Musanze:Giribakwe Brewery LTD mu ruhuri rw’ibibazo harimo n’imyenda ya za miliyoni, rukiri mu ntagiro 

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Basomyi ba Rwandayacu.com, ubushize  twabagejejeho inkuru y’uko abagabo n’abagore bakora n’abakoze mu mu ruganda rwitwa Giribakwe , bakora inzoga yitwa Banana wine na Tangawizi wine bishyuzaga  kampani Giribakwe Brewery LTD , ikora izi nzoga , bakaba barishyuzaga asaga miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko noneho byaje kugaragara ko hari n’abandi iki kigo kibereyemo imyenda kandi cyanangiye kwishyura, ibi byose kandi rwandayacu.com ibifitiye ibimenyetso byose byanditse bifatika.

Uru ruganda rukorera mu kagari ka Ruhengeri umurenge wa Muhoza abakozi barwo bavuga uburyo bafatwa nabi kandi baba bakoze ibyo bagomba ariko bakamburwa kugera ubwo barara ubusa kandi baba bakoze umushoramari akunguka agashyira mu mufuka

Bamwe mu bakoreye Giribakwe bavuga ko bagiuye kwicwa n’inzara kandi barakoreye uruganda

Bamwe mu baganiriye na www.rwandayacu.com, bavuga ko ubuyobozi bw’uruganda butabaha agaciro nk’uko Hasingizwimana Marie Louise yagize ati: “Twakoreye uruganda rwitwa giribakwe rwatwambuye amafaranga y’amezi 8, muri iyo minsi yose twakomeje gukora bataduhemba bakatubwira ko barimo kwaka inguzanyo ariko bamaze kuyabona barinumiye, ibi bintu byaraduhombeje cyane nkanjye nari umucungamutungo banyambuye amafaranga agera ku bihumbi 400, twabibwiye umurenge wa Muhoza dusanga nawo usa n’ubatinya ahari”

Yakomeje agira ati: “Ikindi nakongeraho ni uko badukoresheje batubahirije n’amasezerano twagiranye aho twatangiye twenga tangawizi tugiye kubona tubona bashyizemo inzagwa ibi nabyo byaratuzengerezaga ariko twarihambiriye, aba bantu uko ari batatu bakaba bitwaza ngo bize amategeko ntaho twabarega ngo dutsinde, turasaba ko ubuyobozi budufasha tukishyurwa”.

Undi   mubayeyi  mu bakoraga muri uru ruganda Twizerimana Alliance yagize ati: “Ubu rwose Giribakwe yaratuzengereje ni ukuri kuba twarakoze ntiduhembwe twaratangiranye n’uruganda rukorera ahantu hatari ubuziranenge kuko urebye n’aho uru ruganda rukorera wakwibaza abaganze ibyangombwa by’ubuziranenge aho bahereye, twakomeje gukora kugeza ubwo babonye ibyangombwa nabyo twibaza inzira byanyuzemo ariyo mpamvu batwambuye batubwira ngo barimo kubyirukamno nka njye banyambuye agera ku 155.000 yose nibatwishyure”

Twizerimana akomeza avuga ko jinjiye muri kariya kazi bamukuye ku kandi ariko ngo ababazwa no kuba  abayeho nabi arya imyenda kandi yarakoze ndetse n’abana be bakaba batabona uburyo babona amafunguro ku ishuri

Umugiraneza Hadidja yagize ati: “Twambuwe na Giribakwe twakoreshwaga n’uwitwa Felicien mu gihe cy’amezi 8 yose twihangana ariko byageze aho duhitamo ko bamwe bakareka banyambuye 240.000, kandi ntabwo bayabuze njye mbabazwa ni uko ari twebwe twakoraga byose twoza amacupa tuyungurura mu buryo bugoye kubera ko bakoresha ibitambaro n’utuyungiro bikatuvuna amafaranga yaza bakirira,batewamburiye ubushake kuko tangawizi yaragurwaga kugeza ubwo benga n’urwagwa rwose batwishyure.

Hadidja uvuga ko yambuwe na Giribakwe

Harimo n’abavuga ko ngo uretse kuba barakoraga nyakabyizi harimo n’abo uru ruganda abayobozi babo bambuye amafaranga bagurizwaga na bamwe mu bakoragamo nk’uko Kanyarwanda nawe wakoraga muri uru ruganda abivuga

Yagize ati: “Giribakwe twarakoranye baratwambura mu gihe cy’amezi 8 yose, urumva kugira ngo umuturage agukorere ayo mezi yose adahembwa ni ikibazo n’isoko riri hanze aha guhaha ntibyoroshye, iyo tubishyuje bavuga ko batatuzi ikibaza niba kugira ngo ruriya ruganda iminsi rumaze rutaragiraga abakozi, nka njye noneho ikibabaje hari amafaranga yanjye nikuriye mu mufuka nyaguriza uruganda mu gihe bashakaga ibyangombwa, ubonye nibura iyo banyambura ayo nakoreye ariko ntibanyambure ayo nikiriye mu muryango njye nifuza ko batwishyura”.

Kuri ibi bizo hiyongera n’imyenda y’abaturage batakoraga mu ruganda harimo, abizejwe amadepo ndetse n’inzu uruganda rukoreramo kugeza ubwo inzu ishobora gutezwa cyamunara kubera imyenda iki mkigo kibereyemo bank, cyane ko bivugwa ko iriya nzu iri mu ngwate, aba bakurikira rero baberewemo imyenda

 

Ibi ni bimwe mu binyetso bigenda bigaragaza amwe mu makosa ya Giribakwe (foto rwandayacu.com).

Dancile Mukarubayiza uvuga yambuwe 2000.000frs yari yaratanze nka igwate bigaragazwa n’amasezerano yizezwa ko azahabwa depo,Twizerimana 120000frs,Rwasibo 47000frs uyu we akaba yarahawe sheki itazigamiwe rwandayacu.com ifite kopie yayo, Nsengiyumva Albert 24,400,000fr, Kalimunda 1.000.000frs, ,Munyentwari Gaudefroid babeshye  wo kuri Gicuba depo akabaha 150.000fr, hakiyongeraho 76.00000 z’abakozi bose na 3000000 z’umuturage wo mu karere ka Nyamagabe bivugwa ko ari muramukazi  w’umwe mu banyamuryango witwa  Dusabimana  Felicien nawe utarigeze ahabwa depo kandi yaramaze kwishyura, akaba ngo yaragombaga gushyira depo mu karere ka Nyamagabe.

Ushinzwe amasoko Dusabimana Felicien akaba n’umunyamuryango yagize ati: “Bariya bantu ntabwo tubazi , abo bantu bishyuza miliyoni 7, bakoze iki koko,  ni umuhanda bubakaga se, bari banyakabyizi twebwe abo bantu birwa babungera ntabwo tubazi , nta mwenda tubabereyemo, abo ni abashaka kudusenyera”

Uyu muturage akomeza avuga ko uruganda rurimo n’abandi bantu bakomeye barimo Umugore w’umwe mu nzego z’umukano witwa Umwali Gisele Kayumba, bityo ngo nta mpamvu yo kwirirwa dusakuza.

Yagize ati: “Nta mpamvu yo kuvuga menshi ngo turishyuza kuko baratubwiye ngo nta hantu na hato twaregera  ngo tuzatsinde cyane ko uwo twaba turega niwe turegera, ibi bintu rero bidutera ubwoba cyane, rwose dukeneye ubuvigizi sinzi niba nawe nk’umunyamakuru n’ukora iyi nkuru batazagufungisha, gusa muzapfe kudukorera ubuvugizi”.

Umunyamakuru wa Rwandayacu yavuganye n’ubuyobozi bwa bw’iki kigo cya Giribakwe, Umuyobozi Mukuru Nkurikiyumukiza Eulade avuga nta myenda bafitiye abakozi gusa ngo yari amaze igihe ari mu bitaro , niba rero hari imyenda yaba ihari ngo bagiye kubikurikirana, gusa we akaba asa n’aho anyuranya na

Yagize ati: “Abo bose wumva birirwa bavuga ko twabambuye ni ukubeshya umwe nzi ni Kanyarwanda wirirwa asakuza nyamara niwe wari Umucungamutungo, nta deni tubarimo ni ukuri, uvuga ko twamwambuye ubukode bw’inzu nawe hari ibikorwa twakoze kuri iyi nzu dukoreramo cyane ko twayigiyemo idakoze neza kandi ntitwari guhabwa ubuziranenge dukorera habi.Niba hari ibibazo bijyanye n’imyenda tugiye kureba niba birimo dushake ibisubizo cyane ko maze igihe ndwaye”.

Agace Giribakwe ikoreramo ntiwapfa gukeka niba hari uruganda cyane ko nta cyapa wahasanga kerekana aho rukorera.

Mu nyandiko yo ku wa 30 Mutarama 2022 y’inama rusange itagaragaza aho yabereye, ku nyandiko yayo y’umwimerere igaragaza ko kwari ukwiga imikorere y’uruganda no kwinjiza bakira umunyamuryango mushya Uwimana Wellars, yagombaga kuba umunyamuryango wa Kane, iyo nama higiwemo imikorere ya Company, amafaranga yakoreshejwe no kugurikirana ibyemezo bya Company Smark, nk’uko iyi nyandiko ibivuga yemeje ko Umwari Gisele Kayumba ,ariwe ugomba gukurikirana Smark, iyo nyandiko twayisanze mu buyobozi bw’ikigo , kuri iyo nyandiko y’umwimere gahunda y’umunsi yari igizwe n’ingingo 6 gusa , nyamara ku nyandi Umunyamakuru yahawe n’ubuyobozi bwa Giribakwe buhagarariwe na Nkurikiyumukiza Eulade igaragaza ingingo 7, ku ngingo ya 6, havugwamo ko Umwari Gisele Kayumba, ariwe ushinzwe gukurikitra ibya Smark, nyamara ku ngingo ya 7 hemejwe ko Umwali Kayumba Gisele, yemerwe kuva muri Company nyamara ku murongo w’ibyigwa nta byarimo.

Ibyemezo by’iyi nama byafashwe n’abantu babiri nyamara umunyamuryango Wellars Uwimana yari yamaze kwemerwa yatanze n’igitekerezo ndetse no muri iyo nama Umwali Gisele Kayumba yari yitabiriye atanga n’igitekerezo hemezwa umunyamuryango wa kane , ibintu usanga bitera urujijo uburyo inyandiko itandukana n’iyo abanyamuryango batahanye kuri uwo umunsi n’ubwo itagaragaza uwayoboye iyo nama, ikindi ni uko icyemezo gisezera umunyamuryango cyanditswe n’imashini, mu gihe inyandikomvugo n’ikaramu nyamara Umuyobozi w’ikigo Eulade Nkurikiyumukiza ni we mwanditsi bitazwi uwayiyoboye kugeza ubu, bityo umuntu ashishoje asanga Umwali Gisele Kayumba atarigeze ava muri Company ahubwo byafatwa nko gukomeza kujijsha abakozi mu rwego rwo gukwepa n’imyenfa ikigo kibereye abaturage b’inzego zinyuranye, harimo ba rwiyemezamirimo n’abakozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza uru ruganda rukoreramo Manzi Jean Pierre, avuga ko iki kibazo atari akizi gusa ngo agiye kubikurikirana

Yagize ati: “Iki kibazo ni bwo nkyumvise  ntabwo bamwe muri abo bakozi bari baza kundeba  ngo bangezeho ikibazo;ariko noneho ubwo mubimbwiye ngiye kubikurikirana”.

Umwari Gisele Kayumba ku murongo wa Telefone yabwiye umunyamakuru ko atakiri umunyamunyamigabane nyamara nta baruwa yanditse asaba kwegura, aha rero na byo umuntu akibaza impamvu Giribakwe Brewery LTD nawe imwirukana, atarabisabye, cyane ko ubwo umunyamakuru yageraga ku kigo mu binyetso yahawe nta ku wa 15/11/2023 nta baruwa yanditse asaba kwegura.

Uru ruganda rukorera muri kampanyi Giribakwe Brewery LTD rugizwe n’abanyamuryango barimo Dusabimana Felicien, Nkurikiyumukiza Eulade ,  Wellars Uwimana 9n’ubwo bivugwa ko ubu yabashoye mu nkiko ngo kubera ko abanyamuryango b’ikubitiro bamutekeye umutwe), na Umwali Gisele Kayumba, aba ngo bakaba bavuga ko batakoresheje bariya bakozi uko 15 mu gihe Ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko abakozi bari 8 gusa, nyamara inyandiko zirahari, aho bakoreraga ari ba nyakabyizi nk’uko ba nyiruruganda babyivugira ko bari ba nyakabyizi.

 

 570 total views,  2 views today