Amajyaruguru:Abanyamusanze bihangiye umurimo bahereye ku mabuye y’amakoro

Yanditswe na Chief Editor

Mu gihe abanyamusanze babonaga amabuye y’amakoro nk’ikibazo mu mirima yabo , ndetse bamwe ngo bakaba barayigurishaga ku mafaranga make, abarebye kure bakabyaza umusaruro aya mabuye bikuye mu bukene, batanga n’imirimo.Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie we asaba abanyarwanda guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda no kubikora mu bwinshi no mu bwiza.

Byazayire Kitoko ni umwe mu bafite uruganda rukora amapave mu mabuye y’amakoro, (CAMOSAG) ubwo yitabiriraga imurikagurisha ry’abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru ku nshuro ya 11, ribera i Musanze, yavuze ko amakoro yatumye yihangira umurimo.

Yagize ati: “ Nkimara guhabwa pansiyo kubera ko nahoze ndi umupolisi, naguze umurima wuzuye amakoro, njye nari mfite umugambi wo kuzajya nyubakisha amazu yanjye , ndetse kubera ko yari menshi nkumva nazajya nyagurisha, ariko ndebye uburyo abanyarwanda twakuraga amapave n’amakaro hanze , nsanga ari ngombwa ko natangira guconga ayo makoro”.

Byazayire yatangiye aconga amabuye n’ishoka ndetse n’ibindi byuma kugeza ubwo ageze ku mashini eshanu ndetse n’abakozi basaga 30

.

 

Yagize ati: “ Hari abantu bazi ko amakoro ari ibintu by’aho by’umwanda ariko noneho ni ubukungu bukomeye, nyuma y’uko mpabwa pansiyo, nkabona ko ntakwiye kubaho nta kazi nahisemo kukihangira mpereye ku byo mbona hafi yanjye, ntunganya ibikomoka ku makoro, nkuramo amapave , amagaraviye, umucanga n’ibindi, kandi byatumye niga kaminuza, nkorera mu murenge wa Nkotsi, akagari ka Bikara, hafi ya IPRC Musanze hafi na Hotel Classic, ikindi ni uko nkora n’urugarika mu buryo bwa kijyambere”.

Byazayire akomeza asaba bagenzi be ko mu gihe bamaze kugera mu gihe cya pansiyo bakwiye kujya batekereza kwihangira umurimo cyane ko guhanga umurimo no kwiteza imbere bisaba gutekereza cyane.

Kugeza  ubu uruganda CAMOSAG rwatanze imirimo ku bakozi bagera kuri 38, bose bavuga ko batejwe imbere n’uru ruganda rw’amakoro aho bamwe bamaze kwigurira imirima n’amatungo anyuranye ndetse bakavugurura inzu zabo.

Urubyiruko rwabonye akazi kubera amakoro i Musanze .

Umwe mu bakozi ba CAMOSAG, barimo uwitwa IzabayoPacifique yagize ati: “ Nkora mu ruganda rutunganya amakoro ruyabyaza amapave, garaviye n’ibindi , nyuma y’uko ndangiza amashuri yisumbuye Byazayire yampaye akazi , kuri ubu mfite ubwizigame aho nteganya kwigurira ikibanza muri uyu mugi wa Musanze, mfite inyana yose nyakura muri CAMOSAG, ikindi ni uko nahigiye byinshi ku buryo na njye mbonye ubushobozi nashinga uruganda, Byazayire, urabona koko ko akuze , ariko ntabwo yacitse intege yarize araminuza mu by’ubwubatsi, ibi rero nkanjye ukiri muto bimpa isomo rwose,amakoro ahubwo mbona azagera ubwo ashira pe , ukurikije uburyo bayabyaza umusaruro”.

Byazayire Kitoko yitabiriye imurikagurisha rya 11 u ntara y’Amajyaruguru

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianneywe avugako iyo umuntu ashaka guhangana ku isokompuzamahanga yitaku ikoranabuhanga n’ubuziranenge bw’ibyo akora, ndetse anabibutsa ko kumurika ibyabo ari n’umwanya mwiza wo kwigira kubandi bakongera udushya mu byobakora, anabasezeranya ko bazoroherezwa kubona ibyangombwa bisabwa

Ati”Ubuziranenge bw’ibyo mukora ni bwo buzabahesha umwanya mwiza ku ruhando mpuzamahanga, tuzaborohereza kubona ibyangombwa bisabwa n’ibyo kujyak umurika ibyanyu mu bindi bihugu”. Umuyoboziwungirijew’urugagarw’abikorera mu Rwanda Mushimiyimana Eugenie yibukije abikorera ko bagomba kwita ku buziranenge bw’ibyo bakora

Ati “Hari isoko mpuzamahanga ry’abikorera rigiye gushyirwaho mu gihe cya vuba, kandi na twe nk’abikorera bo mu Rwanda tuzaryitabira, kugira ngo tuzabe twemye rero ni uko tugomba kwita ku bwiza n’ubuziranenge bw’ibyacu, harimo n’ariya makoro nyine atunganywa n’inganda z’iwacu gukora ni kimwe ariko kandi ubuziranenge bwo bukaba akarusho, kugeza ubu ni byo dukomeje gushyiramo imbaraga n’ubushobozi.”

Ku nshuro ya 11, imurikagurisha ry’abikorera  ribaye mu ntara Y’Amajyaruguru ryitabiriwe n’abagera ku 142,mu gihe umwaka ushize bari 112, ibintu bigaragaza ko rigenda ryitabirirwa n’abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda, mu banyamhanga harimo abo muri Ghana,  Ububirigi, Misiri n’ubuhinde.

 

 

Amakoro iyo atunganijwe yubaka neza ku bayakoresha kandi ibyo akora biraramba.

 1,802 total views,  2 views today