Gasabo: Abakuramo inda mu buryo bwa magendu bikururira akaga.Mwananawe Umuhuzabikorwa wa IMRO.

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru binyuranye, Umuhuzabikorwa w’umuryango  Nyarwanda Ihorere Munyarwanda  (IMRO) Organization, Mwananawe Aimable, nyuma y’amahugurwa yari amaze gutangwa n’umuryango IMRO, yatangaje ko abakuramo inda mu buryo bwa magendu bishyira mu kaga.

Mwananawe yagize ati: “ Murabizi neza ko gukuramo inda ari icyaha ubwacyo, ariko nk’uko mwabyumvise, ari uwafashwe ku ngufu, uwashyingiwe n’uwo adashaka n’ibindi, ndabasaba kwirinda gukomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga, nibubahirize icyo itegeko riteganya, bagana abaganga babifitiye ububasha mu nshingano zabo kandi barahari, ibi iyo batabyitayeho hari abo zihitana abandi bakaba bakuramo ubusembwa bwo kutazongera kubyara,nibagane abaganga rero kandi ubuyobozi  bwarabyoroheje”.

Umuhuzabikorwa wa IMRO ku rwego rw’igihugu Mwananawe  Aimable (Foto Ngaboyabahizi Protais).

IMRO mu bikorwa byayo igenda ihugura inzego zinyuranye z’abaturage, abayobozi banyuranye ndetse n’imiryango itari iya Leta ikora ku burenganzira bwa muntu, ikaba rero ku wa 17Gicurasi 2021 yaraguhuye itsinda ry’abanyamakuru banyuranye, mu rwego rwo kubongera ubumenyi, no kugira ngo nyine bamenye gukora inkuru zicukumbuye mu ku biebana n’imyorokere y’ubuzima, aha rero akaba yaboneyeho no kubasaba gukomeza gukangurira abaturage ku birebana n’imyorokere.

Yagize ati: “ Aya mahugurwa Umuryango MRO, wateguye aya mahugurwa ku banyamakuru barebera hamwe uburyo bashyira imbaraga mu gukora inkuru zivuga ku buzima bw’myororokere mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda ibijyanjye n’imyororokere, abanyamakuru rero ni abantu bakurikirwa na benshi kandi ni imbaraga za sosiyete Nyarwanda mu gusakaza amakuru , muri aya masomo harimo ibirebana n’amategeko , ibirebana n’ubuzima ndetse ni yo mpamvu twatumiye impuguke zinyuranye, ndabasaba rero gukomeza gutanga ubwo bukangurambaga bakora inkuru zicukumbuye, kandi birinda icyaganisha mu kumva nabi ibijyanye n’imyorokere”.

Abanyamakuru bahuguwe bishimiye amasomo abongera ubumeyi (foto Ngaboyabahizi P).

Kuri iyi ngingo yo gukuramo inda kandi hari abaturage basanga koko bikwiye ko uwatewe inda akaba atayifuza yayikuramo, ariko ntabikore magendu nk’uko umwe mu baturage bo muri Gasabo yabibwiye rwandayacu.

Yagize ati: “ Twe nk’abanyamugi twari tuziko agace aka n’aka hari abantu bashinzwe gukuramo inda ariko mu buryo bwa magendu, biriya bintu ni bibi kuko umwana wanjye yagize inda ajya kuyikuramo  ntabizi mbimenya yayikuyemo  mbibwirwa ni uko yakomeje kuva kandi byamuviriyemo urupfu ageze kwa muganga, ubwo amategeko noneho yemera ko inda adashaka asaba kuyikuramo, ni ibintu byiza cyane”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyakuru bigenzura  (RMC), Mugisha Emmanuel, we asaba bamwe mu batangazamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga, bashyiraho inkuru zikabya cyangwa se zishitura kwirinda gukora ibyo bigisha abanyarwanda.

Yagize ati: “ Ndashimira umuryango IMRO kuba yaragize umuhate wo guhugura abanyarwanda ku bintu binyuranye kuba uyu munsi yahuguye n’abanyamakuru.Twifuza ko umunyamakuru ku bijyanye n’imyorokere atanga amakuru yubaka, uko ari kandi binyuze mu nzira nziza, birinda ibyo bita ibishegu, abo bose bihutira gukora inkuru zikabya bagamije kubona abasomyi benshi, mu nyungu z’abanyarwanda ndifuza ko umunyamakuru akora inkuru zubaka umunyarwanda kandi bakabigiramo uruhare rufatika, iyo tugira n’abandi baterankunga bakaduhuguria abanyamakuru benshi”

Umunyamabanga Nsingwabikorwa wa RMC Mugisha  Emanuel (Foto Ngaboyabahizi P).

Karamage Eliphase ni Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu ishami rishinzwe umwana n’umubyeyi mu bijyanye n’imyororokere na  we asanga aya mahugurwa aje kuziba icyuho, kuko ngo hari aho wasangaga inkuru zitubaka umunyarwanda ku bijyanye n’imyororokere.

Yagize ati: “ Hari bamwe mu banyamakuru bifashisha ibijyanye n’imyororokere bagakora inkuru zitubaka kuri  yutube zabo , aya mahugurwa rero aje kubakebura,kugira ngo bakomeze gukora ubukagurambaga cyane ko bakurikirwa na benshi, burya uhuguye umunyamakuru aba ahuguye abantu benshi”.

Itegeko riteganya ko uwemerewe gufasha umuntu gukuramo inda ni umugang a ufite nibura ikiciro cya kabiri cya kaminuza gusubiza hejuru, kirazira ko umuforomo afasha umuntu gukuramo inda. Bimwe mu bishobora gutuma umuntu akuramo inda harimo kuba warafashwe ku ngufu, kuba warashyingiwe ku wo udashaka , kuba ubuzima bwawe butakwemerera kubyara mu gihe iyo nda yakugwa nabi, kuba warayitewe n’umutu mu fitanye isano rya hafi ku bo muvukana n’ibindi.

 

 1,218 total views,  2 views today