Musanze:Abarangije muri MIPC, basabwe kurangwa n’ikinyabupfura mu gihe bazaba bageze ku murimo

 

Yanditswe na BAHIZI Prince Victory

Ubwo hashyikirizwaga impamyabumenyi abanyeshuri 196, barangije mu ishuri rikuru rya Muhabura Integreted Polytechnic College(MIPC)2022_2023 ku nshuro ya 5, Umuyobozi waryo  Rev Manirakiza Vital yasabye abarangije kuzarangwa n’imyifatire myiza mu gihe bazaba bageze muri sosiyete no ku murimo

Rev.Manirakiza yagize ati: “Hari igihe usanga umuntu ashoboye ariko adashobotse  ndabasaba kuzamomeza kwitwara neza cyane igihe mugeze muri sosiyete no ku isoko ry’umurimo,muzarangwe  n’ikinyabupfura kubera ko umuntu ashobora kuba ashoboye ariko adashobotse,ni byiza rero ko abantu bagira izo mpano zuzuzanya”

Umuyobozi wa MIPC  Rev Manirakiza Vital (foto rwandayacu.com)

Rev Vital, akomeza avuga ko kuba umuntu ashoboye kandi akanashoboka bimufasha gukorana neza n’abo asanze cyangwa se ubwe ubwe akihangira umurimo

Yagize ati: “ abarangije bose muri iyi kaminuza bafite ubushobozi bwo kuba bakwihangira umurimo bityo nabo bakabasha kuba batanga akazi,cyane  ko hari n’ababitangiye mu barangije umwaka w’amashuri wa 2022, kandi ubona barahanze umurimo ,u bwabo ndetse batanga n’akazi kuri bagenzi babo”.

Abarangiza basabwa kwitwara neza

Bamwe mu banyeshuri barangije muri iyi kaminuza babwiye  ww.rwandayacu.com  ko biteguye gukora cyane no kwihangira umurimo, banashimira iyi kaminuza cyane ko bamwe batangiye kubona akazi kimwe n’abandi b’ababyeyi batinyutse bakaza kongera ubumenyi kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry’umurimo

Nsabimana Jean Claude  ugeze mu kigero cy’imyaka 48, avuga ko agiye guhyira mu bikorwa ibyo yize kandi akihangira umurimo akazatanga  n’akazi.

Yize ati:”Nahisemo kuza kongera ubumenyi kugira ngo nzabashe guhatana ku isoko ry’umurimo ritanga akazi,kandi mpemberwe urwego ngezeho, nkaba nshishikariza abandi bantu bakuze gutinyuka nabo bakagana ishuri,ntibitinye  cyane ko nanjye nari nzi ko  ntazarangiza kubera inshingano nyinshi mfite nk’ukuriye umuryango”.

 

 

 522 total views,  2 views today