Rubavu: Mukanyarwaya wakuwe mu nzu n’umuhesha w’inkiko arasaba Leta ubufasha bwo kubona icumbi.
Yanditswe Ngaboyabahizi Protais
Mukanyarwaya Jeanne utuye mu mudugudu wa Mizingo w’akagari ka Kanyirabigogo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu arasaba kurenganurwa akabona icumbi nyuma yo gusohorwa munzu n’umuhesha w’inkiko kuri ubu ngo uyu mubyeyi we n’abana be babiri bakaba bamaze ibyumweru bibiri bakambitse hanze mu ihema
Kuba uyu muryango umaze ibyumweru bibiri wibera hanze mu ihema, ngo byaturutse ku rubanza rwa gatanya uyu mubyeyi Mukanyarwaya Jeanne avuga ko yaburanye n’umugabowe witwa Munyaneza Nzabanita , hanyuma ngo ruza kurangizwa mu buryo uyu mubyeyi avugako atishimiye, kuko ngo umuhesha w’inkiko yaje guteza cyamunara inzu uyu mubyeyi yabanagamo n’abana be babiri maze bayisohorwamo , biba intandaro yo kuba bamaze ibyumweru bibiri bibera mu ihema imbere y’iyo nzu basohowemo
Ubwo twaganiraga n’uyu mubyeyi Mukanyarwaya Jeanne yagarutse ku miterere y’ ibibazo byatumye we n’abana be basohorwa munzu bakaba barimo kurara hanze mu buzima bavuga ko butaboroheye na gato.
Yagize ati: “Ubu turi mu bihe by’imvura kandi binkomereye naburanye n’umugabo wanjye ubutane, umuhesha w’inkiko araza arangiza urubanza ntiyagira icyo ampa mu bijyanye n’umutungo twashakanye, ubu muri cyamunara nta faranga bampaye nibira ngo mbe nakodesha, ikindi habayemo amannyanga kuko hari inzu yo mu gikari umugabo wanjye yavuze ko ari iya mabukwe mu rwego rwo kujijisha ngo yikubire umutungo, nakorewe akarengane ndifuza ko ubuyobozi bundenganura nkaba nabona aho kuba kuko imbeho igiye kuzantera umusonga n’abana banjye”.
Mukanyarwaya aba hanze mu ihema (foto Ngaboyabahizi Protais).
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kuri ubu ubuzima bwe n’abana be buri mu kaga gakomeye ; hagati aho akaba asaba ko bafashwa kubona aho baba bikinze mu gihe ibibazo bye bigikurikiranwa n’inkiko ndetse n’indi nzego z’ubbuyobozi dore ko ngo yajuririye mu zindi nkiko .
Mukanyarwaya asaba guhabwa aho yajya ahungira imbeho n’imvura (Foto Ngaboyabahizi P)
Abaturanyi b’uyu muryango nabo baravuga ko uyu muryango ubayeho mubuzima butoroshye ,nyuma yo gusohorwa munzu kuri ubu ukaba urimo kurara hanze nabo bakaba bawusabira ko wabona aho waba ukinze umusaya; mu gihe ibibazo byabo bigikurikiranwa nk’uko umwe muri bo yabitangarije Rwandayacu.com.
Bimwe mu bikoresho bya Mukanyarwaya biba hanze (Foto Ngaboyabahizi P).
Yagize at: “ Kuba uyu mubyeyi aba hanze na twe ni ikibazo kiduhangayikishije, reba iyi mbeho ntitwanze ko ubutabera bukora ibyo bugomba, ariko nanone Mukanyarwaya akeneye uburenganzira bwe , ni gute ubuyobozi bureberera abana n’umubyeyi bicwa n’imbeho inzara, ibintu byabo biri hanze umuntu akabaho nk’impunzi mu gihugu cye, twifuza ko uyu mubyeyi yahabwa uburenganzira kuko kubera umugabo we ububasha yihaye yaramuhohoteye afatanije n’umuhesha w’inkiko bagurisha imitungo mu buriganya, dufite ndetse impungenge ko umunsi umwe tuzasanga yapfuye , ibintu natwe bituma tudasinzira ”.
Abaturage bo muri Mizingo bavuga ko babangamiwe no kuba Mukanyarwaya arara hanze (Foto Ngaboyabahizi P)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kanyibigogo Niyitgeka Jean Pierre, nawe ashimangira koko ko uriya mubyeyi n’abana babayeho nabi, gusa ngo bagiye gukora ubuvugizi iki kibazo kibonerwe umuti.
Yagize ati: “ Uriya mugore yaburanye n’umugabo ubutane ,Umuhesha w’inkiko aza kurangiza urubanza mu buryo bwemewe n’amategeko, numvise ko hari n’amafaranga bagabanye mu cyamunara we bayamuha akayanga, gusa ntabwo nari nziko kluri ubu aba hanze, nari nzi ko uyu muryango ucumbitse mu baturanyi, niba rero ari uko bimeze ngiye kumusura ndebe icyakorwa nyuma yo kumukorera ubuvugizi kuko nta munyarwanda ukwiye kurara hanze kuko n’inka ziba mu biraro”.
Hamwe na hamwe mu Rwanda hakunze kumvikana irangizwa ry’imanza zirimo no guteza cyamunara cyangwa se gusohorwa mu nzu zigatezwa cyamunara kugirango hashyirwe mu bikorwa ibyemezo by’urukiko ;cyakora hari ubwo bamwe mu baburanyi batishimira imikirize bikaba ngombwa ko hitabazwa inzego zisumbuye , aha akaba ariho bamwe mu baturage bahera basaba ko mu rwego rwo guca akarengane hajya habaho ubushishozi n’ubucukumbuzi bwimbitse mu mu nzego z’ubutabera ndetse n’izishinzwe gushyira mubikorwa ibyemezo by’inkiko.
666 total views, 2 views today