Musanze:Abarangiza muri za IPRC ndabasaba guhora muhanga udushya.Irere Claudette,Umunyamabanga wa Leta.

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais.

Ubwo yitabiriraga umunsi murikabikorwa ku nshuro ya gatatu ryabereye mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Musanze,(  Integrated Polytechnic Regional Centre) IPRC, no kwishimira imyaka 8 iri shuri rimaze rifunguye imiryango muri Musanze,  Irere Claudette,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga , imyuga n’ubumenyingiro;yasabye abarangiza muri za IPRC guhora baharanira guhanga udushya,bakura mu magambo ibyo bize.

Irere Claudette yagize ati: “ Twishimira intera izi kaminuza zigisha imyuga n’ubumenyi ngiro mu Rwanda  zigenda zitera ndetse n’ubufatanye  hagati yazo kimwe  n’abafatanyabikorwa; nkaba nizeza abarangiza kurushaho kubaba hafi ndetse no kumenyekanisha abarangizamo, nkaba ariko nanone mbasaba ko ari ngombwa ko abarangiza muri izi  Kaminuza  baba bazi gukora ibintu birimo  guhanga udushya , kuko ubumenyi bwo buhagije baba babufite ;bakwiye kuvana ibyo bize mu magambo ahubwo bakabishyira mu bikorwa  aho gukomeza kubyicarana ,mbese buri munsi bagahora bavumbura, bagahanga udushya bahereye ku biri mu Rwanda bakimakaza Made in Rwanda”.

Irere Claudette,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, yashimiye abarezi bitewaye neza mu gutanga ubumenyi(foto rwandayacu.com)

Umuhire Binvenue, ni umwe mu banyeshuri bo muri IPRC Musanze, akaba yiga mu ishami ry’ubuhinzi no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, avuga ko nyuma yo kwiga iyi kaminuza  bizatuma akomeza kubyaza umusaruro ibihingwa.

Yagize ati: “ Ni byo koko nta muntu ukwiye kurangiza amashuri makuru ngo abure nibura ikintu gishya akura mu ishuri kandi noneho we ibyo yihangiye atari ukuvuga ngo nzakomeza ndye amakaroni yavumbuwe hashize imyaka ijana ni ngombwa ko akora ubushakashatsi agakora amakaroni mu bitoki, dukora imitobe mu mbuto, dukora inzoga mu birayi n’ibindi n’ahandi nk’uko tubikora ubu , kandi mbona ibyo dukora hano nidukomeza no kubikora hanze tuziteza imbere dutange n’akazi aha rero  buri munyeshuri asiga igitabo yanditse kuri kaminuza rimwe na rimwe yarashingiye ku by’abandi,ni n’ako nibura akwiye gusiga hari ikintu yavumbuye ibi bizatuma na twe gahunda ya Made In Rwanda izaturuka muri twe nk’urubyiruko,mbese imvugo ibe ngiro nkuko Umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame ahora abidushishikariza”.

                                                           Abiga muri IPRC Musanze bongerera ibikomoka ku buhinzi agaciro (foto rwandayacu.com)

Umuyobozi wa IPRC Musanzer,Eng.Abayisenga Emile, avuga ko yishimira  ko Ubuyobozi bw’Igihugu bukomeje guteza imbere Uburezi kuri bose n’Abafatanyabikorwa batandukanye barimo, amahoteri, abikorera ku giti cyabo, abaturiye IPRC Musanze, Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze , Intara y’Amajyaruguru ndetse n’izindi Kaminuza zo mu Rwanda , ariko kandi akavuga ko bagendeye ku biboneka muri Musanze biteguye guhanga udushya, mu banyeshuri bahiga.

Yagize ati : «  Ni byo koko  duhora twifuza ko umunyeshuri wese  urangije hano aba afite nibura ikintu kimwe yashyize ahagaragara nk’agashya , kandi koko bagenda babigeraho urebye nko kuba ubu abanyeshuri bacu bashobora kuba bakora imashuni zivomerera imyaka , kuba bashobora gukora ifu y’inyama kandi ikaba yategurwa igihe bibaye ngombwa, dukurikije uko akarere ka Musanze gateye n’Intara y’Amajyaruguru muri rusange turateganya ko tuzakora ibiribwa binyuranye ku gihingwa cy’ibirayi dufite n’agahunda yo kubyaza umusaruro amakoro yo muri aka gace, kimwe no guhangana n’ibiza tubungabunga ibidukikije”.

Umuyobozi wa IPRC Musanzer,Eng.Abayisenga Emile, avuga ko yishimira, gahunda ya Leta itanga uburezi mu ikoranabuhanga (foto rwandayacu.com).

Iyi IPRC Musanze yafunguye imiryango mu mwaka wa 2015, kugezaubu ikaba imaze kurangizwamo n’abanyeshuri basaga 1500 ; barimo abiga imyuga y’igihe gito ; ndetse na kaminuza bahabwa impamyabushobozi (diploma), kuri ubu hakaba higamo abanyeshuri bagera ku 728, mu mashami anyuranye harimo ubwubatsi , amashanyarazi;kubyaza umusaruro ibihingwa binyuranye, n’ibindi.

Kuri uwo munsi hamanyuwe umugati bishimira isabukuru y’imyaka 8 IPRC Musanze imaze ibayeho (foto rwandayacu.com).

Hashimiwe abanyeshuri bitwaye neza mu masomo bakaba indashyikirwa (foto rwandayacu.com).

 332 total views,  2 views today