Amajyaruguru:Abatishoboye barashimira urubyiruko n’abagore bibumbiye mu rugagarushamikiye kuri RPF Inkotanyi

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu mu batuye mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko abatishoboye, barashima urubyiruko n’abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi muri iyo Ntara, ku ruhare rwabo mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Urubyiruko  n’abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri RPF Inkotanyi ku bufatanye na Komite Nyobozi y’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu turere tugize iyo Ntara bakomeje umuhigo bihaye wo kubakira abatishoboye inzu 89 muri uyu mwaka wa 2023.

Hubakwa inzu imwe muri buri Murenge, aho iyo Ntara igizwe n’imirenge 89. ibyo bikorwa bihindura imibereho myiza y’abaturage bagendeye ku ntego z’Umuryango FPR-Inkotanyi, bashyira no mu bikorwa ibyo Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga.

Umwe mu baturage bahawe inzu yo kubamo Drocelle Nyirabahire wo mu Murenge wa Rukozo Akarere ka Rulindo wavuze mu izina rya bagenzi be bamaze kubakirwa, ubwo yamurikirwaga inzu yubakiwe ifite agaciro ka Miliyoni enye n’igice (4,500,000FRW) yashimiye abo bagore n’urubyiruko.

Yagize ati: “Njyewe ndashimira umuryango FPR ukomeje kugaragaza ubudasa ikura abantu mu bwigunge , mbere ntabwo wabonaga abasore , abagore nk’aba bishyira hamwe ngo baze kubakira umuturage, ibi bintu   ni ingenzi ndashimira Paul Kagame ukomeje gutoza abanyarewanda urukundo rwishakamo ibisubizo bafasha bagenzi babo, kugeza ubwo umuntu ahabwa n’ibikoresho byose byo mu nzu birimo ibiryamirwa, ameza n’intebe, ibikoresho byo mu gikoni, n’ibiribwa bitandukanye, ibi ni ibintu byo kwishimirwa ”.

Bamwe mu bahabwa inzu basengera FPR Inkotanyi kuramba n’abanyarwanda bose

Umuhuzabikorwa w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Robert Byiringiro we ashimangira ko iyi gahunda igamije gushyira mu bikorwa gahunda nziza ya Perezida Paul Kagame y’uko buri munyarwanda akwiye kuba ahantu heza.

Yagize ati: “ Ni umuhigo twihaye muri iyi gahunda imaze imyaka 2, tumaze kubakira imiryango 93 itishoboye  ibi rero ni bimwe bikorwa bihindura imibereho myiza y’abaturage tugendeye ku ntego z’Umuryango FPR-Inkotanyi, tunashyira  mu bikorwa ibyo Umukuru w’Igihugu cyacu akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga”.

Umuhuzabikorwa w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Robert Byiringiro

Muri iyi gahunda bubakira abatishoboye abatishoboye inzu n’ubwiherero muri buri Murenge, ari igikorwa bafata nk’umwihariko w’iyo Ntara, aho muri 2023 bihaye umuhigo wo kubakira abatishoboye inzu 89 n’ubwiherero bwazo.

 

 

 268 total views,  2 views today