Burera:CEPEM  TSS, Kutagira ibyobo baviduriramo imyanda iva mu bwiherero bibangamiye abarererwamo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu banyeshuri barererwa muri CEPEM Technical Secondary School(CEPEM TSS), riherereye mu murenge wa Rugarama akarere ka Burera, bavuga ko babangamiwe n’umwanda uriu muri iki kigo, kitagira ibyobo bivudurirwamo umwanda uva mu bwiherero bw’iri shuri, ibintu ngo bikururamo umunuko ariko cyane cyane mu gihe cy’umugoroba.

Iri shuri ritegura abana bazakora mu mahoteri n’ubukerarugendo, Kongera ibiribwa agaciro (Food and beverages operation) ndetse n’ubwubatsi bamwe baharererwa bavuga ko nta rugero rwiza bahakura bashingiye ko bakorera ahari umwanda ariko umunuko won go ukaba ubangamye cyane.

CEPEM TSS aho ividurira imyanda yo mu bwiherero bahatwikije ibyatsi by’amababi y’intusi (foto rwandayacu.com).

Umwe mu banyeshuri yagize ati: “Twebwe ubu turategurwa kuzajya twakira cyangwa se tuzakorana n’aba mukerarugendo , ariko iki kigo nta rugero kiduha, reba iki cyobo cyahozeho ari ubwiherero kiri mu kuga hagati iyo turimo kumesa tumenamo amazi , nimugoroba ntiwanyura iruhande rwacyo kubera umunuko, turasaba ko cyasibwa kuko hari n’ubwo umunyeshuri yazakandagiramo kuko ubona ko imyobo irangaye  ibi kandi abayobozi babibona buri munsi ariko ntibabiha agaciro”.

CEPEM TSS ikimoteri cyabo na cyo giteye impungenge (foto rwandayacu.com)

 

Iri shuri rifite ubwiherero ariko ngo nta cyobo  cyo kuvidurirwamo imyanda iva mu bwiherero iyo bwuzuye, uretse no kuba abanyeshuri bavuga ko nta suku ubwaho irangwamo na www.rwandayacu.com yarahageze isanga icyobo baviduriramo gitwikije ibitusi, ku buryo n’abanyeshuri bavuga ko hari uwaba atazi ibihabera akaba yanyura kuri ayo mababi y’intusi akaba yagwamo

Umwe yagize ati: “Iyo bamaze kumva ko umunuko urambiranye baravidudura bagatwikizaho ibibabi by’intusi, ubwo se amasazi avamo ntashobora kwanduza abaturanyi natwe tutiretse, tekereza ko ikigo cyacu nta kimoteri dufite, ibi rero bigaragaza isura mbi, na twe turabibona tewategereje ko bikosoka twarahebye, ubuyobozi bushinzwe uburezi budutabare”.

Kuba nta hantu ho kuba havidurirwa imyanda yo mu bwiherero hasobanutse kandi harinzwe bishimangirwa nanone n’umuyobozi wa CEPEM Havugimana Roger, gusa ngo barimo gushaka uburyo bakubaka ibyobo bipfundikirwa ku buryo bazajya baviduriramo

Umuyobozi wa CEPEM TSS Havugimana Roger avuga ko bagiye gukosora ibibazo birebana n’isuku (foto rwandayacu.com)

Yagize ati: “ Ni byo koko natwe ikibazo turakibona , ubu rero turimo gushaka uburyo twakubaka icyobo kijyamo imyanda yo mu bwiherero, ndetse n’ikimoteri tugiye kugishakira umuti urambye ni ibintu birakemuka mu minsi mike”.

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage   Mwanangu Theophile kuri iyi ngingo avuga ko atari azi iki kibazo ariko ko agiye kugikurikirana babiganireho n’ubuyobozi bwa CEPEM TSS

Yagize ati: “Isuku mu mashuri ndetse n’ahantu hose ni ngombwa , ubu rero ni bwo iki kibazo tukimenye , ubu tugiye gushaka uburyo cyakemuka”.

Umuyobozi w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abatutrage Mwanangu Theophileb(foto rwandayacu.com).

CEPEM TSS ni ikigo kigisha urubyiruko ruzajya hanze gutanga ibijyanye ne serivise zisaba isuku, ariko bamwe mu babyeyi bibaza icyo bazakurayo niba koko abana babo bataka ko hari umwanda ushobora no kubakururira indwara.

 

 

 506 total views,  2 views today