Musanze:Ikigo cy’amashuri cya Gahondogo kibangamiwe n’abaturage banyuramo
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Abanyeshuri n’abarimu bo ku kigo cy’amashuri cya Gahondogo giherereye mu murenge wa Musanze w’akarere ka Musanze ;bavuga ko babangamiwe n’inzira z,abagenzi zinyura rwagati muri iki kigo bigatera uburangazi bitewe n’urujya n’uruza rw’agenzi ndetse n’ibinyabiziga aho basaba ko izo nzira zanyuzwa ahandi ndetse n’iki kigo cyazitirwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo butangaza ko izi nzira zinyuze mu kigo rwagati zigiye gufungwa mu gihe hategerejwe ibikorwa byo kuzitira.Iyo uganiriye n’abarimu ndetse n;abanyeshuri bo kuri iki kigo cy,amashuri cya Gahondogo cyubatswe mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze w’akarere ka Musanze ,bavuga ko bahura n’imbogamizi zikomeye ziterwa n’inzira z;bagenzi zinyura rwagati muri iki kigo bikabangamira abarimu ndetse n’abanyeshuri cyane mu gihe cy;amasomo, nk’uko nk’uko Mukamana Leonile yabitangarije rwandayacu.com
Yagize ati: “ Kuba iki kigo kitazitiye ni bimwe mu bibangamira ihame ry’uburezi muri hano, ujya gutangira isomo ukabona ngiyo moto , amagare apakiye inzagwa, abaturage baba bamaze kwinywera imisururu, abana baba baje gukinira mu kigo kandi bo batari mu masomo, ngayo amatungo aje hano , ubwo ibi byose ni byo bituma umwana arangara ntakurikire neza, twifuza rwose ko iki kigo cyagira uruzitiro , kuko nanone ntabwo tuba twizeye umutekano w’aba bana bacu na twe ubwacu bashobora kumugonga , cyangwa se inka ikamwica”.
Abanyeshuri nabo bashimangira ko kuba ikigo cyabo kitazitiye bibabangamira
Umwe yagize ati: “ Iyo turi kwiga twumva imiziki kubera ko hari amakabari ahana imbibe n’ikigo cyacu, amaradiyo avuga cyane hari bamwe rero baba bibereye muri izo ndirimbo baziririmba mu mitima yabo, aho gukurikira amasomo, ibi rero bituma nyine dutsindwa , ikindi ni uko hari bamwe mu banyeshuri batoroka ikigo uko bishakiye, twifuza rwose ko batuzitira ishuri”
Mu bushobozi buke ikigo cya Gahondogo mu kuzitira ikigo bwakoresheje amabati n’ibiti
Nsanzabaganwa Alexis Umuyobozi w’iki kigo cy’amashuri abanza cya Gahondogo Nsanzabaganwa Alexis avuga ko iki mibazo bakigejeje ku nzego bireba kugira ngo kibe cyabonerwa umuti.
Yagize ati: “ Mu bushobozi buke bw’ikigo twagerageje gufunga zimwe mu nzira zacaga muri iki kigo, ariko nta muti urambye byatanze tukaba dusaba inzego zibishinzwe kudufasha kugira iki kigo kibe cyazitirwa kuko ari wo muti wakemura iki kibazo mu buryo burambye”.
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Gahondogo Nsanzabaganwa Alexis, avuga mu bushobozi buke bazitiye ikigo n’amabati ndetse n’amabuye.
Kuri iki ibazo Umuyobozi w’akarere ka musanze mme Nuwumuremyi Jeanine atangaza ko iki kibazo ibonerwe umuti.
Yagize ati: “ Inzira zose zinyuze hagati y’amashururi ntizemewe hagati aha rero inzira hagati y’amashuri zigiye guhita zifungwa ,mu gihe hategerejwe ko hatangira ibikorwa byo kuzitira n’ubwo bisaba amikoro ariko bigomba gukorwa kugira ngo abana bajye biga bafite umutekano usesuye”.
Kugeza ubu iki kigo cy’amashuri abanza cya Gagondogo gifite abanyeshuri bagera ku 1125 byumvikana ko atari umubare muto bityo ngo umutekano w iki kigo bigaho kubijyanye no kuzitirwa ukaba ukenewe, kugira ngo akajagari k’inzira z’abaturage zinyura muri iki kigo kagabayuke bityo abanyeshuri bajye biga batarangaye ndetse byorohereze n’abarimu kubakurikirana neza .
1,350 total views, 2 views today