Rubavu: Abakora umwuga w’uburaya barifuza ko Ora Quick n’udukingirizo byegerezwa abajyanama b’ubuzima kugira ngo babigeze ku baturage

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

 

Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya mu karere ka Rubavu kimwe n’aturage bo mu cyaro, bavuga ko bifuza ko  udukoresho dupima agakoko gatera Sida  mu buryo bwihuse  kazwi ku izina rya Oraquick  cyangwa se HIV Self-Test), ku mubare mwinshi, ariko nanone bakifuza ko iyi gahunda yamanurwa ikegerezwa abajyanama b’ubuzima

Ubu buryo bwa OraQuick bwatangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2017 bugamije gushyigikira gahunda y’Igihugu yo kurwanya SIDA, hagamijwe mu mwaka 2030 nta bwandu bushya buzaba bukigaragara mu Banyarwanda. Aha rero mu banyamusanze bo bemeza neza ko ubu buryo batazi neza uko bukoreshwa n’aho basanga iyi gahunda, nk’uko bamwe muri bo babibwiye www Rwandayacu.com.

Bazizane Marceline ni umwe mu bakora umwuga w’uburaya ni  uwo mu murenge wa Gisenyi , yivuriza ku kigo nderabuzima cya Gisenyi,

Yagize ati: “Hari uburyo bwo kwipima agakoko gatera Sida, umuntu atiriwe ajya kwiha rubanda kwa muganga, njye kandi numva aribwo buryo bwiza bwatuma buri wese yiyitaho akamenya uko ahagaze , ibi mbona ndetse ari bumwe mu buryo bwatuma amakimbirane mu bashakanye acika mu gihe hari urwikekwe ko hari umwe mu bashakanye waciye undi inyuma, ariko nka twe dukora umwuga w’uburaya   mu byaro , ntabwo dupfa kubona iki gikoresho, twifuza ko cyamanuka kikegerezwa abajyanama b’ubuzima kugera mu isibo”.

Igiciro cya OraQuick  ngo kiracyari hejuru ikenerwa na  benshi.

Impamvu nyamukuru mu bibangamiye abifuza iki gikoresho cyane cyane urubyiruko, ngo ni uko kugeza ubu Ora quick igiciro kitajya kimanuka mu buryo bushimishije , kandi gikenerwa na benshi cyangwa se n’abagiraneza bakaba bajya bageza ora Quick n’udukingirizo ku bajyanama b’ubuzima bakajya babiha abaturage cyane cyane nk’urubyiruko, n’abandi bakora umwuga w’uburaya aho batuye hose.

Rukundo Eliab ni umuturage wo mu murenge wa Cyanzarwe we avuga ko atuye iyo gihera , gusa ngo yumva agakingirizo kimwe na Ora Quick, bivugwa ariko ngo kugira ngo azabashe kubigeraho bimusaba urugendo rurerure, agiye nko kugura muri farumasi.

Yagize ati:“ Ubundi njye ndi umusore mperutse kujya gukora imibonano mpuzabitsina  n’umuntu ukora umwuga w’uburaya; nshaka uburyo twembi twakwipima agakoko gatera Sida, tugeze ku kigo nderabuzima cya Cyanzarwe  tubura igikoresho batwohereza muri farumasi zigenga mpageze banca amafaranga 2500, ntayo nari mfite kandi n’uburyo bwo kubina agakingirizo byari bigoye, nahisemo kwitahira ndamukwepa, nifuza ko utu dukoresho kimwe n’udukingirizo abajyanama b’ubuzima bajya batugezwaho bakaduha abaturage”.

Abakora umwuga w’uburaya bo mu karere ka Rubavu bemeza ko Umubare wa Ora Quick n’udukingirizo ugera ku bantu bake cyane kandi ngo no muri butike abajya kutugurayo barakikandagira kubera amasonisoni ariko nyamara ngo ibi bikoresho bigeze no ku bajyanama b’ubuzima byafasha ngo kuko abajyanama b’ubuzima bagira ibanga rikomeye.

Nk’uko umwe mu bagore  Nyiramariza (izina yahawe ku bw’umutekano we ) ukuriye abakobwa n’abagore bakora umwuga w’uburaya mu karere ka Rubavu yabitangarije www.rwandayacu.com, ashimangira ko bo bahabwa  Ora Quick n’ikigo nderabuzima cya Gisenyi cyangwa se abafatanyabikorwa bo mu miryango itari ya Leta, ibyo bikoresho ngo bibafasha mu mwuga wabo bikaba bikiri bike, akaba yifuza ko byakwegera abaturage binyuze ku bajyanama b’ubuzima.

Yagize ati: “Nkatwe Ora Quick kimwe n’agakingirizo biramutse bikoreshejwe cyane nka twe duhura n’abagabo benshi ku munsi, byadufasha cyane kuko hari n’abaza  batajya bakozwa iby’agakingirizo, bisaba rero kubapima mu buryo bwihuse, ubundi abaterankunga ni  bo bajyaga baduha biriya bikoresho kubera ko twibumbiye mu mashyirahamwe , ariko ndahamya ko mu bandi baturage ntawapfa kubona Ora Quick, n’abwo ahari kuri twe mbona baradufashe mu buryo bw’umwihariko kugira ngo yenda tutandura tukaba twakwanduza n’abandi kubera nyine umwuga w’uburaya dukora, ariko nanone inzira iracyari ndende umujyanama w’ubuzima biyegerezwe iyi gahunda nawe ayigeze ku bandi baturage”.

Bamwe mu bakora Umwuga w’uburaya Bavuga ko hakewe umubare munini wa Ora Quick n’udukingirizo (foto rwandayacu.com0

Uyu mubyeyi, akomeza avuga ko Ora Quick, ikwiye no kuba yamanuka igacuruzwa no muri za butike nk’uko bigenda ku dukingirizo ngo n’ubwo nanone ari hamwe na hamwe.

Yagize ati “Reka dufate ko umuntu uri Cyanzarwe yifuza gupima uwo bazakorana imibonano , bimusaba gutega imodoka akaza hano mu mugi cyangwa se akajya Mahoko,urumva ko imibonano itwara umuntu iminsi ibiri, kujya kugura Ora Quick, nyuma y’aho ejo ukajya kubonana na mugenzi wawe ngo mukore imibinano mpuzabitsina,hari ubwo niyemeje kujya gushaka Ora Quick ngarutse kubera nagiye kuyigura kure nsanga umukiriya yigendeye kare, mba ndahombye nyine”

Urubyiruko rwo mu mashuri narwo rurataka ibura ry’udukingirizo na Ora Quicky

Uretse kuba abakora umwuga w’uburaya muri Rubavu bavuga ko ibikoresho byo gupima agakoko gatera SIDA byegerezwa abajyanama b’ubuzima, n’urubyiruko rwo mu mashuri cyane cyane ay’isumbuye na Kaminuza, na  bo bavuga ko bikwiye ko mu bigo byabo hajya habaho ahantu bakura ibyo bikoresho.

Umwe mu banyeshuri bo ku ishuri rikuru rya ULK ishami rya Gisenyi yagize ati: “ ibura ry’udukingirizo no kutabona hafi yacu rya Ora Quick ni ikibazo hari ubwo ugera muri uyu mugi wa Rubavu ukahabona inkumi nziza ishobora no kuba ari indaya , icyo gihe byasaba ko nibura mwipima kugira ngo murebe uko muhagaze kuko nyine umuntu muba muri burarane ntimwabura gucikwa, twifuza ko niba bisabwa ko abajyanama b’ubuzima bakwegerezwa serivise za Ora Quck, n’udukingirizo no mu bigo byacu birakwiye ko ibi bikoresho bihagera yenda buri munyeshuri akajya yongeraho udufaranga duke ariko bakajya badushyirira hafi ibyo bikoresho aho kugira ngo tuzashirire ku icumu rya SIDA n’izindi ndwara”

Umwe mu bakobwa bo kuri ULK Gisenyi nawe ashimangira ko ibigo by’amashuri bikwiye abantu bo gufasha abantu mu buryo bwo kwirinda agakoko gatera SIDA

Yagize ati: “Uyu mugi wa Rubavu uko uwubona ubamo ibintu byinshi binyuranye, ni ubwo niga sinakubwira ko ntajya ntekereza imibinano mpuzabitsina nkwiye kwipimisha no gupima uwo tugiye kubonana , nkwiye kubona udukingirizo vuba kandi hafi yanjye, hari ibigo bigira amavuriro aciriritse mu kigo, numva bajya bashyiraho n’ibyo bikoresho, ubundi iyi gahunda yahozeho ni uko mbona byagiye bicika integer , mu mahoteri habaga ahantu umuntu akura agakingirizo ubu ntiwatubinamo, nibamanure uburyo bwose butuma twirinda agakoko gatera SIDA, numva buri munyeshuri nibura akwiye Ora Quick nk’eshanu n’ipaki y’udukingirizo ni ukuri”.

Abakora mu nzego z’ubuzima n’abo basanga kuba Ora Quick n’udukingirizo bitagera mu nzego zose ari ikibazo

 Kuba ibikoresho bitagera kuri benshi ngo ni ikibazo bazi bazi kandi bifuza ko cyabonerwa igisubizo, nk’uko Joselyine Mwubahamana, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisenyi yabitangarije ww.rwandayacu.com

Yagize ati: “ Ni byo koko igikoresho bita OraQuick ntikiragera hose  mu baturage dushinzwe guha serivise y’ubuvuzi,gusa twebwe dufite abakangurambaga nibo duha Ora Quick, ntabwo twapfa kuziha abo tubonye, kandi tuba twiteze ko bazatuzanira ibisubizo, abandi, ntabwo abajyanama b’ubuzima bari bahugurwa kuri iyo gahunda gusa ubwo abaturage babyifuza ubwo bizagerwaho, kimwe nk’uko abo bakangurambaga twahuguye kuri iyo gahunda aribo batanga n’udukingirizo kimwe n’abayanama b’ubuzima, nanjye numva koko ibyo bikoresho bikwiye kugera ku baturage benshi n’inzego zose,kuko dufite umubare munini w’abaturage; gusa ndasaba buri wese niba atabonye icyo gikoresho cya Ora Quick akwiye kugana ikigo nderabuzima akaba yabihabwa mu gihe bihari kimwe n’utwo dukingirizo, kandi nifuriza buri wese kumenya uko ahagaze no kwirinda SIDA”.

Kuba iki gikoresho cya OraQuicky kikiri imbogamizi mu kwipima agakoko gatera SIDA ,kandi kikaba kidahagije bishimangirwa   na Dr.Ikuzo Bazil, Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya virusi itera SIDA muri RBC.

Yagize ati: “Ni byo koko udukoresho dupima agakoko gatera SIDA tuzwi nka OraQuick, kugeza ubu turacyari dukeya, n’utubonetse tujya ku bigo nderabuzima usanga umubare ukiri mukeya, yemwe n’utubuneka twunganira imbaraga za Leta, tuba twatanzwe n’abafatanyabikorwa harimo imiryango itari iya Leta irebana n’ibijyanye n’ubuzima, ubu rero harashyirwa imbaraga mu gushaka uburyo bwose bushoboka kugira ngo umubare wiyongere, yenda bibe byagera no kuri abo bajyanama b’ubuzima, ibyo bikoresho bikagera hose hafi y’umuturage, kugira ngo abashe kwirinda agakoko gatera SIDA”

Dr Ikuzo Bazil asanga bikwiye ko uburyo bwose bwo gukumira SIDA mu Rwanda bwakoreshwa hakaboneka ibikoresho byo kwirinda (foto rwandayacu.com ububiko).

Uburyo bwo kwipima bukoreshwa mu buryo bubiri :aribwo kwipima ukoresheje amaraso cyangwa se amatembabuzi yo mu kanwa ;ariko ugacisha ku ishinya gusa hanyuma ugategereza igisubizo nyuma y’iminota 20, ariko ubu buryo ubukoresha mbere yuko hari icyo urya.

 

Ni iki  ubushakashatsi buvuga ku bijyanye n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDAmu Rwanda

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa kuva muri 2018 bukaba bwaragiye ahagaragara ku ya 1 Ukuboza 2020, ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, bwagaragaje ko hejuru ya 60% by’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri mu miryango itekanye izi ko nta kibazo ifite nyamara baranduye.

Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko 84% gusa by’Abanyarwanda ari bo bipimishije ku buryo bazi uko bahagaze, kandi u Rwanda rwarihaye intego y’uko abazi uko bahagaze baba bageze kuri 95% muri  ubwo bushakashatsi  kandi  herekanywe ko abantu bakuru ari bo bitabira kwipimisha virusi itera SIDA kuko bari ku kigero cya 76.9% by’abipimishije, mu gihe mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, abipimishije ari 52.4% gusa ndetse banafata ibisubizo byabo.

Ikindi ubwo bushakashatsi bwerekanye; ni uko mu Rwanda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ari abantu 5,400 ku mwaka, mu mijyi akaba ari ho hari abanduye benshi kurusha mu cyaro, kuko mu mijyi habarirwa abagera kuri 4.8%, na ho mu cyaro hakaba habarirwa abagera kuri 2.5%.

Kugeza ubu mu Rwanda abanduye virusi itera SIDA baracyari kuri 3%, muri bo abari ku miti igabanya ubukana bwayo bageze kuri 98%.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC,kivuga ko  mu bantu 100 bakora uburaya abagera kuri 36 baba bafite agakoko gatera SIDA, ibintu bisaba guhagurukirwa kugira ngo badakomeza gukwirakwiza ubwandu mu bantu benshi.

 

 742 total views,  2 views today