Rubavu: Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri cyahagurukije abadepite.
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Muri gahunda yo kurebera hamwe ibikorwa bibangamiye ihame ry’uburezi, mu karere ka Rubavu, Komisiyo Komisiyo y’Uburezi, ikonabuhanga, umuco n’urubyiruko mu nteko ishinga amategeko, basanze ikibazo cy’ubucucike ari kimwe mu bikwiye kubinerwa igisubizo mu buryo bwihuse, aha ngo mu gihe cy’imyaka ibiri kikaba cyabonewe igisubizo.
Bamwe mu barezi bavuga k obo mu karere ka Rubavu bagaragaza ingorane bahura na zo mu gihe abanyeshuri barenze umubare w’ishuri ryagenewe.
Umwe muri bo yagize ati: “Iyo mu ishuri hari umubare munini mu ishuri , usanga ari ikibazo, kuko kugira ngo wigishe umwana ugomba kuba umuzi neza, urumva rero umurezi uri imbere y’abana 70, biragoye kugira ngo ubashe kumenya byihuse ubuzima bwa buri mwana, twifuza rero ko hakubakwa amashuri ajyanye n’umubare ukwiye mu cyumba cy’ishuri”.
Kugeza ubu mu karere ka Rubavu impuzandengo mu byumba by’amashuri ku bijyanye n’ubucucike, imibare igaragaza ko mu cyumba kimwe k’ishuri haba harimo abanyeshuri basaga 80, mu gihe itegeko riteganya ko umubare ntarengwa ari abanyeshuri 45, nk’uko ushinzwe uburezi muri aka karere Nturano Eustache , abivuga.
Yagize ati: “ Hari ibyumba twubakiwe na Minisiteri y’uburezi bigera kuri 45, ariko tukaba duteganya no kubaka ibigera kuri 77, ku nkunga ya Banki y’isi , ibi byose tugenda tubyubaka dushingiye ahari ubucucike kurusha ahandi”.
Hon Depite Uwiringiyimana Philbert na we ashimangira ko iki ibazo mu nama y’umushyikirano ya 17, cyavuzweho kikaba kizwi mu nzego zose z’igihugu, ariko kuri bon go nk’intumwa za rubanda icyo bakora ni ukubikurikirana kimwe no gukora ubuvugizi.
Yagize ati: “ Mu gihe cy’imyaka itarenze ibiri iki kibazo cy’ubucucike mu mashuri kiraba cyabonewe umuti urambye kuko Leta igifite ku mutima, ni ibintu byaganiriwe ho mu nama y’umushyikirano iherutse, ubwo nka twe abadepite by’umwihariko Komisiyo yacu tuzakomeza kureba ko bishyirwa mu bikorwa uko bikwiriye, tunakora ubuvugizi kugira ngo koko iki kibazo gikemuke”.
Ababyeyi na bo muri Rubavu basabwa kugira uruhare rukomeye mu burere bw’abana babo, babakundisha ishuri.
1,114 total views, 2 views today