Burera: ADEPR Yiyemeje kubakira imiryango 200 ubwiherero

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe umuryango  itorero ADEPR , Umuvugizi waryo mu Rwanda Reverand Pastor,Karuranga Euphrem, yatangaje ko nta mutekano umuryango wagira nta suku, ngo akaba ariyi mpamvu biyemeje kubakira imiryango igera kuri 200 yo mu karere ka Burera ubwiherero.

Reverand Pastor Karuranga yagize ati: “ Kugira ngo umuryango ubeho mu mahoro , ukwiye kugira ubuzima bwiza ibi rero ntabwo byagerwaho mu gihe hari bamwe batagira aho bituma harangwa n’isuku, kandi indwara zikunze kwibasira abantu inyinshi zikomoka ku isuku nkeya, aha rero tuzubakira imiryango 200, ubwiherero kugira ngo dukomeze tugire umuryango utekanye”.

Uretse kuba mu cyumweru cyahariwe umuryango ADEPR izubakira iyi miryango 200, ngo kandi biteganijweko hazaba ibiganiro binyuranye ku birebana n’umuryango utekanye wo nkingi y’iterambere ry’igihugu.

Reverand Pastor Karuranga yagize ati: “ Iki ni igikorwa ngaruka mwaka kuba rero twaje muri kano karere ka Burera dutangiza icyumweru cyahariwe umuryango  tugamije gukangurira umuryango kubana mu mahoro, tuzatanga ibiganiro bigaragaza uruhare rw’umugabo mu kubaka umuryango uzira amakimbirane, tuzaganira n’urubyiruko ruri mu nzira zo kurushinga ni ukuvuga abafite imyaka 21, hazaganirizwa imiryango nanone ibana kugira ngo aho bimeze neza hakomeze gushimangirwa aho bitagenda n’aho hakosorwe, ntabwo n’imiryango yabuze abo babanaga na  yo twayibagiwe tuzayiganiriza”

 

Bamwe mu baturage bagiye kuzubakirwa ubwiherero harimo Uwajeneza Eugenie, yagize ati: “ Amakimbirane akenshi mu muryango azanwa n’ibibazo niba abana barwaye, ubukene bukaba buhari nta mahoro, ubu rero ADEPR irimo kudutoza kugira umuryango ubanye mu mahoro, ariko kandi ufite isuku, turishimye rero kuko nta muvugabutumwa wakwishimira kubwiriza abantu bazahajwe n’indwara zikomoka ku isuku nkeya, ikindi ni uko nk’uko twatangiye icyumweru cy’umuryango, tugiye gukomeza kunga ubumwe mu miryango yacu,  ndetse tunatoze abakiri bato gukomeza gukora cyane kuko ubukene bukurura amakimbirane”.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko yishimira ubufatanye buri hagati ya ADEPR na Leta, yagize ati : « Nishimira ibikorwa amadini n’amatorero akorera mu Rwanda, ADEPR ni umufatanyabikorwa w’imimena mu bikorwa by’iterambere, kuba barafashe intego yo kwita ku muryango ukomeye ubayeho neza kandi utekanye, hari ibikorwa byinshi bikorwa birimo amashuri , n’ibindi , kuba rero bagiye kubakira imiryango 200, ubwiherero ni ibintu by’agaciro, kuko ni ikibazo kibangamiye ubuzima bw’abaturage, ni igikorwa duha agaciro , kandi nanjye mbizeje inkunga ikomeye,kuko Leta ibereyeho abaturage bayo kandi ADEPR na yo ni uko igizwe n’abanyarwanda ».

Guverineri Gatabazi yishimira ibikorwa bya ADEPR mu ntara y’Amajyaruguru.

Kubeza ubu mu ntara y’Amajyaruguru habarurwa imiryango igera ku itagira ubwiherero  3300, bikaba biteganijweko mu mpera za 2019 iyi miryango izaba yamaze kubona ubwiherero.

 1,756 total views,  2 views today