Kayonza: Mu cyuzi cya Ruramira hongeye kuboneka indi mibiri 10 y’abazize Jenoside

 

Yanditswe na Gasana Jean Baptiste.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruramira buratangaza ko kugeza ubu mu gihe cy’iminsi itanu bukora umuganda mu gushakisha imibiri y’abazize Jenoside mu cyuzi cya Ruramira kiri muri uyu murenge kuri uyu  11 Mata 2020, hamaze kuboneka indi mibiri 10, kugeza ubu haka hamaze kuvamo imibiri igera kuri 88.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira Gatanazi Rongin, avuga ko iriya mibiri 10 yiyongeraho yabonetse mu gihe cy’iminsi 2,uyu munsi habonetse imibiri irindwi ndetse ku wa gatanu tariki ya 10Mata hari habonetse imibiri 3,n’ibindi bikoresho byakoreshwaga mu kwica Abatutsi birimo ibisongo, umuhoro n’isuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira Gatanazi Rongin, yavuze  ko uyu munsi habonetse imibiri irindwi ndetse n’ibindi bikoresho byakoreshwaga mu kwica Abatutsi birimo ibisongo, umuhoro n’isuka, abicanyi bakoreshaga.

Yagize ati” Habonetse imibiri irindwi n’ibindi bikoresho birimo isuka, imyenda n’ibindi bitandukanye, ejo nabwo twari twabonye imibiri itatu n’ibindi bisongo ubwo muri iyi minsi ibiri tubonye imibiri icumi. Yavuze ko bazongera gusubukura iki gikorwa kuwa Mbere bakomeza gushakisha indi mibiri. Ngo bazarekera kuyishakisha ari uko imibiri yose bateganya ibonetse, tukaba tuzongera gusubukura iki gikorwa kuwa Mbere dukomeza gushakisha indi mibiri. Kandi iki ni igikorwa tuzakomeza kugeza imibiri yose y’abazize Jenoside ishizemo”.

Icyuzi cya Ruramira kimaze gukurwamo imibiri igera kuri 88 y’abazize Jenoside

Ndindabahizi Didas,ni Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kayonza,, avuga ko kuba iyi mibiri itarabonetse kare byaturutse ku kuba abantu bataratanze amakuru ku gihe

Yagize ati: “ Aho byamenyekaniye ko hari imibiri iri mu cuzi cya Ruramira ni bwo twatangiye igikorwa n’ingamba zo gukura imibiri muri kiriya cyuzi cya Ruramira,ikindi ni uko hatigeze haboneka abagaragaza neza ibyobo bagiye bajugunywamo nkaba nsaba abaturage bafite amakuru y’ahantu hakiri imibiri kuhagaragaza igakurwamo igashyingurwa mu cyubahiro”.

Iki gikorwa cyatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru ku wa 6 Mata 2020, aho kitabirirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, RAB n’abaturage baturiye iki cyuzi, ndetse n’inzego z’umutekano.

 584 total views,  2 views today