Musanze: Ababyeyi barerera muri  Wisdom School  bishimira ubumenyi ngiro buhabwa abana babo

 

Yanditswe na Editor.

Ubwo Wisdom School yamurikaga ibyagezweho mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri 2020, ku wa 2 Gashyantare,ababyeyi baharera bishimiye ibyo abana babo bagenda bunguka mu bumenyi.

Bimwe mu bikorerwa kuri iri shuri harimo, gukora amasabune amavuta, amarangi, kumenya imitere y’indege zigenda zitagira umuderevu, kimwe no kwiga ururimi rw’igishinwa , ibi ngo akaba ari bimwe mu bituma umwana ava mu ishuri abasha kwihangira umurimo.

Umwe mu babyeyi baharerera Tomotee Karangwa wo mu karere ka Nyabihu, yagize ati: “ Ibi bintu abana bacu bigira hano ni igitangaza, bahakura ubumenyi ngiro ndetse n’ubundi bumenyi, kuri ubu bari gukora amavuta yo kwisiga , amarangi, n’ibindi , ibi bitwereka ko no mu biruhuko bazajya bakora ibintu bibaha amafaranga, nabonye amasabune bakora , mbona uburyo bagurutsa drone bikoreye ndatangara , kuko nari nziko zikorwa n’abazungu gusa, nkaba rero nshimira Wisdom, kuko imvugo ni yo ngiro na we urabina muri iri murikabikorwa mu gihe cy’ukwezi kumwe tubonye ibi bintu birenze noneho nyuma y’umwaka nk’uko abana babivuze bazagurutsa indege”.

Masoyinyana Ganza Gaelle yiga mu mashuri yisumbuye kuri Wisdom School, avuga we yashyize ingufu mu gukora no gukoresha Drone.

Yagize ati: “ Drone izamfasha mu gukora ubushabitsi bwanjye (Business), nohereze ibicuruzwa byanjye mu karere mbijyana mu kandi , kohereza amabaruwa mu kanya gato, ibi bizatuma nkoresha umwanya muto nkore ingendo ndende nshaka niyicariye mu rugo, ndashimira rero Wisdom yo iduha ubumenyi bwinshi mu gihe gito, kandi noneho n’amafaranga y’ishuri akaba make, kuko njye nkeka ko ayo itanga mu bushakashatsi dukora ndetse n’ibikoresho bigendaho amafaranga menshi ndasaba bagenzi banjye kudapfusha ubusa aya mahirwe tuhakura , ibi bizadufasha kuva ku ntebe y’ishuri  y’ishuri tudateze amaboko ngo baduhe akazi, ahubwo twebwe tugatange”.

Masoyinyana Ganza avuga ko afite umushinga wo kuzakora Drone izifashishwa mu bucuruzi bwe.

Umuyobozi wa Wisdom School, Nduwayesu Elie, avuga ko batanga ubumenyi mpuzamahanga bugamije gutoza umwana gukora, kimwe no gukora ubushakashatsi hagamijwe ubuvumbuzi .

Yagize ati: “ Ubu icyambere tugamije ni uko umwana agira ubumenyi butuma abasha kwihangira umurimo, ashake ibisubizo aho atuye, kandi atange umurimo,abanyamahanga batwigishije kumenya kuvuga, ariko gukora barabitwima, ubu turifuza ko umwana akora ubuvumbuzi muri byose, kuko umwana w’umunyarwanda arashoboye, tubigisha ururimi rw’igishinwa kugira nibagera hanze bazabashe kwirwanaho bumva neza ururimi cyane ko Igishinwa ari ururimi rukoreshwa na benshi ku isi, ubu turateganya gukora byinshi usibye ariya marangi , amasabune, ubu tugiye gukora ituragiro ry’inkoko”.

Umuyobozi wa Wisdom Nduwayesu Elie, ashimangira ko abana bo kuri iri shuri baba bafite ubumenyi mpuzamahanga.

Umuyobozi wa Wisdom School kandi avuga ko abakora ubucuruzi mu gihugu y’ubushinwa , mu minsi iri imbere bagiye kujya bakigishwa kugira ngo babashe gukora ubushabitsi bwabo neza, Wisdom ngo ikazakibigisha ku buryo mu gihe cy’ukwezi  kumwe bazaba bakivuga neza.

Yagize ati: “ Turifuza ko abacuruzi b’abanyarwanda bajya mu bushinwa bazigama amafaranga bajyaga baha abasemuzi nakwita nk’abakomisiyoneri kuko babaryaga menshi, ubu rero abarimu turabafite igisigaye abafite ubushake turabiteguye kubigisha, hano mufri Wisdom”.

Kugeza ubu Wisdom School, ifite amashami Rubavu , Nyabihu, Musanze na Burera, aha hose aya masomo agamije kubaka umunyeshuri nk’umunyarwanda uzagirira igihugu akamaro akaba ahatangirwa.

Bimwe mu byo kuri Wisdom School bakora harimo amavuta n’amarange.

Abanyeshuri bo kuri Wisdom kuri ubu bari gukora za mashini zifasha abantu mu guterura ibiremereye.

 

 

 1,400 total views,  2 views today