Musanze:Abakobwa barashishikarizwa kwiga imibare kuko ubuzima bwose bwubakiye ku mibare

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo hatangizwaga ibiganiro bizamara ibyumweru 2, ku bijyanye na gahunda yo gushishikariza, abana b’abakobwa gukunda no kwiga imibare mu Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES Ruhengeri,Padiri Dr Baribeshya Jean Bosco, asaba ko abakobwa bakoroherezwa imirimo kugira ngo babashe kwiga imibare, agasaba kandi abakobwa gukunda imibare kubera ko ubuzima bwose bwubakiye ku mibare, uhereyeb ku ikoranabuhanga n’ibimndi.

Umuyobozi wa INES Ruhengeri  Padiri Dr Baribeshya Jean Bosco asanga abana b’abakobwa bakwiye gushishikarizwa kwiga imibare , ariko bakanafashwa kugera ku ntego boroherejwe imirimo mu ngo, cyane ko ngo mu mashuri abanza n’ayisumbuye usanga umubare wabo ari munini, ariko  ngo byagera muri za Kaminuza bakaba bake

Yagize ati: “Ni ngombwa ko abakobwa bumva ko imibare na  bo bayishobora ntibigombere kumva ko umuhungu amurusha kwiga no kumva imibare, numva ko umuryango ukwiye kumva ko umukobwa byaba byiza ko yakoroherezwa imirimo mu rugo ntibayimurundeho yose, mbese umuco wo kumva ko umukobwa ari uwo mu gikari, ukwiye guhinduka, ariko bizagenda bigerwaho kuko mu Rwanda ho twe turi mu murongo mwiza w’uburinganire n’ubwuzuzanye, ndasaba rero abakobwa bose kwitinyuka bakiga imibare kuko ibintu byose burya byubakiye ku mibare mu buzima bwacu bwa buri munsi ».

Umuyobozi wa INES Ruhengeri  Padiri Dr Baribeshya Jean Bosco asanga abana b’abakobwa bakwiye gushishikarizwa (foto  rwandayacu.com)

Bamwe mu bakobwa baganiriye na www.rwandayacu.com , bavuze koko hakiri bamwe mu bakobwa batinya kwiga imibare, bitewe n’imyumvire bakura ku bandi bagenzi babo, nk’uko Ishimwe Lucie, wiga kuri INES Ruhengeri ku bijyanye n’ubukungu n’ibarurishamibare

Yagize ati: “Njyewe ntabwo ntinya imibare , ariko hari inshuti zanjye zivuga ko nyuma yo kwiga imibare umuntu abona umusaruro nyuma y’igihe kirekire , kandi bakishyiramo ngo imibare irakomera , ibintu numva bikwiye guhinduka, kuko kuri ubu imibare ni yo ibintu byinshi byubakiyeho”.

Kuba imibare ari kimwe mu bigora abakobwa n’abagore kandi bishimangirwa na Gatimakeza Chartienne wo mu gihugu cy’Uburundi  yiga ku ishuri rikuru ry’ibarurishamibare kuri kaminuza y’i Burundi

Yagize ati: “ Akenshi hari abakobwa babeshywa ko imibare ikomeye, nyamara nta muntu n’umwe udakoresha imibare , ikindi kandi imibare iroroshye, usanga nyine abagore bitinya mu mu kuyiga, ndasaba abakobwa bagenzi banjye ko bashyira imbaraga mu kwiga imibare, kuko iterambere ry’isi yose ryubakiye ku mibare”.

Gatimakeza Chartienne Umurundikazi watinyutse kwiga imibare ubu arimo kuminuza kuri Kaminuza y’u Burundi(foto rwandayacu.com)

Professeur Lyaambabaje Alexandre ashimangira ko hakiri bamwe mu batinya imibare bumva ko ikomeye, abandi ngo bakumva ko bamwe mu bayize usanga batari bahabwa umushahara utubutse, akifuza ko nibura ababa barangije kwiga imibare na  bo bahabwa agaciro muri muryango

Yagize ati: “Nta kintu ku isi kidakenera imibare, waba ugiye kubaka inzu, gufata inguzanyo cyangwa se guca mu cyuma ibyo byose bisaba imibare, yewe no mu ndege bisaba imibare, ku bijyanye rero no kuba hakiri umubare muto w’abitabirira imibare muri za kaminuza , nsaba abayobozi n’abafata ibyemezo baha agaciro abiga imibare, abakobwa rero nab o ntibakunze kwiga imibare, icyambere ni uko bifata igihe kirekitre kugira ngo uzaminuze, iyo arangije ikiciro kimwe ahita ashaka umugabo, ikindi natwe ubwacu imyumvire yacu mu buryo tubafasha mu kuborohereza mu miryango kugira ngo babashe kwiga imibare, umukobwa asabwa byinshi mu mirimo yo mu rugo, ndasaba ko aba bana b’abakobwa bajya barebera kuri bagenzi babo bize imibare bikabateza imbere nibitinyuke bige imibare”.

Professeur Lyambabaje Alexandre asaba imiryango korohereza abakobwa imirimo yo mu rugo kugira ngo bige neza imibare (foto rwandayacu.com).

Iri shuri ryitabiriwe n’abagera kuri 60, bazamara ibyumweru 2, baganira ku mibare, baturutse mu bihugu byo muri Afurika y’Ibirasirazuba n’Iburengerazuba nka Benin n’ibindi, iyi nama ikaba igenda yimuka ibere mu gihugu kimwe cy’Afrika, nirangira kuri INES Ruhengeri mu Rwanda birumvikana bazavuga aho ixzabera mu gihe cyo gusoza.

Abanyeshuri bo kuri Kaminuza y’i Burundi bakinnye umukino ukangurira abana b’abakobwa kwiga imibare (foto rwandayacu.com).

 570 total views,  2 views today