Musanze:Ibitaramenyekanye ku idosiye ya Musanganya wirukanwe mu bikorwa byose bya  INES Ruhengeri

Yanditswe na Rwandayacu.com

Amakuru y’ibibazo biri hagati y’ Ubuyobozi bwa INES Ruhengeri n’umwe mu bayishinze Mwarimu Musanganya Faustin yakomeje kugaruka mu itangazamakuru mu gihe gishyize.

Kuva aho uyu mugabo arangirije igihano yari yarakatiwe n’inkiko z’U Rwanda, yasabye ko yakwemererwa kugaruka mu nteko Rusange ya INES, ariko Ubuyobozi bwa INES burabimwangira bwitwaje ko kuba yarahamijwe ibyaha n’inkiko zo mu Rwanda, bitakunda ko agaruka mu nteko Rusange ya Ines.

Ibi byatumye Musanganya yitabaza inzego z’ubutabera maze haba mu rubanza rw’ibanze ndetse no mu bujurire, urukiko rwemeza ko Musanganya yarenganijwe runategeka ko agomba gusubizwa uburenganzira bwe ndetse anagenerwa n’akayabo k’arenga miliyoni 40 nk’indishyi z’akababaro kubera akarengane yakorewe.

Nyuma yaho ariko Musanganya asubirijwe mu nteko rusange, imikoranire ye n’ubuyobozi bwa Ines ntiyigeze iba myiza na gato, dore ko nyuma gato y’uko asubirijwe uburenganzira bwe yahise isaba ko yagaragarizwa uko umutungo wa Ines wacunzwe igihe yari adahari arangiza ibihano yari yarahawe.

Ibi bisa naho bitakiriwe neza n’Ubuyobozi bwa INES Ruhengeri, bwafashe iki gikorwa cya Musanganya nk’uburyo bwo gushaka kubwihimuraho no gukomeza

gucukumbura ibyahise dore ko byari bisanzwe bivugwa ko haba harabayeho imicungire mibi y’umutungo wa INES igihe Musanganya atari ahari.

Ntibyateye kabiri rero, kuko aho gusubiza ibyifuzo bya Musanganya, Ubuyobozi bwa INES bwahise bufata icyemezo cyo guhagarika Musanganya mu Buyobozi bwa INES bwitwaje ngo imyitwarire mibi ye yagaragaje mu bihe bitandukanye, aha bakaba barashakaga gukomoza ku matangazo menshi, uyu Musanga yakomeje gucisha mu itangazamakuru asaba izo raporo ku micungire ya INES.

 Ibitaravuzwe mu cyemezo cyo kwirukana Musanganya

Icyemezo cyo kwirukana Musanganya nyuma gato yo gusubizwa uburenganzira bwe n’inkiko, cyatunguye abantu benshi kuko bagifashe nko gushaka guca amazi, gutesha agaciro icyemezo cy’urukiko dore ko ibyo ubuyobozi bwa INES Ruhengeri bwagenedeyeho bumuhagarika nta reme na busa byari bifite.

Icya mbere cyo, uburengenzira bwo kugaragaza icyo umuntu atekereza byemewe n’Itegeko Nshinga igihugu cyacu kigenderaho bikaba byumvikana ko ibyo Musanganya yakoze abyemererwa  n’amategeko dore ko n’ibyo yavugaga byarebaga ikigo yari afitemo inyungu.

Icya kabiri ni uko, muri izo nyandiko zahitishijwemo mu itangazamakuru, nta kintu kibi cyarimo cyatuma zifatwa nk’igikorwa cyo gusuzugura, kubangamira ubuyobozi  bwa INES, nyamara bikaba byarangira byiswe imyitrwarire mibi y’uyu mugabo.

Mu gushaka kumenya  impamvu y’iki cyemezo kitavuzweho rumwe na benshi ndetse no gushaka kumenya nanone impamvu Musanganya atongeye kwitabaza ubutabera ngo arenganurwe, www.rwandayacu.com amakuru yakuye ahantu hizewe yamenye ko hari ibindi byavuzwe muri uyu mwanzuro wirukana Musanganya bitashyizwe ahagaragara.

 

Ibyo bitavuzwe ni uko Musanganya wari warakatiwe igihano cy’imyaka 7 y’igifungo akaza kukirangiza, yagombaga kuzana icyemezo kigaragaza ko yashubijwe uburenganzira bwe bwose buhabwa buri muturage. Mu gihe cyose yakigaragaza akaba yaragombaga gusubizwa mu Nteko rusange ya INES Ruhengeri.

Ibi rero ngo nibyo byatumye Musanganya aruca akarumira, ntiyirirwa aregera inkiko, ahubwo asigara arwana no gushaka iki cyemezo mu nzego zibishinzwe.

Ubuyobozi bwa INES Ruhengeri bwatunguwe n’icyemezo cyahawe Musanganya;mu gusaba Musanganya icyemezo cyavuzwe haruguru, ubuyobozi bwa INES ntibwizeraga ko bizashobokera Musanganya kubona iki cyangombwa, bukaba bwarabonaga ko umwanya we muri INES urangiriye aho, ko yirukanywe burundu muri INES ko nta zindi ngorane azongera kubatera dore ko na mbere yuko afungwa, yari yarakomeje kugaragara nk’umuntu utihanganira imikorere mibi harimo n’imicungire mibi y’ubuyobozi bwa INES.

N’ubwo Musanganya yabonye iki cyangombwa ariko, hakomeje kugaragara iceceka ku mpamde zombi ku buryo hari ababona ko iri ceceka rihatse  ikintu ku buryo ku isaha n’isaha izi mpande zombi zishobora kongera zigahangana. Koko rero hari abemeza ko kuri ubu mu buyobozi bwa INES harangije kubamo ibice bibiri:

Ababona ko igaruka rya Musanganya muri INES nta kibazo ryatera ko ahubwo ari inyungu kuri INES cyane ko uyumugabo asanzwe azwiho ubunararibonye mu icungwa ry’imishinga  ayishakira abaterankunga, hakaba n’ikindi gice ari nacyo gifite ingufu nyinshi zibona Musanganya nk’umuntu ubangamiye inyungu zabo dore aribo bakomeje kwiharira inyungu z’umurengera zibyarwa na INES.

Aba bantu bakaba bakomeza bemeza ko bishoboka kuba iki gice gishobora kuba gishakisha andi mayere yo gukumira Musanganya mu buyobozi bwa INES.

Hagati aho, Musanganya nawe nyuma yo kubona iki cyemezo bimugoye,  ngo ntiyakwihanganira gukomeza kuvutswa uburenganzira bwe, dore ko ibyo yemererwaga byose n’amategeko ubu byahagaritswe kandi byakagombye kumufasha muri ibi bihe bye bya

pension.www.rwandayacu.com ntiyashoboye  kuvugana na rumwe muri zi mpande zivugwa muri iyi nkuru cyane ko amakuru kuri iki kibazo akomeje kugirwa ibanga, ariko hari icyizere ko amakuru ko imiterere y’iki kibazo muri iki gihe azageraho agashyirwa ahagaragara bityo bagakura mu rujijo abantu benshi bakomeje kugana iri shuri rikuru rimaze kugera mu rwego mpuzamahanga.

 

 1,090 total views,  4 views today