Musanze: Nyuma y’imyaka 17, batujwe mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge barifuza gusanirwa inzu zabo
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, batujwe mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge uherereye mu karere ka Musanze , Umurenge wa Muhoza bavuga ko nyuma y’imyaka 17, batujwe muri uyu mudugudu bifuza ko inzu zabo zisanwa , cyane ko zigiye kubagwaho kubera ko zishaje
Aba baturage bavuga ko inzu zabo zubakishijwe ibikoresho bitaramba birimo amatafari ya rukarakara ndetse na sima idahagije ku buryo ngo aribyo byatumye izi nzu zizabagwaho mu minsi mike iri imbere cyane ko ngo bamwe bagiye basanirwa ariko kuri bamwe ngo amaso yaheze mu kirere nk’uko Kayumba Leopord abivuga
Ibikoni n’ubwiherero byabo birashaje (foto rwandayacu.com)
Yagize ati: “Izi nzu bazitwubakiye bakoresheje amatafari atumye neza, ibiti na byo bakoresheje bimwe nk’ibishingirizo, batubwiye ko bazadusanira hashize igihe kinini , iyo imvura igiye kugwa umuyaga uraza ibinonko bikatugwa hejuru kukoi nyine urabona ko na sima bagiye bayisondeka, reba inkuta zaramenaguritse mfite ubwoba ko iyi nzu izangwaho , noneho byahumiye ku mirari ubwo bakoraga uyu muhanda wa kaburimbo imashini zarayishegeshe, twifuza ko badusanira izi nzu kuko turiho nabi”.
Kayumba yongera ko ariko ngo n’ubwo inzu zigiye kuzabagewaho nibura icyo ashima ni uko bafite amahoro bakaba bafite igihugu bisanzuramo
Yagize ati: “ abo mu miryango yacu bahizwe igihe iitrekire kugeza ubwo Jenoside iza ikatumaraho abantu , ubu narokotse na murumuna wanjye, ariko twebwe barokotse dushima ko dufite umutekano, umuntu akaryama azi ko ejo azaramuka atazicwa , azajya ku kazi agataha amahoro, agataha atikandagira avuga ngo baramutegera mu nzira, iyi myaka 30 igihugu kibohowe tumeze nk’abazutse, twishimta imiyoborere myiza ya gahunfda ya Ndumunyarwanda icyambewre dufite nk’ubukungu ni amahoro ni zo nzu zisanwa ndabyizeye”.
Nyirantagorama Charlotte we avuga ko hatagize igikorwa inzu barimo yabagwaho kubera ko biharagara ko inkuta zatangiye guhengama , we n’abana be uko ari 5 babanamo yazabihitana
Yagize ati: “ izi nzu tuzimazemo imyaka igera kuri 17, ariko mu gihe cy’imyaka 5 zari zimaze kugaragaza ko zishaje kubera ibikoresho bazubakishije bitarambye amatafari yari atari yuma, nayinjiyemo mbona inkuta zarasataguritse , ikibazo narakivuze, abayobozi barakizi, baza hano bagafotora barangiza bakigendera, ntako Guverinoma y’ubumwe itakoze ngo tube twabaho neza kuko nyuma yo kukuturokora yashatse uburyo twabaho neza , izi nzu bazubatse mu bihe by’ubutabazi bwihuse ariko ubu ubwo intambara y’amasasu yarangiye twifuza ko habaho iterambere harimo no kudusanira izi nzu”.
Perezida wa Ibuka mu murenge wa Muhoza Mutabaruka Leonidas Hakib avuga ko ikibazo cya bariya banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 kizwi ngo ,ku buryo bakijeje ku buyobozi bw’akarere ku buryo mu minsi iri imbere aba baturage bazubakirwa
Yagize ati: “Kugeza ubu nka IBUKA icyo dukora ni ubuvugizi gusa twakoze ubuvugizi rero twizeyeko mu minsi mike iki kibazo kizaba cyabonewe umuti, akarere uko kazagenda kabona ubushobozi bazagenda bubakirwa kuko buri mwaka hagenda hasanwa inzu bitewe ni uko inzu zigenda zishaje kuruta izindi , turakomeza dukore ubuvugizi ku buryo bazabona inzu zo kubamo”.
Imibare igaragaza ko mu murenge wa Muhoza hazasanwa inzu zigera kuri kuri 5.Inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi z’abatuye mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunze zubatswe mu mwaka wa 2007, icyo gihe zikaba zarubatswe mu bihe by’ubutabazi bwihuse bikaba bigaragaragara ko zubatswe huti huti, ari n’aho bahera basaba ko zavugururwa.
134 total views, 2 views today