Musanze:Itorero Fatherhood Sanctuary ryaremeye Nyiranzabonimpa wibarutse abana batatu

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Hashize icyumweru Umubyeyi Nyiranzabonimpa Julienne wo mu Murenge wa Cyuve yibarutse abana batatu, akaba avuga ko nta bushobozi bwo kubitaho afite, ndetse agasaba n’umugiraneza uwo ari we wese kumufasha kuzarera bariya bana, ababonera nk’ibikoresho by’isuku, n’ibiribwa, ni muri urwo rwego Itorero Fatherhood Sanctuary, ryiyemeje kumuba hafi rikajya ku musura mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho yabyariye .

 

Ingabire Jeanne d’Aric, ukuriye abagore bo mu  itorero rya Fatherhood Sanctuary, ni we waje arihagarariye, yavuze ko gusenga bijyana no kumenya abantu b’Imana no kubaba hafi mu bihe byose ngo kuko gusenga bitagira ibikorwa ntacyo biba bimaze

Yagize ati: “Ubu turi hano mu izina ry’Itorero Fatherhood Sanctuary, turi abafatanyabikorwa b’akarere ka Musanze, uyu mubyeyi nawe ni umunyarwanda, kuba rero yibarutse abana batatu,ni byiza ariko nanone ntibimworoheye ni yo mpamvu twiyemeje gutanga umusanzu wacu, kugira ngo akomeze kumererwa neza ndetse n’abana bazakure neza , Itorero ntabwo rigarukira mu gusenga gusa, ahubwo rigira n’ibikorwa ni yo mpamvu tugenda twita no kuba ntu batishoboye, tuzakomeza kumufasha uko dushobojwe ntabwo birangiriye hano”.

Abo mu itorero Fatherhood Sanctuary basuye Nyiranzabonimpa(foto rwandayacu.com).

Muhawenimana Anita ni umwe mu babyeyi na we yabyaye abana 2 muri ibi bitaro bya Ruhengeri nawe avuga ko bitoroshye kubyara abana 3 ngo maze ubone ikibatunga mu buryo bworoshye.

Yagize ati: “Natwe byari biduhangayikishije umubyeyi kubyara atagira icyo kurya, icyo kwambika umwana, ubwo rero bamuhaye ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku nibura hari icyo bimugabanyirijeho, ndashimira ubuyobozi buzirikana abaturage kimwe na ririya torero ryazirikanye abatishoboye”.

Nyiranzabonimpa we avuga ko yishimiye iki gikorwa cy’Itorero rya Fatherhood Sanctuary ndetse n’akarere ka Musanze kamukoreye ubuvugizi ku bagiraneza

Yagize ati: “Ndi mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe nacuruzaga agataro, nta bundi buryo dufite bwo kubaho, nkimara gusama inda umugabo yarantaye, ndinda kubabyara, nkibyara narishimye ariko nyuma y’aho ntangira kubunza imitima  ngo bazatungwa ni iki, buhoro buhoro nagiye niyakira, mbona abagiraneza nk’aba, ubu rero ubwo bampaye inkunga ku buvugizi bw’akarere Ftherhood Sanctuary, impaye ibiryamirwa ibikoresho by’isuku imyambaro n’ibindi ubu ndishimye cyane, kandi mfite ikizere ko aba bana bazakura neza, ndabibonye ivugabutumwa rigera kuri bose, abazabona Pastor w’iri torero bazamubwire ko namusabiye Imigisha myinshi ndetse n’abagore basengeramo Imana ibahe umugisha”.

Ibikoresho by’isuku n’imyambaro byahawe Nyiranzabonimpa bizamufasha gutuma abana babaho neza (foto rwandayacu.com).

Muri iki gikorwa cy’ubugiraneza cyari kitabiriwe n’Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze kagize uruhare mu gukora ubuvugizi kugirango uyu mubyeyi akomeze kwitabwaho Axelle Kamanzi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ba Musanze, yavuze ko bazakomeza kwita kuri bariya bana n’umubyeyi ngo kuko bariya bana ari ab’igihugu

Yagize ati: “Uyu mubyeyi abana yabyaye ntabwo ari abe ni ab’igihugu nta mpamvu rero y’uko buri wese uko yifite atagira uruhare kugira ngo aba bana n’umubyeyi bakomeze kubaho neza;nk’ubu yari azi ko azabyara umwana umwe none abyaye batatu atishoboye mu nshingano z’akarere tuba tugomba kubitaho kugira ngo bakure neza ntakugwingwira, hari gahunda zigenerwa ababyeyi batishoboye ubwo nawe azagerwaho, uyu mubyeyi kandi urabona ko atishoboye muri rusange, abana batatu ku muntu wacaga inshuro ni ibintu bitoroshye tuzakomeza kumwitaho nk’akarere, mbineyeho no gushimira iri torero Fatherhood Sanctuary dusanzwe dufatanya mu bikorwa by’iterambere ry’akarere”.

Nyiranzabonimpa (uwa Kabiri uvuye ibumoso)afashwa na mukuru we kwita kuri bariya bana batatu mu bitaro bya Ruhengeri (foto rwandayacu.com).

Muri rusange Itorero Fatherhood Sanctuary byahaye uyu mubyeyi igikoresho bifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda asaga ibihumbi 250, ibintu byashimishije uyu muryngo wa Nyiranzabonimpa Julienne w’imyaka 28, ubyaye ku nshuro ya 2, akaba agejeje abana 4 kandi ari Ntahonikora, bigakubitiraho no kuba Harerimana Dieudonné, bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko yaramutaye.

Mu gihe cy’imyaka 4 mu karere ka Musanze hamaze kugaragaramo imiryango 3 yibarutse impanga za batatu, aha twavuga nko mu  mirenge  Rwaza, Musanze na Cyuve imiryango 2 yagiye ibyara impannga za batatu batatu.

 

 376 total views,  2 views today