Nyabihu: RIB yasabye abaturage kwirinda ihihotera rikorerwa mu ngo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB)rwakoraga Ububukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka” mu karere ka Nyabihu, abaturage basabwe kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose bahereye kuryo mu ngo zabo

Umukozi wa RIB Ushinzwe gukumira no kurwanya  ibyaha  Jean Claude  Ntirenganya ubwo yatangaga ikiganiro mu murenge wa Mulinga akarere ka Nyabihu yavuze ko kuri we asanga amakimbirane yo mu ngo ariyo nta ndaro y’ibyaha bikomeye kandi bidindiza iterambere

Yagize ati: “Kubungabunga ibidukikije ni ingenzi cyane; ariko noneho icya mbere ni ukubungabunga umutekano wo mu ngo hari abagabo bahoza abagore babo ku nkeke, yemwe hari n’abagore usanga batoroheye abagabo babo, ndabamenyesha ko rwose kuri ubu iyo umwe mu bashakanye ahohoteye mugenzi we hari amategeko abihanira, hari abagabo bafata abagore babo ku ngufu ibyo ni icyaha gihanwa n’amategeko, ndabasaba rero ituze mu miryango, kuko nitubungabunga umuryango n’ibidukikije ndumva bizahungukira kuko umuntu uhora mu ihungabana n’isi ntabwo ayikunda kandi gukunda isi harimo no kubana neza n’ibidukikije”.

Umukozi wa RIB Ushinzwe gukumira no kurwanya  ibyaha  Jean Claude  Ntirenganya asaba abaturage kwirinda ihohotera (foto rwandayacu.com)

Ntirenganya akomeza asaba abaturage , kujya batanga amakuru ku miryango ibana mu makimbirane kugira ngo ikomeze iganirizwe, kandi aho babona ibibazo bikomeye , imiryango ibana mu makimbirane nayo ikwiye kujya ibishyikiriza ubuyobozi, nibiba ngombwa bajye no mu nkiko, ibi bizakuraho ubwicanyi bwa bamwe na bamwe mu miryango.

Abaturage bo mu murenge wa Mulinga,akarere ka Nyabihu nyuma yo guhbwa ikiganiro na RIB  bavuze  ko  bamaze kumenya ubwoko bw’ihohotera butandukanye, babibekesha ubukangurambaga bahawe, bakaba bifuza no gukomeza kumenya amwe mu mategeko abarengera.

Muri rusange abagore bo muri uyu murenge wa Bukure nibo bashimangira ko ubukangurambaga ku ihohoterwa ryababereye umuti ukomeye mu kuvuga ibibi byabakorerwaga mu ngo zabo

Abanyamulinga bishimiye ibikorwa bya RIB yabegereye (foto rwandayacu.com)

Nzamukosha Marigarita yagize ati: “ Njye nari nzi ko ihohoterwa rikorerwa umugore ari ukumukubita ukamuraza hanze, kumwima ibiryo ,kumuharika n’ibindi , ariko ndakubwira ko nshingiye aho RIB ituganirije ikaturondorera ibiranga ihohoterwa mu buryo bunyuranye nasanze narahohoterwaga cyane,   ubu twamenye ko hari ihohotera rishingiye ku mutungo, ku gitsina, guhozwa ku nkeke, kubwirwa amagambo atesha agaciro muntu , ngo ntacyo ushoboye , nta bwenge n’ibindi, kimwe n’ibindi bikorerwa muntu bitamuhesha amahoro, ahubwo sinzi impamvu RIB yari yaratinze kuza kuvuga kuri iki kintu kuko ni ingenzi njye nari nzi ko RIB ifunga gusa, kumbe igira umutima wo gusobanurira abaturage ibyaha kugira ngontuzajya tubigwamo”.

Habumugisha Eliab na we  ni umwe mu bagabo bo mu murenge wa Mulinga , afite imyaka 56 y’amavuko, avuga ko yari atazi ko umugabo na we ahohoterwa,

Yagize ati: “ Nawe se umugore azajya mu kabari atahe sayine z’ijoro atahe yasinze , atuke umugabo agere ubwo umujwibura (amukubita urushyi), yemwe hari n’abatwima ibiryo ngo twariye mu makabari, ubwo umugabo nyine kubera wa muco wacu wo kutavuga ibigukorerwa  nk’umugabo ugahitamo  kwinumira , ariko RIB yatubwiye ko tudakwiye kubiceceke , ndetse bituma tubiganiraho n’abo twashakanye none amakimbirane azagenda agabanuka iwacu buhoro , kubera ko twaje gusanga ko ibyo twibwiraga ko ari ukuyobora urugo ahubwo ari ukuruyobya”.

Bamwe mu bagore bafite ihohoterwa RIB ibakira mu ibanga rikomeye mu gihe batanga amakuru (foto rwandayacu.com).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mulinga Rusingiza Esron ashimangira ko ubukangurambaga RIB  iba yaje gukora mu baturage aba ari imwe mu nyunganizi mu rwego rwo kwereka umuturage uburenganzira bwe maze ashimangira koko ko mu mutenge wabo hari imiryango ibana mu makimbirine bishingiye ku buharike, ariko ngo bitabujije ko hari n’irishingiye ku mitungo

Yagize ati: “ Iki gikorwa cya RIB cy’ubukangurambaga ni ingenzi cyane, kuko usanga n’ibyaha byinshi abaturage ariyo babishyira ngo babikemure rimwe na rimwe hakaba hajyayo n’ibikwiye kuba byakemurirwa mu miryango, ariko kubera ko baba batazi n’amategeko cyangwa se ntibamenye ko ari ibyaha bikabagora kubona ibisubizo nyabyo, RIB rero itanze umusanzu wayo kandi natwe biduhaye imbaraga mu nama yagiye iduha, muri rusange rero natwe iwacu ihoterwa ryo mu miryango rirahari cyane ubuharike ino usanga bukiharangwa ariko kwigisha ni uguhozaho tuzakomeza tuganirize bariya bose bagifite ihohotera mu ngo kimwe n’abishora mu buharike”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mulinga Rusingiza Esron(foto rwandayacu.com).

Byagaragaye ko aho RIB yagiye inyura itanga ibiganiro bimenyesha umuturage uburenganzira bwe kimwe no kwirinda ihohotera byagiye bitanga umusaruro cyane ko umuturage amenyeshwa  , ibijyanjye n’amoko y’ihohotera n’uburyo rikorwa, usanga byaratanze umusaruro , kuko aho byagaraga ngo bigenda bigabanuka hamwe akaba ariho hakigaragara ihohotera irishingiye ku mutungo,RIB rero ikaba isaba imiryango kubana mu mahoro.

 

 

 

 536 total views,  2 views today