Gaturika Diyoseze ya Ruhengeri Celestin Mbarushimana maze nawe ashimangira koko kiriya ari ikibazo, ariko ntatangaza igihe kizakemukira

Yagize ati: “Ni byo koko ikibazo cy’ubwiherero kuri ririya shuri ry’ubumenyi rya Musanze kirazwi,yemwe n’umuyobozi wacyo arabizi, kimwe n’akarere, ubu rero harimo harashakwa uburyo hakubakwa ubundi bwiherero gusa sinakubwira ngo iki gikorwa kizatangira ryari, uretse nanone ntawakwishimira ko abana bigira mu kigo kitagira ubwiherero , nakwizeza ababyeyi ko iki kibazo turimo kugishakira umuti”.

Amashuri agiye gutangira abana bazigira hafi y’ikizenga cy’umwanda wo mu bwiherero (foto rwandayacu).

Ukuriye uburezi mu Karere ka Musanze Umutoni Alice , nawe ashimangira ko hari ikibazo cy’ubwiherero usanga koko bwakurura umwanda , ngo MINEDUC ikaba yariyemeje kububakira imiryango 12.

Yagize ati: “Ntawavuga ko Ecole de Science itagira ubwiherero, ariko ubuhari navuga ko budahagije ubu rero biteganijwe ko umwaka utaha MINEDUC izahubaka  ubwiherero 12, tugiye kandi guhaguruka nk’akarere dukurikirane turebe koko uriya mwanda uvugwa muri kiriya kigo, kuko abana bagomba kwigira ahantu heza”

Ubushakashatsi bugaragaza ko 95% by’indwara muntu ahura nazo ziba zakomotse ku mwanda , ibigo by’amashuri rero bisabwa kwitwararika.

Za fose ziri ku muhanda ku buryo umunuko ugera no mu muhanda(foto rwandayacu).

Umuyobozi wa Ecole de Science  Padiri Florent Nikwigizentabasha gusobanura ibigaraga ku kigo ayobora

 580 total views,  2 views today