Nyabihu: RIB yasabye bamwe mu bagore basinda kuzibukira iyi ngeso mbi

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwasozaga igikorwa cy’ Ububukangurambaga mu ntara y’Iburengerazuba cyasorejwe mu karere ka Nyabihu ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka”, yasabye bamwe mu bagore bafite ingeso y’ubusinzi kuyizibukira ngo kuko ari kimwe mu bihungabanya imibereho myiza y’umuryango.

Ni igikorwa cyasorejwe mu murenge wa Jenda Akarere ka Nyabihu, abaturage baganirizwa ibikorwa bya RIB, kugira ngo hakumirwe ibyaha, kandi biganisha ku mibereho myiza y’umuturage;Umukozi wa RIB Ushinzwe gukumira no kurwanya  ibyaha  Jean Claude  Ntirenganya ubwo yatangaga ikiganiro muri uyu  murenge wa  Jenda yavuze ko kuri we ngo n’ubwo mu miryango hamwe na hamwe hashobora kuvuka amakimbirane ngo yasanze bitangaje ko umugore nawe usinda ku manywa cyangwa nijoro ashobora guteza umutekano muke ariyo nta ndaro y’ibyaha bikomeye kandi bidindiza iterambere ry’umuryango.

Jean Claude  Ntirenganya yagize ati: “Byari bimenyerewe ko umugabo ariwe unywa rwose akagenda adandabirana , ariko noneho kuri njye yemwe n’abandi babibona nkanjye twarumiwe kubona umubyeyi agenda adandabira mu nzira biteye agahinda , yewe hari n’abo usigaye usanga bazamuye amaguru kuri kontwari, babyeyi rwose ndabasabye n’ubwo mu Rwanda dufite gahunda nziza y’uburinganire ntibivuze kurengera rwose, hari rero aho usanga umugore ari umusinzi n’umugabo ari uko, ibi rero bituma n’ababakomokaho bagendera muri uwo mujyo ndifuza ko uburinganire twabyumva nk’ubworoherane n’ubwuzuzanye”.

Umukozi wa RIB Ntirenganya asaba abagore gukomeza kubungabunga ubusugire bw’umuryango (foto rwandayacu.com).

Kuri iyi ngingo yo kuba bamwe mu bagore barangwaho ingeso mbi y’ubusinzi Ntirenganya abihurizaho na bamwe mu bagabo bo mu murenga wa Jenda, nk’uko Nduwayo Elize yabibwiye www.rwandayacu.com

Yagize ati: “Ugira ngo mu kiganiro uriya mukozi wa RIB yatanze yabeshyaga cyangwa ni inkuru yakuye ahandi mu yindi mirenge?oya pe! Hano twebwe abagore bo muri iyi santere ya Jenda babyukira ku nzoga bita umurahanyoni, umudindiri n’ibindi, ku buryo usanga rwose kugeza ku gasusuruko baba bamaze  kuba indembe , bifababaje kubona umugore sa sita aba yazenzekaye aryamye ku nzira kubera ubusinzi, ibi kandi nawe urabyumva ntiyagera mu rugo ngo bimubuze kurara arwana n’uwo bashakanye, abana nabo urumva bajya mu mirire mibi rwose twe twaremye turakubitwa kuko iyo umuvuze ahita yirukira kuri RIB bagahita bagufunga twarabihoreye bazagenda bikosora buhoro buhoro”.

Hari kandi n’abagore bashimangira ko hari bagenzi babo barangwa n’ingeso mbi y’ubusinzi maze bakabasaba kwikosora

Yankurije Agnes yagize ati: “RIB ntabwo ibeshya ni ukuri, bamwe muri bagenzi bacu b’abagore banywa bagakabya, gusa iyo tugeze mu mugoroba w’umuryango tubagira inama, ikindi ni uko twafashe icyemezo nta mugabo uzongera kurengana ngo yakubise umugore we amuziza gusinda ngo tubure gutanga amakuru, hari bamwe bagenda bihondagura kuri biriya bishyinga by’amakoro no  ku nkuta yagera umurugo umugabo yamubaza aho yiriwe kubera kugitra ipfunwe, umugore ati : “mundebere umugabo uko yangize”.RIB irajya ijyana umugabo twikore tujye gutanga amakuru ibi ni byo bizaca ubu businzi bw’abagore inzoga zimara kwica bakajya kubeshya RIB”.

Abagore bo muri Jenda baterwa ipfunwe na bagenzi babo barangwaho ubusinzi (foto rwandayacu.com)

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, nawe asanga umuryango ukwiye kubana mu mahoro azira ubusinzi

Yagize ati: “ Ni byo koko ntibyabura ko hari bamwe mu bagore banywa inzoga nyinshi muri kano karere, ariko icyo dukora ni ukubaganiriza tubasaba guhindukamu myifatire , kwigisha ni uguhozaho ariko nababwira uburinganire atari ukwiyibagiza inshingano mu kubaka umuryango n’igihugu, ikibabaje ni uko abana aribo bigiraho ingaruka turakomeza rero kujya tuganiriza abo bose bafite ingeso nk’izo, aha rero no kubagabo birabareba mu ndangagaciro nyarwanda ntiharimo  gusinda no kwiyandarika”.

Meya Mukandayisenga asaba abagore kwirinda ingeso y’ubusinzi (foto rwandayacu.com)

Muri aka karere ka Nyabihu uretse urugomo rushobora guturuka ku businzi, haravugwa n’insoresore zikubita zikambura abaturage ku manywa y’ihangu, kandi ntihatabarwe ababa barimo guhohoterwa.

Abakozi ba RIB bakiraga ibibazo by’abaturage aho banyuraga hose batanga ibiganiro (foto rwandayacu.com).

 312 total views,  2 views today