Burera: E S Gahunga TSS hari bamwe mu barimu banga kwigisha bagahitamo gukopeza abanyeshuri

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye rya  Gahunga, bavuga ko babangamiwe na bamwe mu barimu bananirwa kwigisha ahubwo bagahitamo kwerekana ibizamini, ibi bikiyongera ho no kuba hari abanyeshuri batahana indangamanota zidakoze neza.

Iri shuri rikora ku bufatanye na Leta cyane ko ari irya ADEPR ngo usanga rikora nk’aho ryigenga ijana ku ijana nkuko umwe mu banyeshuri wo mu mwaka wa gatandatu mu by’amashanyarazi yabibwiye rwandayacu.com

Yagize ati: “Urebye ibibera hano wagira ngo nta kaboko ka Leta karimo, nawe se umwarimu yanga kwigisha agahitamo gukopeza ikizamini, nkatwe igihembwe gishize umwarimu utwigisha physique(Ubugenge) ntiyigishije ariko yahisemo gutegura ikizamini acyereka umwe mu banyeshuri tukibona mbere ariko ntitwabyemera tugeze mu kizamini dusanga aricyo yateguye koko duhitamo kucyanga ariko mu itangira ry’amashuri buri wese yazanye umubyeyi we kandi biba byatewe n’uburangare bwa bamwe mu barimu ba hano”.

Uyu munyeshuri akomeza avuga ko bibabaje kubona indangamanota ifite amanota adateranije neza isiribanze  ukibaza aho wayijyana uramutse uvuye kuri ES Gahunga TSS

Yagize ati: “ Nibaza niba koko abarezi ba hano MINEDUC yaba izi ibibera hano, n’ibyo bakora, aho dukorera imyitozo ngiro (platique)usanga hadasobanutse kandi ntabwo hadufasha kuba twahakura ubumenyi, nk’ubu abiga ubuhinzi sinakubwira ngo bazavamo abanyamwuga kuko nta murima ntangarugero uhaba”.

Umwe bmu babyeyi baharerera yagize ati: “Nta bugenzuzi bukorerwa kiriya kigo kuko n’umuyobozi wacyo bizwi ko mu minsi myinshi aba yibereye Kigali, ku buryo usanga ushinzwe amasomo ariwe uba ufite ikigo mu maboko ye , ntabwo rero yajya kutrega mugenzi we ntiyakoze ibi bintu ubuyobozi bubihagurukire tekereza ko umwana wanjye nta ndangamanota yatahanye mu gihembwe cya mbere, ngo ni uko yanze gukora ibyo atigishijwe .Umuyobozi twaramunenze ajyaho araturimanganya ariko kiriya kigo ubuyobozi bukwiye kugikurikirana”.

Kuri iyi ngingo y’imikorere mibi n’imyigishirize  bivugwa kuri icyo kigo , Umuyobozi wa ES  Gahunga TSS Bukuba Cyriaque,avuga  ko hari ibyo bagiye gukosora ariko kandi agahakana yivuye inyuma ko umwarimu witwa  Mbyariyehe Eduard , bavuga ko yatanze ikizamini akopeza abanyeshuri bitabayeho, ariko akitrengagiza ko buri munyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu mu by’amashanyarazi yaje gutangira igihembwe cya kabiri azanye n’umubyeyi we

Yagize ati: “Twakoze inama y’ababyeyi tubabwira ingamba nshya dufite kuri iki kibazo kuko ndi mushya kuri iki kigo mpamaze amezi 3 kandi nasanze iyo sisiteme bakoreshaga ariyo yabiteraga. Ikijyanye n’amasomo bavuga harimo na Physique barabyiga kandi amakosa yose mwagiye mubona tuzayakosora, icyo kuba hari umewarimu wakopeje abanyeshuri cyo ntacyo nzi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Theophile Mwanangu, asaba abarimu n’abayobozi b’ibigo kwigisha amasomo yose uko yateguwe na MNINEDUC

Yagize ati” Amasomo yose uko aba yarateguwe afite agaciro akwiye kwigishwa neza kandi ku gihe nk’uko MINEDUC iba yarabiteguye, n’ibyo by’indangamanota abanyeshuri bazazibasubize zikosorwe kuko ipfuye ntacyo yamumarira, byose tuzabiganiraho bikosoke, kuko ubu twiyemeje kujya kubasura tubaganirize kuri iyi ngingo, rwose ntibikwiye ko umurezi abura indangagaciro.”

Umuyobozi w’iki kigo cya ES  Gahunga TSS n’ubwo yanze gutangaza umubare w’abanyeshuri bahigira, ariko bamwe mu banyeshuri bahigira bavuga ko basaga 700, aho hari amashami y’ubuhinzi , ubukanishi rusange ndetse n’amashanyarazi, bakaba bataka kuba batabona aho bakorera imyitozo ngiro, ibintu ubuyobozi bireba bukwiye kwitaho.

 1,218 total views,  6 views today