Musanze:  Ubuyobozi bwa INES Ruhengeri busaba urubyiruko kutemera ko hari icyahembera Jenoside

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo urubyiruko rwo mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro INES Ruhengeri rwibukaga ku nshuro ya 29, abazize Jenoside yakorewe abatutsi  u 1994,Ubuyobozi bw’iri shuri bwabasabye kwirinda icyari cyo cyose cyakongera guhembera  amacakubiri yaganisha kuri Jenoside, basabwa rwose guhangana n’abakoresha inkoranyambaga  kubashobora gusebya u Rwanda.

Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro INES Ruhengeri  Padiri Dr Baribeshya Jean Bosco yagize ati: “ Twifuza ko urubyiruko rwahora ruzirikana ibibi byagwiriye u Rwanda mu mwaka wa 1994, ubwo habaga Jenoside yakorerwaga abatutsi muri uwo mwaka, ibi bakwiye guhora babyibuka , bakabyandika nk’amateka , bagamije gukumira amacakubiri, ikindi bakwiye gukomeza gukoresha ikoranabuhanga bahangana n’abagikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo , nibahangane n’abo bose basebya u Rwand”.

Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro INES Ruhengeri  Padiri Dr Baribeshya Jean Bosco(foto rwandayacu.com).

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kandi inzira yaharuwe byose bizashoboka kugira ngo Ingengabitekerezo ya Jenoside ibe yacika burundu

Yagize ati: “Ubu dufite ababyeyi, abarezi , ubuyobozi bwumva neza ko ubumwe bw’abanyarwanda ariyo ntango y’iterambere n’amahoro nta muntu uwo ariwe wese  kuri ubu muRwanda utazi ibibi bya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo mfite ikizere ko u Rwanda ruzakomeza inzira nziza y’ubumwe binyuze muri gahunda ya Ndumunyarwanda”.

Bamwe mu banyeshuri baganiye n’itangazamakuru bavuga ko batazaha agahenge umuntu wese  uzahirahira ngo azanye ingengabitekerezo   mu banyarwanda nk’uko Munezero Jean de Dieu Umuhuzabikorwa wa AERG Indame ikorerra  muri INES Ruhengeri yabivuze

Yagize ati: “  Urubyiruko nitwe dufite uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda nitwumva ko ubumwe bw’abanyarewanda ari arizo mbaraga zacu, u Rwanda ruzakomeza kubaho mu mahoro, kuko n’abakoze Jenoside benshi bari urubyiruko rwagiye rubyigishwa, kuri ubu rero twebwe dufite ubuyobozi bwiza nta gahenge na mba tuzaha uwo ari wese uzaharabika u Rwanda, ndasaba bagenzi banjye gukomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga turwanya abadasakira u Rwanda amahoro”.

Bashyize indabo ku rwibutso rw’abazize Jenoside Musanze (foto rwandayacu.com).

Uyu muhango wo kwibuka abazize Jenoside waranzwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku urwibutso rw’abazize Jenoside biciwe ku rukiko rw’icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri;witabiriwe n’abakozi, abayobozi b’ishuri ndetse n’abayobozi bo  mu nzego bwite za Leta, aba bose intero ni imwe ko bazaharanira ko Jenoside itazasubira ukundi haba mu Rwanda ndetse no ko isi yose.

 

 

 

 434 total views,  4 views today