Musanze:Bamwe mu bagabo barashinjwa ubuharike bituma igwingira ry’abana mu miryango imwe n’mwe rishinga imizi

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ku rwego rw’igihugu ubwo cyatangirizwaga mu karere ka Musanze,bamwe mu bagore b’aho bagaragaje ko abagabo babo batagira uruhare mu guha abana babo indyo iboneye, kubera ko ngo bibera mu nshoreke;bityo bigatuma igwingira rikomeza kwiyongera. Ikigo  k’igihugu gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana, cyo gitangaza ko kizakomeza gukora ubukangurambaga.

Mujawimana Agnes wo mu murenge wa Kinigi avuga ko hari abagabo bahunga inshingano zabo, ntibatekereze ko umwana akwiye kubona ibimutunga bituma akura neza

Yagize ati : « Twebwe muri uyu murenge hari bamwe mu bagabo basiga abagore babo bakigira mu nshoreke , urumva ntabwo baba bagitekereza rero guhahira urugo bagendera mu biryo bikwiye gutuma umwana akura neza mu gihagararo no mu bwenge,iyo umugore rero ariwe ujya guca inshuro ari nyakabyizi, ntabwo yabona ibitunze urugo rwose ngo ugure isabune, amakara, ibiryo n’ibindi mbona rero ariyo mpamvu igwingira rikomeza kugenda rikura, abagabo bigize ba ntibindeba ».

Kuba hari abagabo bagira uruhare mu igwingira ry’abana babo bishimangirwa na Habimana Joseph, uvuga ko umugabo wagiye mu ngeso mbi, adashobora kwita ku rugo

Yagize ati : «  Rwose hano mu murenge wa Kinigi, uko uhabona hari bamwe mu bagabo babyukira ku nzoga, bamara gusinda bakajya kugura ibyumba byo gusambanirano , urumva icyo cyumba kiba giherekejee n’inkoko, amayoga n’ibindi , iyo amaze guhaga rero ntabwo aba akibuka ko abana n’umugore bashonje nsaba ko ubuyobozi bwakomeza ubukangurambaga, abagabo nk’abo bagakomeza gukurikiranwa bakigishwa ».

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana(NCDA) Nadine Umutoni Gatsinzi,yavuze ko asaba abagabo gukomeza kwita ku bana n’ababyeyi, bashakisha icyo ari cyo cyose cyatuma, umuryango ubaho mu mahoro n’iterambere.

Yagize ati :  « Gahunda y’imyaka  ibiri harimo ubukangurambaga bwimbitse kandi  butareba gusa ababyeyi b’abagore; burareba ababyeyi boseharimo   gahunda yihariye yo kwigisha abagabo kwita ku bana, kandi ntabwo ari ukubitaho gusa igihe bavutse; ahubwo n’igihe umubyeyi agitwite akamenya ngo umubyeyi akeneye iki, haba mu mirire no mu mibereho isanzwe muri rusange ku iterambere ry’umuryango, turakomeza ubukangurambaga rero uruhare rw’umugabo ni ukwita ku mwana ni  ngombwa cyanye, kuko iyo umubyeyi w’umugabo yitaye ku mwana; akura neza ku buryo bwuzuye, haba mu gihagararo no mu mitekerereze ».

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana(NCDA) Nadine Umutoni Gatsinzi(foto rwandayacu.com)

Muri iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Hehe n’Igwingira ku mwana” hazatangwa serivisi ku babyeyi n’abana. hazapimwa abana bafite imyaka itanu, ariko habe n’umwihariko wo gupima abari hagati y’amezi 6 n’amezi 23.

Iyi gahunda iri mu bukangurambaga bw’imyaka ibiri bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi, mu ntego z’uko muri 2024 impuzandengo y’abafite ibi bibazo izaba igeze byibura kuri 19% mu gihugu.

 296 total views,  2 views today