Musanze: Gitifu Niyoyita arasaba abavandimwe  kubana mu mahoro

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubuyobozi bw’akagari ka Ruhengeri burangajwe imbere na Niyoyita Ali, akaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, busaba imiryango n’abaturage muri rusange kubana kubana mu mahoro ibi byatangajwe ubwo hakirwaga ubwiyunge hagati y’abavandimwe babibiri aribo Nzasabimana Raphael  na Murumuna we Rudahana Karenzi Boniface bivugwa ko Nzasabimana yamutwikiye urugo.

Uru rugo rwa Rudahana ni rwo rwatwitswe n’abantu bataramenyekanye (foto rwandayacu).

Ku wa 1Kanama 2023  mu gihe cya saa munani z’ijoro ni bwo urugo ruzitije intusi rwa Murumuna we Rudahana Karenzi Boniface rwafashwe n’inkongi y’umuriro rurashya rurakongoka, aha rero ngo kubera ko asanzwe afitanye amakimbirane na mukuru we   Nzasabimana Paphael, yatangiye gukeka ko ari we waba yamutwikiye maze ikibazo akigeza mu buyobozi bw’Akagari ka Ruhengeri

Rudahana Karenzi Boniface yagize ati: “Urugo rwanjye rwaratwitswe  ariko nkeka ko uwaba yarantwikiye yaba ari  Nzasabimana kuko dufitanye amakimbirakirane amaze igihe kinini nka mukuru wanjye, icyambere nshingiraho yashatse kunyica antegeye mu nzira, yanshinje ibikorwa bibi avuga ngo ndwanya Leta, yohereza insoresore kundandurira imyaka,  bakajugunya inyamaswa zapfuye mu mirima yanjye, kandi abafashwe bakavuga ko ari Nzasabimana wabatumye ni ho mpera mvuga ko ari we wantwikiye urugo”.

Rudahana Karenzi Boniface avuga ko mukuru   Nzasabimana we ariwe umuhungabanyiriza  (foto rwandayacu.com)

Kuba umuyekano wa Rudahana Karenzi Boniface uhora uhungabanywa na Nzasabimana,bikaba binakekwa ko yamutwikira urugo bishimangirwa na bamwe mu baturanyi babo nk’uko umwe utarashatse kwivuga amazina yabibwiye rwandayacu.com

Yagize ati: “Aba bavandimwe bose uko babona bakomoka mu murenge wa Rwaza, Nzasabimana ni we wazanye murumuna we Rudahana gutura ino kugira ngo begerane nk’abavandimwe, ariko nyuma yahoo Rudahana azaniye umugore amakimbirane yaratangiye ngo kuko yazanye umugore adashaka ngo kuko atari uwo mu bwoko bwabo, batangira kuryana rero Nzasabimana hari ubwo yategeye mwenenyia mu nzira ashaka kumwica, ubundi yohereza insoresore ngo zimutegere mu nzira arazicika, mbese ni byinshi kuko njya numva ngo Nzasabimana akunze gushora mwenenyina mu manza zo mu miryango, ni yo mpamvu tunavuga ko yanamutwikira”

Gitifu Niyoyita we asanga bidakwiye ko abavandimwe n’abanyarwanda muri rusane babana mu rwikekwe ngo kuko byaganisha no kubwicanyi aha kandi ni ho ahera yemeza ko koko bariya bagabo babanye mu makimbirane

Yagize ati: “ Nibyo koko kwa Rufahana urugo rwe rwahiye, akavuga ko ari mukuru we Nzasabimana wamutwikiye, gusa we ntabwo abyemera ahubwo yemera ko batabanye neza ariko ko atagera ubwo amutwikira, tumaze kumva impande zombie rero twasanze bidakwiye ko babana gutyo tubasaba kwiyunga Nzasabimana yemera ko agiye kubana neza na mwenenyina , aha rero nho mpera nsaba abavandimwe n’umuryango nyarwanda muri rusane kubana mu mahoro ndetse bakajya batabarana, kuko buriya iyo hataba ubutabazi n’ingo z’abaturanyi ziba zarafashwe, ikindi ndasaba ko muri ibi bihe by’izuba abaturage bakwiye kwirinda kubungana umuriro kuko  mu gihe cy’izuba inkongi yihuta vuba”.

Niyoyita Gitifu wa Ruhengeri asaba abanyarwanda kuba abantu barangwa n’ubumwe (foto rwandayacu)

Niyoyita ashishikariiza abaturage gukomeza gusigasira ubumwe bwabo ngo kuko u Rwanda rwubakiye ku bumwe bw’abanyarwanda ngo kandi imiryango iramutse ibayeho mu mwiryane byatuma ubumwe bw’igihugu buhungabana.

 960 total views,  2 views today