Rwanda:Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bari mu gikorwa cyo kurwanya abasambanya abana
Yanditswe na Rwandayacu.com
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abana(GBV) ku bufatanye n’umushinga Masenge mba hafi barimo gusura bamwe mu bana b’abakobwa batewe inda bari munsi y’imyaka 18. Kuva tariki ya 15 kugeza tariki ya 17 Kamena harimo gusurwa abana b’abakobwa bagera kuri 91 bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara batewe inda bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko.
Muri abo bana b’abakobwa, 24 baratwite naho 67 bo bamaze kubyara.
Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo biyemeje guhashya abatera abana inda.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abana, Assistant Commissioner of Police(ACP) Rose Muhisoni yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite amakuru ko hari abana bamara guterwa inda bagahura n’ibibazo mu miryango bavukamo bigatuma n’abana babyara bagira uburenganzira bavutswa.
Yagize ati: “ Mu biganiro mu matsinda tugenda tugirana na bariya bana b’abakobwa hari abatubwira ihohotera bahura naryo harimo guterwa inda bari munsi y’imyaka 18 kandi akenshi bakaziterwa n’abantu batifashije cyangwa se bakaziterwa n’abagabo bagacika. Yavuze ko abo bana b’abakobwa imiryango yabo ibanga, ikanga no kwandikisha abo baba babyaye ugasanga habayeho ihohotera ry’abo bana babiri.”
ACP Muhisoni avuga ko abo bana b’abakobwa bagirwa inama yo kujya batinyuka bakavuga abantu baba babateye inda kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko. Gusa avuga ko usanga akenshi abo bana badakunze gutinyuka ngo babivuge ariyo mpamvu Polisi ikorana n’umuryango witwa Masenge mba hafi. Umuryango uba ugizwe n’ababyeyi b’abagore baba mu midugudu, aba babyeyi nibo begera ba bana b’abakobwa bakabaha amakuru kuko baba babisanzuyeho.
Yagize ati: “ Muri uyu murenge wa Rukara kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena turahura na ba Masenge mba hafi bagera kuri 39. Aba nibo bafasha abana b’abakobwa mu buryo butandukanye kuko babisanzuraho bakababwira ibibazo byose bafite. Aba babyeyi bafasha abana b’abakobwa batewe inda bakiri bato binyuze mu kubaganiriza, gusubizwa mu miryango iyo hari abawirukanywemo ndetse banabigisha imyuga yabafasha kurera abo bana.”
ACP Rose Muhisoni yakanguriye abana b’abakobwa batewe inda kujya batinyuka bakavuga abazibateye kugira ngo bakurikiranwe.
ACP Rose Muhisoni yaboneyeho kongera gukangurira bamwe mu babyeyi bamara kubona abana babo bahuye n’ikibazo cyo guterwa inda aho bakababaye hafi bagahitamo kubirukana mu miryango cyangwa se batabirukana bakabafata nabi harimo kubacunaguza no kutabafasha kurera abana babyaye. Yibukije n’abagifite ingeso mbi yo gusambanya abana bamwe bikabaviramo gutwara inda bakiri bato abibutsa ko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Yabibukije ko inzego zose zirimo gukorana kugira ngo bajye bafatwa bashyikirizwe ubutabera.
ACP Muhisoni arasaba umuryango Nyarwanda wose kuba maso bagakumira icyaha kitaraba. Babona abantu bari mu nzira zo gushuka abana b’abakobwa bakihutira gutanga amakuru ariko nanone byaba byabaye ntibahishire ababikoze.
Nyuma y’ibi biganiro bibera mu Karere ka Kayonza biteganyijwe ko hazakurikiho Akarere ka Huye.
1,365 total views, 2 views today