Musanze: Abaturage barashimira ubuyobozi bwa WASAC bwumvise akababaro kabo

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ku wa 22Kamena 2021 ni bwo Igitangazamakuru rwandayacu.com, gitabajwe n’abaturage bo mu kagari Ka Mpenge, Umudugudu wa Gikwege, Umurenge wa Muhoza , aho bavugaga ko imiziki iva mu kigo cya WASAC ishami rya Musanze , mu gihe cya siporo ibateza umutekano muke, ubu noneho barashimira itangazamakuru kimwe n’ubuyobozi bw’ikigo bwagabanije urusaku rw’imiziki.

Umwe mu baturiye  umudugudu wa Gikwege yagize ati: “ Rwose ubuyobozi bwa WASAC Musanze , kimwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza imbugo ni yo ngiro kuri ubu imiziki yaragabanutse mu bihe bya wekendi kuko yajyaga itubuza gusinzira, uziko twari dutangiye kubaho nk’impunzi mu ngo zacu, ariko kuva aho itangazamukuru ridukorereye ubuvugizi turasinzira rwose, imiziki ntikidutera ibibazo, kimwe n’urusaku rw’abakora siporo, ibintu uboyobozi bwakoze turabishima”.

Uyu muturage yongeraho ko Umuturanyi wabo ariwe WASAC Musanze kuri ubu babanye neza ariko nanone ngo nk’uko babumvise bakagabanya urusaku rwa radiyo bakwiye no kubakiza ibihuru bikikije kiriya kigo

Yagize ati: ” Uretse ziriya ndirimbo bagabanije urusaku , hari indi nenge bakwiye gukosora kubera ibi bihuru byuzuyemo inzoka , ibinyabwoya imibu n’utundi dukoko turi ku rupangu rwa WASAC Musanze, tubabazwa ni uko rero Ubuyobozi butaza kuhakora isuku, iki kiramutse gikemutse twakomeza gushimira ubuyobozi bwa WASAC  n’ubwumurenge Muhoza”

Imiziki yateraga urusaku iva muri WASAC Musanze yaragabanutse ariko ngo birakwiye ko barinda abaturage ibihuru, biri ku fruhande rw’inyuma mu gikari (foto Ngaboyabahizi P)

Umuyobozi wa WASAC ishami rya Musanze, Murigo Jean Claude we ubwo yavuganaga na Rwandayacu.com yari yatangaje ko bagiye guhindura imikorere kandi ni ko byagenze.

Yagize ati: “  Twebwe iriya gahunda twayishyizeho ku nyungu z’abaturage kugira ngo bajye bakora siporo, niba rero bo bumva bibabangamiye tugiye kubikuraho tubihagarike burundu, cyangwa se habe harebwa uburyo urusaku rugabanuka.”

Rwandayacu.com irongera kwibutsa abaturage cyangwa se ibindi bigo binyuranye bishobora guteza urusaku hifashishijwe imiziko ko bihanirwa, nk’uko  Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ribivuga mu ngingo yaryo ya 53: Guteza urusaku rurengeje ibipimo Bitabangamiye ibiteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

 1,230 total views,  2 views today