Musanze: Njye n’umuryango wanjye n’abankomokaho, tuzakunda FPR Inkotanyi, tuyikorere.Muhawenimana 

  

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubwo abagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi bo mu Ntara y’Amajyaruguru bashyikirizaga  inzu Muhawenimana Asma wo mu Murenge wa Cyuve  mu karere ka Musanze n’ibikoresho byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni eshanu; yavuze ko azakunda FPR Inkotanyi we n’umuryango we ndetse n’abazamukomokaho, ashingiye ko yamukuye mu muhanda, igatuma adata abana be.

Uyu mugore wari wari yaratawe n’umugabo we akamusigira abana bane, avuga ko yabagaho nabi atagira icumbi, kuko ngo yari amaze gutandukana n’umugabo we kubera amakimbirane bahoragamo hakaba hari hashize imyaka ibiri, atagira aho aba heza, ariko kuba abagore bo mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi bamuhaye inzu yo kubamo bakongera kumuhuza n’umugabo we binyuze mu kubunga, ngo iki ni igikorwa gikomeye gituma atazibagirwa FPR Inkotanyi.

Yagize ati: “ Nta kintu na kimwe cyananira FPR Inkotanyi kuri iyi si , kuba mbonye inzu nziza irimo sima amatara, ibiryamirwa  biri ku gitanda kiza njye nararaga hasi ku mbagara, njye ni ibintu byantunguye, ibi bikomoka ku miyoborere myiza n’umutima mwiza FPR INkotanyi ikuriwe na Kagame yashyize mu banyarwanda, byose birashobitse mbonye inzu none inyunze n’umugabo wanjye, yunze abanyarwanda ntabwo kunyunga n’uwo twashakanye ari ibintu bihambaye ni yo mpamvu nzakunda FPR nnjye n’abanjye tukayikorera kandi tuzabigeraho na twe dufasha abandi banyarwanda bababaye”.

Muhaenimana yishimira inzu yahawe n,abagore bibumbiye muri FPR Inkotanyi

Muhawenimana yishimira ko yongeye kubana n’umugabo we bakaba bagiye kubana bakiteza imbere.

Yagize ati: “Nshimye cyane FPR Inkotanyi inkuye ku gasi, nirirwaga mbunga mu gihugu ntagira aho mba hazwi, ku buryo nageze aho niyemeza guta abana umugabo yantanye kuko ntagiraga aho mbashyira, none mbonye inzu nziza, bampaye n’ibihumbi 100 ngiye gutangira umushinga wo gucuruza,uburyo bankuye mu muhanda nkaba ngiye gutaha iwanjye n’umugabo akaba agarutse turahuriza hamwe twiteze imbere, kandi nzakomeza nzirikane ko abagore bo muri FPR bankuye habi nanjye nzabitura ku bababaye kuko baracyahari”.

Uhagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru Akimpaye Christine ashimangira ko kuba barasubijwe agaciro byatumye barushaho gukomeza kugira umuhate mu kubaka igihugu, no kwita ku banyarwanda baba bafite ibibazo.

Yagize ati: “ “ Kuva twahabwa  umwanya wo kugaragaza ko natwe dushoboye, ibi ni bimwe mu bidutera akanyabugabo, mu kuba teakora ibikorwa bizamura umuturage , duharanira gukuraho inzitizi zishobora kubangamira umuryango, kuri ubu hamaze kubakwa amazu atanu, y’abatishoboye mu Ntara yacu, kandi ni igikorwa kizaba ngaruka mwaka, uyu muryango twahuje tuzakomeza tuwukurikirane kugeza bavuye mu kiciro cya mbere,ndasaba rero uyu mugore twaremeye kuzakora cyane agamije kwiteza imbere dore ko twamuhaye n’igishoro cy’amafaranga ibihumbi ijana.”

Chairman wa FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney we asaba imiryango kubaho izira amakimbirane,maze yishimira ko Muhaenimana abonye aho kuba kandi, akaba yiyunze n’umugabo we.

Yagize ati: “Ndishimira cyane ikemezo  aba bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, bafashe cyo  kubakira uyu muryango wa Muhawenimana ndetse no kumuhuza n’uwo bashakanye , bari bamaze igihe batabana; nasabye abayobozi bakomeze  babakurikirane, kandi  bihutire kubasezeranya   bitarenza ibyumweru bibiri batabasezeranyije, iyi nzu bahawe n’izindi zubatswe n’aba bagore, birashimangira umuhigo twihaye ko uyu mwaka ugomba kurangira nta muturage wacu ugisembera, cyangwa se ngo akomeze kubunza akarago kubera kutagira aho aba.”

Mu Ntara y’Amajyaruguru  abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi; bamaze kubaka amazu atanu afite agaciro  ka miliyoni 15, mu rwego rwo gufatanya n’ubuyobozi kwesa umuhigo wo kubakira imiryango igera ku 1368 itagira aho iba, bakayifasha kubona amazu mu mpera z’umwaka wa 2019.

 

Muhawenimana yahawe na sheki y’ibihumbi 100 kugira ngo yiteze imbere

 

 

Nyuma yo guhabwa inzu umugore n’umugabo bariyunze

 

 

 821 total views,  2 views today