EPRN yerekanye uko u Rwanda rwazamura ubwizigame bwarwo
Ihuriro ry’abashakashatsi mu bijyanye n’ubukungu EPRN (Economic Policy Research Network Rwanda) ryerekanye ko kugira ngo ubwizigame bw’u Rwanda buzamuke ari uko rushyiraho uburyo buzatuma abaturage benshi bizigamira.
Raporo yo muri 2006 yerekana ko 86% by’Abanyarwanda bizigamira mu buryo butandukanye.Gusa ubwizigame bwatuma igihugu kigera aho gishaka kugera mu ishoramari buracyari hasi.
Ubushakashatsi bwa EPRN bwashyizwe hagaragara uyu wa Gatanu bwagaraje ko abaturage batakwizigamira leta itabigizemo uruhare kandi ko kugira ngo ubwizigame bw’igihugu bwiyongere ari uko umuturage aba yizigamiye.
Kwizigama k’umuturage na ko kugaturuka ku koroherezwa no kwegerezwa ishoramari.
Inzobere mu by’ubukungu akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Manitoba yo muri Canada, wakurikiranye ubwo bushakashatsi, Prof John Sérieux yagaragaje ko u Rwanda rukwiye gushyiraho uburyo bushya bw’ishoramari rigera ku baturage benshi kugira ngo ubukungu bwarwo buzamuke.
Agendeye ku byakozwe n’ibuhugu birimo Ibirwa bya Maurice, Koreya y’Epfo, na Singapore, yavuze ko u Rwanda rukwiye guha imbaraga ‘umurenge Sacco’ no gufasha amatsinda n’amahuriro yo kubika no kugurizanya kuburyo byizerwa n’abaturage, kuko ariryo banga ibyo bihugu bindi byakoresheje.
Hari kandi gushyiraho Banki ifasha abahinzi, kuburyo byorohera abacuruza umusaruro ubukomokaho n’abahinzi muri rusange. Amabanki na yo agashyiraho uburyo bwinshi bwo kwizigamira, kubitsa igihe kirekire no gutanga inguzanyo z’igihe kirekire.
Umuyobozi wa EPRN, Seth Kwizera avuga ko bashaka gushishikariza banyarwanda kwizigamira kuko kwizigamira kw’abaturage ariko kwizigama kw’igihugu.
Ati “Niyo mpamvu twagumye tuganira kuri biriya bya Sacco, Ibimina kuriya kwigisha umuturage gutangira kwizigama. Iyo umuturage yizigamiye n’undi akizigamira nibyo bihindukamo kwizigamira kw’igihugu.”
Yongeyeho ati “Ubundi icyo tuba dushaka ni ukubika amafaranga ari kuzamuka, kubika ifaranga ritabyara irindi ntacyo biba bimaze.”
Mu Rwanda hari abizigamira mu buryo budindiza iterambere ry’igihugu
Umuyobozi mukuru ushinzwe guteza imbere urwego rw’ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Rwigamba Eric yavuze ko ikibazo gihari ari Abanyarwanda bataramenya uburyo bwiza bwo kwizigamira.
Ati “Niba wizigamye amafaranga ukayaguramo ubutaka, buri ahantu nta kintu ubukoresha bisobanuye ko ubwo butaka nta musaruro buri gutanga, ntabwo butanga akazi ntabwo bwunguka, ni ukuvuga ko rya terambere ry’igihugu dushaka, ubwo bwizigame bwawe washyize mu butaka ahantu ntabwo buri kudufasha.”
“Iyo ufashe umuntu akubaka inzu ya miliyoni 100 iyo nzu akaba ayiryamamo we n’umuntu bashakanye. Iyo nzu nta musaruro iri gutanga kandi miliyoni 100 zishobora gutanga akazi ku banyarwanda benshi”.
Abanyarwanda bizigamira agera kuri miliyari 32 Frw muri ubwo buryo budafasha ishoramari.
Rwigamba akangurira abikorera n’abashoramari gushora mu bikorwa bitanga akazi ku bantu benshi.
“Ikirimo gusabwa ubu cyangwa icy’ingenzi dukwiye gukora twese dufatanyije n’igihugu, n’Abanyarwanda n’abikorera ni ukureba uburyo abantu bakwizigama mu buryo buganisha mu gushora. Iyo wizigamye ugashora mu kintu kibyara amafaranga nibwo bukire. Iyo wizigamye ugashora mu mushinga ugatanga akazi ba bantu batari bafite uburyo bwo kuzigama, baba babubonye.”
Kwizigamira ku gihugu bigifasha kuba cyakora imishinga mito cyangwa iminini kidasabye inkunga z’amahanga.
Abanyarwanda basabwa kwizigamira muri banki n’ibigo by’imari cyangwa bakoresha amafaranga yabo mu bikorwa byunguka.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko abantu bafite imyaka 18 y’amavuko n’abayirengeje, bafite konti bavuye ku 9.2% mu 2005/06 bagera kuri 20.6% mu 2010/11. Ni ubwiyongere wa 11% mu myaka itanu.
670 total views, 2 views today