Ngoma: Hari  abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika

 

Yanditswe na Gasana Joseph.

Hirya no hino mu karere ka Ngoma , iyo ugeze ku bigo by’amashuri , usanga hari abana batazi gusoma , yemwe hakaba n’abarangiza abanza batazi no gukora interuro, aha ababyeyi bakaba basabwa gutoza abana babo umuco wo gusoma no kwandika.

Kankundiye Jacqueline ni umubyeyi , avuga ko bitangaje kubina hari abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika , ibi ngo bikaba ndetse bibangamira no kuba batsinda ikizamini cya Leta.

Yagize ati: “ Kuri ubu ni ikibazo gikomeye ababyeyi duhura na cyo aho umwana arangiza amashuri abanza atazi gusoma no kwandika, ibi nasanze biterwa ni uko umubare w’ibitabo ukiri muto, ibi rero bituma iyo umwana atazi gusoma no kwandika no mu bizamini bya Leta abura amanota, nifuza ko ibitabo byaboneka umwana akajya nibura agira igitabo cye akagitahana akajya asubira mu masomo ye neza”.

Umuyobozi w’ikigo cy ‘amashuri abanza cya Rurenge Catholique ,Rumenge Jean Claude na we ashimangira ko koko ikibazo k’ibitabo bikiri bike ari imwe mu ntandaro zituma umunyeshuri atabasha gusoma no kwandika , ariko ngo iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka.

Yagize ati: “ Kuri ubu binyuze mu baterankunga banyuranye, ku buryo mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu bafite ibitabo byo gusoma ,ariko ,kugira ngo umwana abashe gutahana igitabo bisaba ko  umubyeyi na we agira uruhare mu kuza kugitira kugira ngo hizerwe neza umutekano w’igitabo , kandi umubyeyi na we  icyo tumusaba ni uko afata umwanya agafasha umwana gusubira mu masomo ye”.

Ubyobozi muri Ngoma bushishikariza ababyeyi kuba hafi y’abana babo bubatoza gusoma no kwandika.

Umuyobozi  w’akarere ka Ngoma Nambaje  Aphrodis na we asaba ababyeyi gukundisha abana gusoma.

Yagize ati:” Iyo ukunda gusoma uba wunguka ubwenge kandi twese tuzi neza ko ubumenyi bwihishe mu byanditse akaba ariyo mpamvu umubyeyi akwiye gutoza umwana we gusoma kandi akabimukundisha akiri muto”

Igihugu gifite abaturage bazi gusoma no kwandika  ni cyo kigira iterambere rirambye, nk’uko ubushakashatsi  bubigaragaza,ubukungu bugenda bwiyongeraho ibice bitatu ku ijana, iyo 10% by’abana bamenye gusoma bakiri mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

 

 

 1,495 total views,  2 views today